Umuhuza mu bya Leta ya Kinshasa na M23 yagize icyo avuga ku isubikwa ry’ibiganiro

Umuhuza mu bya Leta ya Kinshasa na M23 yagize icyo avuga ku isubikwa ry’ibiganiro

Guverinoma ya Angola yatangaje ko izakora ibishoboka byose kugira ngo hazabe ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC/M23, nyuma yuko bisubitswe bitunguranye.

Ibi biganiro by’imishyikirano hagati y’Ubutegetsi bwa DRC na M23, byagombaga kuba kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025, ariko biza gusubikwa nyuma yuko Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko ritakibyitabiriye nyuma yuko bamwe mu bayobozi b’iri Huriro bafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola, yavuze ko ibi biganiro byari biteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, byasubitswe ku “mpamvu ikomeye”.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Guverinoma ya Angola, nk’umuhuza izakomeza gushyira imbaraga zishoboka zose kugira ngo iyi nama izabe mu gihe gikwiye, kandi irashimangira ko ibiganiro ari yo nzira yonyine yatanga umuti w’amahoro arambye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Mu biganiro byahuje Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byabereye i Doha muri Qatar, Abakuru b’Ibihugu bemeje ko hakenewe inzira y’ibiganiro hagati ya DRC na AFC/M23 kugira ngo hashakwe umuti w’umuzi w’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa DRC.

Ibi biganiro byayobowe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, nanone aba bayobozi bemeje ko hakenewe ko hashakwa umuti w’ikibazo cy’umutwe wa FDLR, uhungabanya umutekano w’u Rwanda, kugira ngo iki Gihugu cyizere ko nta mbogamizi zagihungabanyiriza umutekano.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *