Uwahoze ari Visi Perezida w’u Burundi ntavuga rumwe na Perezida NEVA ushinja u Rwanda guteza amacakubiri

Uwahoze ari Visi Perezida w’u Burundi ntavuga rumwe na Perezida NEVA ushinja u Rwanda guteza amacakubiri

Frédéric Bamvuginyumvira wabaye Visi Perezida w’u Burundi kuva mu 1998 kugeza mu 2001, yagaragaje ko Perezida Evariste Ndayishimiye, yabeshye ubwo yavugaga ko u Rwanda ari rwo ntandaro y’amacakubiri ashingiye ku moko yabaye hagati y’Abarundi.

Perezida Ndayishimiye, ubwo yari mu iteraniro mu itorero Vision de Jésus-Christ tariki ya 16 Werurwe 2025, yavuze ko u Rwanda ari intandaro y’amacakubiri ashingiye ku moko mu Burundi kuva mu 1959 no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 1996.

Ati “Murumva mu Burundi twazaniwe ibibazo mu 1959, bivuye ku byabaye mu Rwanda. Abakongomani na bo byabaye nyuma ya 1996, bazaniwe ibibazo n’ibibaye mu Rwanda. None ibihugu byacu bijye bibona ibyo bibi byose bivuye mu Rwanda? Na bo nibakemure ibibazo byabo, bareke kwinjira mu byacu. Twebwe mu Burundi nta Muhutu n’Umututsi, turi Abarundi. Niba bo bayoborera ku bwoko, ibyo birabareba.”

Mu kiganiro n’Igihe, Bamvuginyumvira yasobanuye ko ivangura, urwango n’ubwicanyi bushingiye ku moko byabaye mu karere, byatewe n’abazungu b’abakoloni, abigereranya n’uburozi banyanyagije ariko Abanyarwanda, Abarundi n’Abanye-Congo ntibashobore kubutahura.

Bamvuginyumvira yagize ati “Nibaza ko yabivuze uko bitari kuko urebye amateka y’u Burundi, u Rwanda na Congo, ikintu kiduhuza ni amagorwa twagiye tugira ahanini biturutse ku moko ariko ayo moko na yo twayasobanuriwe n’abazungu ukutari ko. Bo bamaze kugenda, ntitwabonye uburozi bw’amoko badusigiye.”

Mu gushimangira ko umwiryane hagati y’amoko wabibwe n’abakoloni b’Ababiligi, Bamvuginyumvira yagaragaje ko mu karere, iki kibazo kiri muri ibi bihugu bitatu gusa byakolonijwe n’u Bubiligi, ahandi nka Tanzania ho haratekanye.

Yagize ati “Urebye icyo dusangira muri ibyo bihugu bitatu ni ukuba twarategetswe, twarakolonijwe n’Ababiligi kuko ntako wasobanura ko mu karere kamwe ari ibihugu bitatu gusa bigira impunzi. Ni kuki muri Tanzania nta mpunzi ziri mu Burundi? Muri Congo ntizihari, mu Rwanda ntizihari.”

Bamvuginyumvira yagaragaje ko kugira ngo ikibazo cy’impunzi z’ibi bihugu bitatu gikemuke, u Burundi, u Rwanda na RDC bikwiye guhurira mu nama rukokoma, bikaganira ku buryo byazicyura.

Imbere y’abakirisitu b’iri torero riyoborwa na Pasiteri Isidore Mbayahaga, Perezida Ndayishimiye yahakanye umugambi wo kurimbura Abatutsi, bivugwa ko afatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR na Leta ya RDC.

Bamvuginyumvira yagaragaje ko bamwe mu bari mu butegetsi bw’u Burundi bakorana na FDLR igizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ko bafitanye umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ati “Ndayishimiye afite ishyaka abamo [CNDD-FDD], mu bategetsi bari kumwe byerekanywe ko harimo abakorana na FDLR bahungiye muri Congo, kugira ngo babafashe. Bahana intwaro, abandi bagatanga zahabu kugira ngo babafashe, basubire iwabo mu Rwanda. Ibyo biranditswe ahenshi.”

Bamvuginyumvira yatangaje kandi ko hari andi makuru avuga ko FDLR iri mu ishyamba rya Kibira, ko hari ubwo irwana n’ingabo z’u Burundi, ko bajya gushakira ibiribwa mu bice byo muri iki gihugu birimo Komini Mabayi mu ntara ya Cibitoke.

Yagize ati “Iyo bimeze uko, Perezida arimo aravuga ibyo, ni ukwivuguruza, hamwe usanga imvugo ye n’ingiro bitajyana.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko nta by’amoko biri mu Burundi, Bamvuginyumvira agaragaza ko nubwo uyu Mukuru w’Igihugu avuga ibi, ubutegetsi bwe bugendera ku by’amoko mu bwihisho, bugerageza guca intege Abarundi b’Abatutsi.

Ati “Aya moko akoreshwa mu bwihisho kuko bavuga bati ‘Twebwe tube abategetsi b’Abahutu’, urabona ko bavuga bati ‘Abatutsi baragira ngo babutware, Abanyarwanda baragira ngo bafashe Abatutsi’, ibyo ni ibintu bivugwa, ni icengezamatwara. Abarundi rero bashobora kuvuga bati ‘Ni byo’, abandi ‘Si byo’.”

Bamvuginyumvira yagaragaje ko ubwo Leta y’u Burundi yafungaga imipaka y’iki gihugu n’u Rwanda muri Mutarama 2024, yahanaga Abarundi, asobanura ko nta gihugu gishobora kungukira mu izamba ry’umubano, bityo ko bikwiye gukomeza ibiganiro kugira ngo bikemure aya makimbirane.

Ati “Twitwaga Ruanda-Urundi mu gihe cy’abazungu. Umurwa mukuru wari Bujumbura. Kuki ayo mateka tutayakomeza mu buryo bwiza, tugakomeza umubano mwiza? Kuki twaryana? Ni ubujiji kuko nta nyungu u Rwanda rufite mu kutumvikana n’u Burundi, nta nyungu mbona u Burundi bufite mu kutumvikana n’u Rwanda. Ntazo mbona.”

Mbere y’uko Ndayishimiye avuga aya magambo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibihugu byombi bikomeje ibiganiro kandi ko biri mu nzira nziza yo gukemura aya makimbirane.

Minisitiri Nduhungirehe yatanze ubu butumwa nyuma y’aho intumwa z’u Rwanda n’iz’u Burundi mu rwego rw’ubutasi zihuriye mu biganiro inshuro ebyiri, byabereye mu bihugu byombi.

Perezida Ndayishimiye yashinje u Rwanda guteza amacakubiri mu karere

Bamvuginyumvira yasobanuye ko amacakubiri mu karere yazanywe n’Ababiligi

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *