Perezida Kagame yemereye Umurundikazi DJ Ira ubwenegihugu bw’uRwanda

Perezida Kagame yemereye Ubwenegihugu bw’u Rwanda, Iradukunda Grace Divine wamamaye nka DJ Ira, mu ruhando rw’abakobwa bamaze kubaka izina rikomeye mu mwuga wo kuvanga imiziki mu Gihugu.
Umukuru w’Igihugu yahaye DJ Ira iri sezerano kuri iki Cyumweru, tariki 16 Werurwe 2025, ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali n’abandi baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu, bahuriye muri BK Arena.
Iki gikorwa cyateguwe muri gahunda yo kwegera abaturage, Perezida Kagame asanzwe akora mu kurushaho kubegera, kubaganiriza no kumva ibibazo n’ibyifuzo byabo.
DJ Ira wari mu basaga 8000 bitabiriye ibiganiro n’Umukuru w’Igihugu, yamushimiye ko yubatse u Rwanda rudaheza ndetse n’abanyamahanga bisangamo.
Yagize ati “Ndashaka kubashimira ukuntu umwana w’umunyamahanga ahabwa amahirwe nk’undi mwana wese w’Umunyarwanda. Ikindi ni ukubashimira ukuntu umwana w’umukobwa abona amahirwe nk’umwana w’umuhungu.’’
Yagaragaje ko mu myaka isaga umunani amaze mu Rwanda, yarugiriyemo umugisha udasanzwe.
Yakomeje ati “Dukunze guhurira mu bikorwa bitandukanye, kariya kaziki ujya ubyina nanjye ndi mu bajya bakakubyinisha.”
DJ Ira yahise asaba Perezida Kagame kumufasha agahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Ati “Icyifuzo cyanjye ni ukubasaba ubwenegihugu bw’u Rwanda, nkitwa umwana w’Umunyarwandazi. Nkibera uwanyu.”
Perezida Kagame yahise amwemerera ko ubwenegihugu abuhawe, asaba ababishinzwe gukurikiza inzira zagenwe.
Ati “Ababishinzwe hano babyumvise? Ndabikwemereye. Ibisigaye ni ukubikurikirana mu buryo bigomba gukorwa gusa, nakubwira iki.”
DJ Ira yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki mu 2016 abifashijwemo na mubyara we Dj Bissosso, wamufashe ukuboko kuva agitangira kumenyekana mu Rwanda.
Uyu mukobwa yageze mu Mujyi wa Kigali muri Kanama 2015, icyo gihe yari avuye i Burundi aho yari arangije amashuri yisumbuye.
DJ Ira yatangiye kwifuza kuvanga imiziki akiri muto ariko umuryango we ukamuca intege, kuko wifuzaga ko abanza agasoza amasomo.
Mu gihe amaze mu mwuga wo kuvanga imiziki yagiye yifashishwa mu bitaramo bikomeye mu Rwanda n’ibikorwa byagutse bihuza abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu aho afasha ababyitabiriye kwizihirwa.