“Muri iyi myaka yose tumaze turashaka kuba Abanyarwanda ntidushaka kuba Ababiligi”- Perezida Kagame Paul

“Muri iyi myaka yose tumaze turashaka kuba Abanyarwanda ntidushaka kuba Ababiligi”- Perezida Kagame Paul

Perezida Paul Kagame yabwiye abatuye Umujyi wa Kigali ko Abanyarwanda bakwiye kumva ko ntawe ukwiye kubagenera uko babaho, aboneraho no kwihaniza Ububiligi yise agahugu gato kaciyemo u Rwanda ibice.

Ati: “ Twagize ibyago byo kuba twarakolonijwe n’agahugu gato nk’u Rwanda ndetse kagatema u Rwanda kakarucamo ibice kugira ngo rungane nako”.

Ubwo ni Ububiligi yavugaga kandi akemeza ko agomba kubwihanangiriza.

Avuga ko Ububiligi bwahemukiye u Rwanda muri byinshi mu mateka irenga imyaka 30, kandi ngo ntibwarekeye aho ahubwo bwakomeje kugira uruhare mu bibazo Abanyarwanda bahozemo.

Ibyo byose ngo u Rwanda rwarabihanije ariko ntibumva.

Yaboneye kuvuga ko abashaka kurwanya u Rwanda bibeshya kuko nubwo ngo babitangiye kera; batazabigeraho.

Avuga ko Ababiligi byageze naho banga Ambasaderi u Rwanda rwari rwabahaye, ariko avuga ko u Rwanda ruzahangana nabo kandi ngo ntizabananira u Rwanda.

Ati: “Muri iyi myaka yose tumaze turashaka kuba Abanyarwanda ntidushaka kuba Ababiligi”.

Mu kiganiro cye, Perezida Kagame avuga ko muri rusange Abanyarwanda bahora mu ntambara y’umuriro kandi ibihe barimo bigoye.

Icyakora avuga ko muri ibyo bibazo, hari abahoze bitwa inshuti z’u Rwanda barutenguha nk’uko amateka abyerekana.

Ngo hari baba bashaka ko umuntu abaho adapfuye ntakire, ngo babeho neza nk’uko n’abandi babayeho.

Kagame avuga ko Abanyarwanda bahisemo kubaho neza, kandi bazabaho batyo uko bizagenda kose.

Ati: Amateka yacu tubayemo kandi mu myaka 30 ishize arimo imibereho mibi y’igihugu cyacu nk’Abanyarwanda. Muribuka abacu twakaje. Ni na byiza ko mbivuga tugana muri uku kwezi kwacu kwa kane. Ababigizemo uruhare ndetse ruruta urwa Abanyarwanda nibo bakidukurikirana, batubuza amahwemo, ndetse banakuziza ko uva hahandi udapfuye ntukire”.

Muri ibyo byose, Kagame avuga ko Abanyarwanda babyivanamo amahoro kandi bikabikora bemye.

Avuga ko Abanyarwanda banze kandi bakwiye gukomeza kwanga gushyirwa hasi.

Yongeye kwibutsa ko intambara ya Congo atari u Rwanda rwayitangiye ahubwo icyo abayitangiye bashakaga nicyo rurwana nacyo.

Kagame avuga ko intambara ifite inkomoko iva mu mateka, aho abantu bitwa Abanyarwanda bamwe bagiye bisanga hakurya y’umupaka w’u Rwanda w’ubu bityo ko atari rwo rwabatwayeho.

Sirwo rwatumye muri Gisoro muri Uganda, Masisi, Rutshuru muri DRC n’ahandi nk’uko abivuga.

Akavuga ko iyo udahaye abantu uburenganzira bwabo, byanze bikunze baburwanira.

Yemeza ko iyo ibyo bibazo ubikuruyemo Abanyarwanda, bahangana n’ubibakuruyemo.

Akivuga ku by’Interahamwe zimaze igihe muri DRC, avuga  ari abantu bishe abantu mu Rwanda ndetse avuga ko uwitwa Gakwerere yishe abantu barimo n’abavandimwe, yishe Abanyarwanda, gusa ngo siwe wenyine kuko hari abandi baguye mu ntambara.

Kagame avuga ko abantu bavuga ko Interahamwe ari abantu bake baba bibeshya, akemeza ko uwo Gakwerere wamubaramo abantu benshi kuko ikiremereye ari ingengabitekerezo ibaranga.

Yongeye kuvuga ko nta muntu ukwiye kuza gupima uko Abanyarwanda bagomba kubaho, kuko nta burenganzira uwo ubukora aba afite.

Kagame yagarutse ku byo Perezida wa DRC yigeze kuvuga ko by’uko azatera u Rwanda, akibaza uko abantu bari bibwire ko u Rwanda rwabifata nk’aho ari imikino.

Ku by’abacanshuro, Kagame yavuze ko ubwo bazaga muri DRC u Rwanda rwavuze ko rutazabyemera ko ruzabirwanya kandi ni ko byagenze.

Kagame ariko yateguje Abanyarwanda ko bagomba kwitegura kugira ibyo bigomwa, bakizirika umukanda aho kugira ngo basuzugurwe n’ababafatira ibyemezo bita ibihano.

Avuga ko muri uko kwizirika umukanda, ari ho Abanyarwanda bazavana imbaraga zo kwerekana agaciro kabo.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *