uRwanda rwiteguye guserukana ishema ku nshuro yarwo ya mbere mu isuzuma mpuzamahanga rya ‘PISA 2025’

Mu Rwanda hagiye kubera amarushanwa mpuzamahanga ya PISA ku nshuro yayo ya mbere, akaba azitabirwa n’ibigo by’amashuri bitandukanye, rikazakorwa n’abanyeshuri bari mu kigero cy’ imyaka 15 kugeza ku bafite 16 n’amezi 2.
Intego y’ubu bukangurambaga ni ugusobanurira abarebwa n’uburezi, barimo abanyeshuri, abarimu, ababyeyi n’abayobozi b’amashuri, iby’iri suzuma rizaba kuva ku wa 27 Mata kugeza ku wa 7 Kamena 2025.
Ubwo yatangizaga iri suzuma rya PISA 2025, mu kigo cya mashuri cya ES Kanombe/ EFOTEC, Dr Bahati Bernard umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), yasobanuriye abanyeshuri uko iryo suzuma riba rimeze kuko ari ubwa mbere rigiye gukorwa mu Rwanda, ndetse anabereka bimwe mu bibazo biba birigize.
Uyu muyobozi yavuze ko kwitabira PISA ari intambwe ikomeye mu kugereranya ireme ry’uburezi bw’u Rwanda n’iryo mu bindi bihugu kandi ko ryitezweho byinshi rizerekana.
Ati: ” Iri suzuma ryatangijwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere (OECD) rikaba rifasha cyane igihugu cyaryitabireye kumenya uko ireme ry’uburezi buhagaze, ni amahirwe rero yo kwipima, tukareba aho duhagaze ugereranyije n’ibindi bihugu. Aho bigaragara ko tugifite intege nke, tuzakosora kandi dukomeze kunoza imyigishirize n’imyigire.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri cya ES Kanombe/EFOTEC Tumukunde Monica yatangiye avuga ko ari amahirwe adafitwe na benshi kuba bahatangirije igikorwa cy’isuzuma mpuzamahanga kandi n’ikigo cyatoranyijwe mu bizakorerwamo iri suzuma mpuzamahanga.
Ati: “Ni amahirwe akomeye kuba twagiriwe umugisha wo kwakira itangizwa k’umugaragaro rya PISA, abarezi n’abanyeshuri twagize amahirwe yo gusobanukirwa iki gikorwa tugiye kwinjiramo kandi tuzakomeza no gutegura abanyeshuri kugira ngo igihe cy’isuzuma nikigera bazabe bamaze kwitegura, kuko ubu turabafasha gusubiza ibibazo byagiye bibazwa mu myaka yashize”.
Ingabe Petia Gerardine yiga mu mwaka wa gatatu muri iki kigo cya ES Kanombe/EFOTEC , akaba mu banyeshuri biteguye kuzakora iri suzuma mpuzamahanga igihe yatoranyijwe muri 35 bagomba kuzagikora; aganira n’itangazamakuru yavuze ko yiteguye neza nta gihunga n’ubwoba afite kuko atari ryo suzuma akoze n’ahandi yagiye yitwara neza.
Yagize ati: “ Iri suzuma rizatuma twitinyuka cyane cyane abana b’abakobwa kuko benshi baritinya, ariko ku ruhande rwanjye nzabatinyura kuko nayo nagiye nitabira nka za ‘debate’ naratsindaga, iri suzuma rero niteguye ko nzaryitwaramo neza.
N’ubwo amanota y’iri rusuma mpuzamahanga ntaho azandikwa ari naho ubuyobozi bwa NESA busaba abanyeshuri kutarisuzugura bakaryitegura bashyizemo umwete, Ingabe ashimangira ko ceritificate bazahabwa zizabagirira akamaro mu gihe kiri imbere kuko zizaba zerekana ko bitabiriye ‘PISA 2025’.
PISA ni isuzuma mpuzamahanga rikorwa buri myaka itatu, rigamije gupima ubushobozi bw’abanyeshuri bafite imyaka 15 mu bijyanye no gusoma, imibare na siyansi., iyi nshuro ikaba ari iya mbere uRwanda rugiye kurikora.
Ryatangijwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere (OECD) mu 1997, rikaba rikorwa n’ibihugu 91 birimo 5 by’Afurika aribyo u Rwanda, Kenya, Zambiya, Maroc ndetse na Misiri.
Ibikorwa by’ubukangurambaga bya PISA 2025, byatangijwe kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Werurwe 2025 kuzageza tariki ya 6 Mata 2025 bisubikwe ku mpamvu z’icyunamo aho u Rwanda n’abanyarwanda bazirirkana inzirakarengane zishwe muri Jeneoside yakorewe Abatutsi 1994, hanyuma byongere gusubukurwa ku wa 15 Mata kugera ku wa 26 Mata 2025, kugira ngo abanyeshuri, abarimu, ababyeyi, abayobozi b’amashuri n’inzego z’ibanze basobanukirwe iby’iri suzuma, banarusheho kwitegura kuryitabira no kuzaritsinda k’uburyo buhaye ishema uRwanda n’uburezi muri rusange.


