Bugesera: Abanyeshuri bashishikarijwe guhesha ishema uRwanda mu isuzumabumenyi mpuzamahanga ‘PISA2025’

Iri suzumabumenyi rya PISA risanzwe ritegurwa buri myaka 3 ryatangijwe muri 2000 n’Umuryango mpuzamahanga witwa OECD, uvugurura politiki z’Ubukungu n’Imibereho y’abaturage; Ni mu gihe u Rwanda rumaze imyaka 3 rwitegura iri rushanwa ku nshuro yarwo ya mbere ruryitabiriye.
Ni muri urwo rwego abanyeshuri bo mu bigo byatoranyijwe kuzakora iri suzumabumenyi rya PISA 2025 basabwe kubyaza umusaruro ayo mahirwe no guhagararira neza u Rwanda, baruhesha ishema mu bihugu 91 bazahurira muri iryo suzuma.
Bwana Muragwa George ni umukozi wa NESA ayihagarariye mu Karere ka Bugesera mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwa PISA, aganira n’abanyeshuri ba Maranyundo girls School Nyamata, yababwiye imvo n’imvano y’iri suzuma nabo baboneraho umwanya wo kubaza bimwe mu bibazo batari basobanukiwe bituma barushaho kwigirira icyizere cyo kuzagaragaza ko bashoboye baserukire igihugu gitwari.
Ubwo baganiraga n’itangazamakuru, Munezero Parfaite na mugenzi we Hirwa Teta Keny Loxane bangana kuko bose bafite imyaka 15 bivuze ko bari mu cyiciro cy’abazahabwa amahirwe yo gukora PISA, bavuze ko haba mu bumenyi no mu mutwe biteguye neza nta bwoba kuzakora neza iri suzuma kandi bagatanga umusaruro.
Munezero ati: “Ningira amahirwe nkatoranywa, niteguye kuzahagarira igihungu cyanjye neza kuko gutsinda kwacu niko guhesha ishema igihugu cyatubyaye, ubwo rero twizeye ko tuzitwara neza muri iri suzumabumenyi bazaduha Kandi tuzabishora”.


Hirwa Teta Keny Loxane nawe ati: “Ngiriwe amahirwe yo kuba umwe mu bazahagararira ikigo cyacu ndetse n’igihugu twazitwara neza kuko amarushanwa mpuzamahanga dusanzwe tuyakora kandi tukitwara neza cyane, kandi bizatuma tumenya uko uburezi bwacu mu gihugu bumeze mbese ni isuzuma riziye igihe”.
Ibyo aba banyeshuri bavuga bihamywa n’Umuyobozi wungirije, ushinzwe amasomo muri Maranyundo Girls School, Udahemuka Audace, aho avuga ko nta giteye ubwoba kuko amasomo azabazwamo yose abanyeshuri basanzwe bayiga kandi ko bamenyereye amarushanwa mpuzamahanga kandi bakitwara neza.
Ati: “Amasuzuma nk’aya turayamenyere! Gusa tuzakomeza gufatanya na NESA mu gutegura abana kuri ariya masomo azakorerwaho isuzuma mpuzamahanga rya PISA/2025 mu mibare, Science ndetse no gusoma icyongereza kandi ndumva bitazabagora kuko dusanzwe twitabira amarushanwa cyane cyane nkay’imibare ku rwego mpuzamahanga kandi abanyeshuri bacu bagatsinda”.
Ushinzwe uburezi mu karere ka Bugesera, Gashumba Jacques atangaza ko ku bufatanye na NESA bari gushishikariza abanyeshuri bari mu cyiciro cy’abazakora “PISA” kwitegura neza iri suzuma bumenyi mpuzamahanga, kuko bizafasha abana kurushaho gutera imbere mu bumenyi.
Ati: “Twakoranye inama n’abayobozi b’ibigo by’amashuri tubafasha kumva neza “PISA” ndetse n’abayobozi b’abarimu, hari n’isuzuma rizakorwa ryo kwitegura “PISA” mu bigo 7 bizaryitabira, bityo bizadufasha kumenya uko abanyeshuri bahagaze ndetse n’uko biteguye iri suzuma mpuzamahanga”.
Uyu muyobozi avuga ko kuba imyiteguro y’isuzumabumenyi itangiye kare ari byiza kuko bizanafasha abana kwitegura bityo igihe cy’isuzuma kikazagera ibintu byose biri k’umurongo kuko ubumenyi, ubushake no gukunda igihugu bihari.
Ibihugu bigera kuri 91 ni byo byitabirira iri suzuma, aho hazamo ibihugu 5 byo ku mugabane wa Afrika ari byo Maroc, Kenya, uRwanda, Misiri na Zambiya.
Biteganijweko abanyeshuri 35 muri buri shuri nibo bazakora isuzuma mpuzamahanga rya PISA, mu Rwanda aba bakazatoranywa mu bigo by’amashuri 213 ari nabyo bizitabira iri suzuma rya PISA, aho ibigo by’amashuri mu bizitabirira iki gikorwa bigera ku 164 biri mu cyaro, 49 bibarizwa mu mijyi y’u Rwanda, muri rusange iri suzuma mu mwaka wa 2025, rizitabirirwa n’abanyeshuri bagera ku 7,455.



