“Sinshyigikiye ibihano keretse biramutse bifite icyo bihindura”- Louise Mushikiwabo

“Sinshyigikiye ibihano keretse biramutse bifite icyo bihindura”- Louise Mushikiwabo

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa Louise Mushikiwabo yabwiye Televiziyo mpuzamahanga y’Abafaransa TV 5 Momdd ko atemera ko guhana ibihugu biherutse kwivana mu muryango ayoboye ari yo nzira nziza.

Yemera ko ibihano bigira akamaro gusa iyo hari icyo biri buhindure.

Burkina Faso, Niger na Mali nibyo biherutse gutangaza ko bitakiri abahyamuryango ba OIF , uyu ukaba umuryango Mpuzamahanga uhuza ibihugu bivuga Igifaransa muri iki gihe uyobowe n’Umunyarwandakazi, Louise Mushikiwabo.

Mushikiwabo, agaruka ku byo guhana biriya bihugu, yabwiye TV 5 Monde ati: “Sinemeranya no kuba inzira yo guhana ari yo nziza. Ntabwo nshyigikiye ibihano keretse igihe gusa byaba bifite icyo bihindura.”

Yavuze ko ari ngombwa kwicarana bakaganira hakarebwa uko byakomorerwa nk’uko byagenze kuri Guinea Conakry.

Hari abavuga ko uriya muryango unkorera ‘mu kwaha’ k’Ubufaransa, bityo bimwe mu gihugu bwakolonije bikaba bitawiyumvamo.

Babishingira ku ngingo y’uko ibyabaye muri Burkina Faso, Mali na Niger (ibihugu byakoze ihuriro byise Alliance des États du Sahel) bisa na Coup d’Etat zabaye muri Gabon na Guinea Conakry ariko ntibyakirwe kimwe n’Ubufaransa bitewe n’inyungu bufite muri buri gihugu.

Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa kuri uyu wa Kane tariki 20 Werurwe 2025 wizihije imyaka 55 umaze ubayeho kuko washinzwe kuri iyi tariki mu mwaka wa 1970.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *