Menya impamvu itera umubyeyi kubura amashereka

Mukakarangwa (izina yahawe) ni umubyeyi ufite uruhinja rw’amezi 2, yari afite inkongoro arimo guha umwana amata. Ubwo Umunyamakuru wa mamedecine.com yamubazaga impamvu atarimo konsa umwana, yamusubije ko kuva yavuka atigeze amwonsa.
Yagize ati: “Nanjye ntabwo binejeje kubona ngorwa no kugura amata yo guha umwana w’uruhinja nk’uyu kandi twiriranwa. Kuva nabyara, sinigeze nonsa, amashereka barayantwaye, aragenda burundu.”
Umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 65 wahawe izina rya Patricia na we yemeza ko amashereka bayatwara umuntu bityo ntabe akibashije konsa.
Yagize ati: “Amashereka rwose barayatwara. Kera iyo umubyeyi yamaraga kubyara, ntabwo yasurwaga n’ubonetse wese kubera ko burya hazamo n’abagome. Yatindaga ikiriri, akitabwaho n’abantu be ba hafi mbese bizewe. Naho ubu ngubu usanga byose mushyira ku gasozi n’umuhisi n’umugenzi bose baza kureba umwana utarasohoka. Aho rero niho akenshi umugome agutwarira amashereka.”
Muganga uvura indwara z’abagore; Dr NDIKURYAYO Emmanuel, mu kiganiro yagiranye na Mamedecine.com agaragaza impamvu zitandukanye zatuma umubyeyi abura amashereka.

Yagize ati: “Kuba umubyeyi yagira ibibazo mu kubyara, bigatuma aremba nyuma yo kubyara, mbese uburyo bwo kwita ku mwana bukagabanuka, biri mu byatuma abura amashereka. Urugero nk’iyo umubyeyi yabyaye bikaba na ngombwa ko tumutera amaraso, umwana duhita tumushyira ku mata. Kugira ngo rero umubiri wongere wiyubake, abashe guhembera igituza amashereka yikore, ntabwo byoroha kubera ko buriya amashereka yikora kuko umubiri umeze neza.
Akomeza agira ati: “Iyo umubiri utameze neza, byaba ari ukubera ikibazo cy’uburwayi cyangwa ikibazo cyo mu mutwe umubyeyi yagize byose bishobora gutuma amashereka aba makeya.”
Icyo ababyeyi bagomba kwitondera
Dr Emmanuel NDIKURYAYO arakomeza ati: “Kugeza ubu, kwikora kw’amashereka byagombye kuba ibintu byizana nta zindi mbaraga zikoreshejwe. Ni ukuvuga ko umubyeyi wese wabyaye agomba konsa. Ntabwo dufite ibintu bizwi bitwara amashereka, cyakora hari ikizwi. Nk’uko nabivuze, umubyeyi wese utameze neza, amashereka aragenda.”
Arongera ati: “Tubonereho no kuvuga iki kintu: ibintu twatura tuba tubwira ubwonko bwacu tuti funga “robinet” funga “robinet”. Ubu dufite ikibazo cy’ababyeyi, uko agiye kugura imyenda y’umwana atwite, akaguramo na “biberons” n’amata. Ukibaza ngo uyu mubyeyi utangiye kugura amata na “biberons” agitwite, amaze kubwira ubwonko ko atazigera abona amashereka.”
Akomeza agira inama ababyeyi cyane cyane abo mu Mujyi, anabakebura kubera ko ahanini ababura amashereka ari bo baba babigizemo uruhare.

Yagize ati: “Icyo nakwita “stress” ni kimwe mu bituma ababyeyi bo mu Mujyi babura amashereka. Hari “stress” bakura kuri “smart phone” (social media); hari “stress” baterwa na bagenzi babo bagendera mu kigare bati gira utya na gutya. Ubundi kera umubyeyi wabyaye yarekaga ibindi byose akita ku mwana, uko amwonsa amwitegereza, yamuhaye umwanya wose, niko n’umubiri wabaga ukora amashereka. None ubu, ubwonko bw’umubyeyi burimo buritekerereza ibintu byinshi bitandukanye, kugira ngo buzakore umusemburo w’amashereka birimo kuza nyuma y’ibindi byose.”
Amakuru dukesha Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) avuga ko: “Konsa bifite akamaro kanini haba ku mwana ndetse no ku mubyeyi. Konsa bigabanyiriza umwana ibyago byo kugira indwara zidakira kandi bikanamufasha gukura mu bwenge no mumitekerereze. Ku mubyeyi ukimara kubyara, konsa bifasha nyababyeyi ye gukomera, bityo bigatuma adakomeza kuva kandi binamurinda ibyago byo kuba yarwara zimwe mu ndwara zo mu bwoko bwa kanseri.”
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku buzima n’imibereho y’abaturarwanda, bugaragaza ko mu mwaka wa 2019-2020 abana bonse amashereka gusa bari mu kigero cy’amezi 2-3 bavuye kuri 89% bagera kuri 68% ku mezi 4-5, naho abana batigeze bonka amashereka bavuye kuri 0 ku mezi 2-3 bagera kuri 20% ku mezi 22-23.