RDC: Ingabo z’umutwe wa M23 zasesekaye muri Walikale-Centre

Amasoko y’amakuru atandukanye aremeza ko abarwanyi ba M23 binjiye muri Walikale-centre, umujyi mukuru muri teritwari ya Walikale y’intara ya Kivu ya ruguru.
Walikale-centre ni ho kure mu burengerazuba umutwe wa M23 waba ugeze kuva watangira gufata ibice bitandukanye mu burasirazuba bwa DR Congo.
Uyu munsi, Fiston Misona Tabashile ukuriye sosiyete sivile ya Walikale yabwiye BBC dukesha Iyi nkuru ati: “Biracyagoye kwemeza ugenzura Walikale-Centre”, avuga ko ku wa gatatu nijoro no muri iki gitondo muri uyu mujyi humvikanye amasasu.
Iki gitangazamakuru cyagerageje kuvugana n’uruhande rw’ingabo za leta n’urwa M23 ariko ntibyashoboka kugeza ubu.
Col. Willy Ngoma, umuvugizi wa gisirikare wa M23 yatangaje ifoto avuga ko iriho Brig Gen Gacheri w’uyu mutwe ari muri Walikale-centre ku isangano ry’umuhanda wa RN3 uva i Bukavu ugaca hano ugana i Kisangani, n’umuhanda uva i Goma ugaca i Masisi ukagera muri Walikale-centre.
BBC yabashije kugenzura amashusho n’amafoto agaragaza bamwe mu barwanyi ba M23 bari muri Walikare-centre.
ONU, DRC, n’ibihugu bimwe byo mu burengerazuba bw’isi bashinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23. mu gihe uRwanda narwo rudasiba guhinyuza Ibivugwa.

Photo/ Internet , Walikale-centre iri kuri 235km mu burengerazuba bwa Goma, naho umujyi wa Kisangani uri kuri 444 km mu burengerazuba uvuye i Walikale centre
Tabashile avuga ko hashize hafi icyumweru ibintu bitangiye kumera nabi kandi ko mbere y’ejo [ku wa kabiri] “habaye imirwano ikomeye ahitwa Mpofi” yatumye M23 isatira Walikale-centre ikagera ku ntera ya 13km.
Ati: “Kubera ibyo bimaze iminsi hafi ya Walikale abaturage bari batangiye guhunga uduce two hafi aho hamwe no mu mujyi, hari hasigaye abaturage bacye mu mujyi wa Walikale”.
M23 yageze i Walikale nyuma y’imirwano yabaye kuva mu mpera z’icyumweru gishize hagati yayo n’ingabo za leta zifashijwe na Wazalendo ku tundi du-centre nka Kashebere, Ruvungi, Mpofi, na Mubanda turi ku muhanda uva i Masisi mbere y’uko imirwano igera muri Walikale mu ijoro ryo ku wa gatatu.
Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo umuntu wo mu ngabo avuga ko M23 yinjiye muri Walikale-centre nyuma yo kunesha ibirindiro by’ingabo za leta biri hanze y’uyu mujyi mu gitero gitunguranye babikozeho.
Amasoko y’amakuru atandukanye avuga ko muri Walikale-centre – umujyi Reuters ivuga ko utuwe n’abantu bagera ku 15,000 – nimugoroba ku wa gatatu humvikanye amasasu adakabije, kandi ko nta mirwano ikomeye yabaye mu ifatwa ryaho.

Photo/Internet MAPS
Sosiyete sivile ya Walikale ivuga ko abaturage bamwe batangiye guhunga umujyi kuva ku wa kabiri ubwo bumvaga ko M23 irimo kuhasatira, umubare w’abahunze ntabwo uzwi neza.
Walikale ni teritwari ikungahaye ku mabuye y’agaciro atandukanye arimo cyane cyane tin/étain – ubwoko bw’icyuma bwihariye bukoreshwa mu gukora ibintu bitandukanye birimo za batiri (batteries) za telephone, ibyuma bimwe by’imodoka, ibirahure by’imodoka, utwuma tw’ubuvuzi bw’amenyo n’ibindi.
Mu cyumweru gishize, kubera gusatira Walikale kwa M23, kompanyi ya Alphamin – imwe mu nini kw’isi zicukura tin/étain – ifitwemo imigabane minini na kompanyi y’Abanyamerika, yahagaritse by’agateganyo ibikorwa byayo mu birombe biri ahitwa Bisie muri Walikale.
Mu itangazo ryayo, Alphamin yavuze ko yasabye iyindi kompanyi yo muri Amerika gukoresha inzira za dipolomasi ngo hagire igikorwa kuri ibi bibazo by’umutekano byayiteye gufunga.
Walikale-centre iri ku muhanda mugari uzwi nka Route Nationale Numero 3 uva i Bukavu ugaca muri uyu mujyi ugakomeza mu burengerazuba, aho mu ntera igera kuri 400km uvuye muri iyi centre hari umujyi wa Kisangani umurwa mukuru w’intara ya Tshopo.
Uyu muhanda wa RN3 uhuza intara enye zo mu burasirazuba bwa DR Congo, Kivu y’Epfo, Kivu ya Ruguru, Maniema na Tshopo.