Gen Muhoozi Kainerugaba yageze mu Rwanda

Gen Muhoozi Kainerugaba yageze mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yageze mu Rwanda, aho yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Gen Muhoozi Kainerugaba yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Werurwe 2025, mu ruzinduko yari amaze iminsi ateguje.

Yageze mu Mujyi wa Kigali aherekejwe n’Umuyobozi mu Ngabo za Uganda ushinzwe ibijyanye n’Amategeko, Brig Gen Asingura Kagoro n’Umunyamakuru Andrew Mwenda.

Kampala Post yanditse ko Gen Kainerugaba azagirana ibiganiro n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, RDF ndetse azanabonana na Perezida Paul Kagame.

Gen Muhoozi Kainerugaba ari mu Rwanda mu gihe hari intambara mu Karere by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo.

Mu mpera za Gashyantare 2025, Gen Muhoozi yatangaje ko ateganya kugirira uruzinduko mu Rwanda, aho yavugaga ko azaganira n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye bw’ibihugu byombi ndetse n’umutekano wo mu Karere.

Nyuma yaho gato yongeye gutangaza ko mu ruzinduko azagirira i Kigali azasinya n’u Rwanda amasezerano yo gutabarana.

Ati “Ubwo nzaba ndi i Kigali nzasinya amasezerano yo gutabarana hagati ya Uganda n’u Rwanda. Umuntu wese uzatera igihugu icyo ari cyo cyose azatangaza intambara ku bihugu byombi.”

Icyo gihe yongeyeho ko azajya agenderera u Rwanda kenshi, ati “Nzajya nsura igihugu cyanjye cy’u Rwanda. Igihugu cy’Abachwezi.”

Gen Muhoozi yaherukaga gusura u Rwanda muri Kanama 2024 ubwo yifatanyaga n’Abanyarwanda mu birori byo kurahira kwa Perezida Kagame wari umaze gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda ya 2024-2029.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *