Batatu mu basirikare bakuru na RDF bahanwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) ku wa mbere wafatiye ibihano abasirikare batatu bo ku rwego rwo hejuru mu ngabo z’u Rwanda (RDF) uvuga ko “kubera inshingano zabo muri RDF, bagize uruhare mu gutuma intambara n’umutekano mucye bikomeza muri DRC”.
EU ivuga ko babujijwe gukora ingendo mu bihugu bigize Ubumwe bw’Uburayi ndetse ko n’imitungo yabo iri muri ibyo bihugu ifatiriwe.
Abo ni Jenerali Majoro Ruki Karusisi, Jenerali Majoro Eugène Nkubito na Brigadiye Jenerali Pascal Muhizi.
Nta cyo leta y’u Rwanda yari yatangaza ku mugaragaro kuri ibi bihano bishya bya EU, gusa ku bindi biheruka gufatwa n’Ubwongereza, Amerika na Canada, abategetsi b’u Rwanda bavuga ko ibyo bihano bidafasha gucyemura intambara muri DR Congo kandi ko bibangamiye umuhate w’Afurika wo gushaka igisubizo mu mahoro.
EU yahannye kandi Umunyarwanda Francis Kamanzi, umuyobozi nshingwabikorwa w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gazi (RMB). Ivuga ko yungukira mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo “binyuze mu bucukuzi n’ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko by’umutungo kamere – ni ukuvuga amabuye y’agaciro yo mu ntambara”.
Hahanwe kandi ikigo gitunganya zahabu cyitwa Gasabo Gold Refinery kiri mu mujyi wa Kigali kubera “gutumiza zahabu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ivuye mu turere tugenzurwa na M23 muri DRC, bityo kikungukira mu ntambara cyangwa umutekano mucye muri DRC”.
Abategetsi batanu bo ku rwego rwo hejuru ba M23, barimo n’umukuru wayo wa politike Bertrand Bisimwa, na bo bahanwe na EU kubera uruhare ibashinja mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo no gukoresha umutungo kamere wayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bahonyora ubusugire bwa Congo.
Ubwo yari muri BK Arena hamwe na bamwe mu baturage b’i Kigali ku cyumweru, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabye kwitegura guhangana n’ibihano, ibyo yise “gufunga umukandara”.
Ati: “… Biraza kutuvuna. Bimwe mu Giswayile bita ‘kufunga mkanda’ [gufunga umukandara]… Ni ukwitegura, ni nko kwitegura inzara kugira ngo ipatalo wambaye itagwa hasi kubera ko washonje.”
“Mwebwe, twebwe, Abanyarwanda, twitegure ‘kufunga mkanda’… Si ugufunga umukandara gusa ahubwo ni no guharanira uburenganzira bwacu.
“Rero ibi ngibi bari aho bavuza induru hirya [ngo] baratugira batya baragira batya, ibihano, ubu buracya twapfuye kubera ibihano?”
U Rwanda rushinjwa na ONU, DRC, n’ibihugu bimwe byo mu burengerazuba bw’isi gufasha inyeshyamba za M23. Mu bihe bya vuba aha bishize ntirwabihakanye byeruye cyangwa ngo rubyemere.
Kubera ibi bihano, M23 yavuze ko ibabajwe no kuba itakitabiriye ibiganiro bitaziguye yari yiteze kugirana n’ubutegetsi bwa Kinshasa i Luanda muri Angola ku buhuza bwa Perezida w’icyo gihugu João Lourenço.
Mu itangazo, M23 yavuze ko isanga inzego mpuzamahanga zimwe zishaka “kudurumbanya ibikorwa bigamije amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no gutuma ibiganiro byari bitegerejwe cyane bidashoboka”.
Jenerali Majoro Karusisi ni muntu ki?

Photo/RDF
Kuva mu Gushyingo (11) mu mwaka wa 2019 kugeza ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, Jenerali Majoro Ruki Karusisi yari umukuru w’umutwe w’ingabo z’u Rwanda ushinzwe ibikorwa byihariye (Special Operations Force, SOF).
Itangazo rya RDF ryo ku wa gatandatu ryavuze ko Perezida Kagame yamusimbuje kuri uwo mwanya akamwohereza ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda. Ntihatangajwe inshingano nshya yahawe.
Maj Gen Karusisi, w’imyaka 50, yazamukiye mu mutwe w’abasirikare barinda perezida n’abandi bategetsi bakuru (Republican Guard), anaba umwe mu bakuru bawo.
Yize mu ishuri ry’abasirikare bakuru ryo muri Amerika ryitwa ‘Command and General Staff College’ riri i Leavenworth muri leta ya Kansas, aho yarangije mu 2010 amasomo ya ‘Master of Military Art and Science’.
Ni umwe mu Banyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi babaye muri DR Congo aho imiryango yabo yari yarahungiye kubera itotezwa mu gihugu cyabo.
Kagame yazamuye Ruki Karusisi ku ipeti rya Jenerali Majoro muri Nyakanga (7) mu 2022.
Jenerali Majoro Nkubito ni nde?

Photo/RDF
Jenerali Majoro Eugène Nkubito ni umukuru wa diviziyo (division) ya gatatu yo mu ngabo z’u Rwanda ikorera mu burengerazuba bw’u Rwanda.
Mbere yaho, yabaye umukuru w’ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo guhangana n’intagondwa muri Mozambique ku masezerano y’ibihugu byombi.
Ni umwe mu Banyarwanda babaye impunzi muri Uganda, aho yaje kuba mu mutwe w’inyeshyamba wa NRA wagejeje Yoweri Museveni ku butegetsi mu 1986.
Nyuma yinjiye mu mutwe w’inyeshyamba za RPA/RPF, zafashe ubutegetsi mu Rwanda kuva mu 1994 nyuma ya jenoside.
Brigadiye Jenerali Muhizi we ni nde?

Photo/RDF
Brigadiye Jenerali Pascal Muhizi ni umukuru wa diviziyo ya kabiri muri RDF ikorera mu majyaruguru.
Mbere, Pascal Muhizi yabaye umukuru wa diviziyo ya gatatu y’ingabo ikorera mu burengerazuba bw’u Rwanda.
Perezida Kagame yamuzamuye kuri iryo peti muri Kamena (6) mu mwaka wa 2021 avuye ku ipeti rya Koloneli.
Yahoze akuriye ibikorwa bya gisirikare (operations) mu butumwa bw’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique.
Azwiho kuba yari akuriye ingabo z’u Rwanda zafatanyije n’iza Mozambique kurwana n’intagondwa bakazivana mu birindiro bikomeye byazo i Mocimboa da Praia mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.