George Foreman wamamaye mu mukino wabereye i Kinshasa na Muhammad Ali yapfuye

Icyamamare mu itaramakofe mu baremereye George Foreman yapfuye ku myaka 76, nk’uko umuryango we ubivuga.
Uyu wari uzwi ku kazina ka Big George, ni umwe mu bakinnyi b’iteramakofe babimazemo igihe kirekire akahavana ibigwi bikomeye.
Yatwaye umudali olempike wa zahabu mu 1968 kandi afata ikamba ry’uwa mbere mu kiciro cy’abaremereye inshuro ebyiri mu ntera y’imyaka 21, uwa kabiri wafashe iri kamba akuze cyane mu mateka y’iteramakofe, ku myaka 45.
Yatakaje ikamba aryambuwe na Muhammad Ali mu mukino wamamaye kw’isi wiswe Rumble in the Junge mu 1974 wabereye i Kinshasa mu cyahoze ari Zaire.
Mu gihe cye akina yabashije gutsinda imikino 76, irimo 68 kuri ‘knockouts’. Hafi inshuro ebyiri kurusha Ali.
Yasezeye kuri uyu mukino mu 1997.
Umuryango we watangaje ku rubuga rwa Instagram ku wa gatanu nijoro uti: “Imitima yacu irashengutse.
“Umuvugabutumwa wabyiyemeje, umubyeyi nyakuri, umubyeyi ukunda, umugabo wuzukuruje, yabayeho ubuzima bw’ukwemera, guca bugufi, n’intego.”
Itangazo ryabo ryongeraho riti: “Umugiraneza, uwakinnye olempike, inshuro ebyiri wa mbere mu baremereye ku isi, yari yubashywe cyane imbaraga z’icyiza, umugabo w’ikinyabupfura, ijunja, n’umurinzi w’umurage we, warwanye ubudacogora ngo asigasire izina rye ryiza, ku muryango we”.
George Foreman yavukiye ahitwa Marshall muri leta ya Texas mu 1949, mu muryango w’abana batandatu na nyina wabareraga ari wenyine muri icyo gihe cy’ivangura rikomeye.
Yavuye mu ishuri ajya kuba mu muhanda mu bujura mbere yo kubona inzira muri ‘ring’ , aho abakina iteramakofe bakinira.

Photo /GETTY IMAGES
Mu 1973 yatsinze Joe Frazier wari uwa mbere (champion) kandi ataratsindwa na rimwe, mu mukino wabereye i Kingston muri Jamaica, aho yamukubise akagwa hasi inshuro esheshatu muri ’round’ ebyiri za mbere.
Mu 1974 yakinnye na Ali i Kinshasa muri DR Congo y’ubu, uyu wabaye umwe mu mikino yamamaye cyane mu mateka y’iteramakofe ku isi.
Icyo gihe, Ali, wari mukuru mu myaka kuri Foreman, nta mahirwe yahabwaga nyuma y’imyaka irindwi yambuwe amakamba ye kubera kwanga kujya kurwana mu ntambara yo muri Vietnam.
Imyaka 50 nyuma y’uyu mukino, Foreman awuvugaho yabwiye BBC ko buri wese yari azi ko agiye kurangiza Muhammad Ali.
Ati: “Oh, inzobere zavugaga ko atari bumare na ’round’ imwe”.
Foreman yabwiye Itangazamakuru ko mbere ya buri mukino w’iteramakofe yabanzaga kugira “igihunga n’ubwoba”, ariko ko ijoro ry’uyu mukino , yumvaga “atuje cyane” kurusha indi mikino yose yakinnye.
Ariko Ali yakoresheje ubuhanga bwaje kwitwa “rope-a-dope”, bwananije cyane Foreman, butuma atera amagana y’amakofe adahamya Ali, mbere y’uko uyu amujyaho yananiwe kuri ’round’ ya munani akamukubita amakofe kugeza Foreman aguye hasi.
Nyuma yo gutsindwa bwa kabiri, Foreman yasezeye ku iteramakofe mu 1977 ajya kuvuga ubutumwa bwiza muri Church of the Lord Jesus Christ muri Texas, itorero yashinze akanubaka.
Yabwiye kandi ko gutsindwa na Ali byabaye “ikintu cyiza kurusha ibindi cyambayeho” kuko byatumye “ntangaza ubutumwa bwanjye” mu ivugabutumwa.

Photo/GETTY IMAGES
Yibukije uburyo yatangiye ivugabutumwa ku mihanda no mu nshuti, maze rigakura abantu bagatangira kuza kumwumva ari benshi cyane.
Ati: “Amaherezo twaguze ubutaka n’inzu yari yarabaye igihuku mu majyaruguru ya Houston”. Iyi nzu ni yo bahinduye urusengero.
Foreman yaje kugaruka mu iteramakofe mu 1987 kugira ngo ashakire amafaranga ikigo cy’urubyiruko yari yarashinze. Yatsinze imikino 24 mbere yo gutsindwa na Evander Holyfield nyuma ya ’rounds’ 12 mu 1991.
Mu 1994, Foreman yatsinze kuri ‘knockout’ Michael Moorer wari utaratsindwa na rimwe maze aba umuntu ukuze kurusha abandi wambaye ikamba ry’uwa mbere mu baremereye, yari afite imyaka 45.
Foreman yashyingiwe inshuro eshanu. Afite abana 12, barimo abahungu batanu bose bitwa George.
Ku rubuga rwe yasobanuye ko yabise izina rye kugira ngo “iteka bazagire icyo bahuriraho”
Yarasobanuye ati: “Narababwiye ngo, ‘umwe muri twe nagera hejuru, tuzageraneyo twese. Kandi umwe nagwa hasi, tuzagwane na we!”.