Umubiligikazi ‘ Hilde’ wakunze imbyino gakondo z’u Rwanda bigatuma aza kuhatura

Umubiligikazi ‘ Hilde’ wakunze imbyino gakondo z’u Rwanda bigatuma aza kuhatura

Dore wa muzungu w’umubyinnyi’  ni amagambo wumvana bamwe mu bamubonye mbere cyangwa bumviseho inkuru ye, iyo bongeye kumubona arimo kubyina mu itorero gakondo abamo.

Ni Umubiligikazi w’inzobere mu bijyanye n’imbyino nyinshi zo ku isi.

Hilde Cannoodt avuga ko yakunze bidasanzwe imbyino gakondo zo mu Rwanda, akiga uko zibyinwa, akabimenya, ubu akaba ari umubyinnyi muri rimwe mu matorero akomeye rikorera i Kigali.

Hilde yaje gutura kuva mu Rwanda mu 2018 kandi “mu byatumye nimukira hano harimo urukundo rw’imbyino gakondo za hano”, nk’uko abivuga.

Agira ati: “Muri Nyakanga (7) 2016 ubwo nazaga mu Ubumuntu Festival mu Rwanda, nongeye kubona imbyino gakondo z’Abanyarwanda ndazikunda rwose, niyemeza kwimukira hano, nkigira ku isoko”.

Imbyino gakondo z’Abanyarwanda ni kimwe mu biranga umuco bahuriyeho.

Abagore babyina bashayaya, bateze amaboko kandi bakaraga umubyimba.

Abagabo bakora amasibo y’intore bakabyina bataraka, bakaraga ijosi, umugara ku mutwe, icumu n’ingabo mu ntoki, kandi bivuga ibigwi.

Imbyino nyarwanda zirimo amoko atandukanye nka;

  • Umushagiriro
  • Ikinyemera
  • Igishakamba
  • Intwatwa
  • Imbyino y’icumu
  • Umuhamirizo w’Intore
  • Imparamba n’izindi

Abashakashatsi ku muco n’imbyino Nyarwanda ntibazi igihe nyacyo zaba zaratangiriye, gusa bahuriza ko zifite imizi kuva cyera cyane mu muco w’Abanyarwanda.

Mu gitabo “Introduction à la danse rwandaise traditionnelle cyo mu 2002 cya Jean-Baptiste Nkulikiyinka avuga ko mu kinyejana cya 18 ari bwo “imbyino zatangiye kumurikwa ibwami mu buryo buteguye kandi bwitojwe, nko mu gihe cyo kumurika inyambo” ku gihe cy’ingoma ya Yuhi Mazimpaka.

Hilde ni muntu ki?

Hilde Cannoodt ni inzobere mu bijyanye n’imbyino (choreography) no kuvanga imbyino zitandukanye mu buryo bwa gihanga, avuga ko afite inararibonye y’imyaka 20 nk’umubyinnyi ndetse n’umutoza w’imbyino z’ubwoko butandukanye.

Mu mbyino avuga ko atoza harimo izizwi nka;

  • ‘Contemporary dance’
  • Imbyino zo muri Afurika y’iburengerazuba
  • Imbyino gakondo zo mu Buhinde
  • Imbyino zo mu Misiri
  • Imbyino z’amoko y’abantu bo muri Amerika,
  • Ballet na Jazz
Hilde ni inzobere mu mbyino z'amoko y'abantu atandukanye muri Afurika, i Burayi, Aziya na Amerika

Phot/HILDE CANNOODT

Hilde ni inzobere mu mbyino z’amoko y’abantu atandukanye muri Afurika, i Burayi, Aziya na Amerika

Hilde kandi ni umwarimu utoza Yoga umaze igihe kirenga imyaka 10 abikora.

Uyu mubyinnyi yakoze ubushakashatsi n’ubushyinguramakuru ku murage w’intore z’u Rwanda, abusohora mu 2023 mu nkuru mbarankuru (documentary) yise ‘the legacy of Intore’, yakoranye na Thomas Bazatsinda, umwe mu ntore nkuru wahoze ari umutoza w’itorero ry’igihugu.

Intangiriro ni ubukwe bwa se

Bwa mbere Hilde agera mu Rwanda  bwari ubwa mbere ageze muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara nk’uko abivuga, hari mu 2006. Yari aje mu bukwe bwa se wari ugiye gushyingirwa n’Umunyarwandakazi.

Ati: “U Rwanda [icyo gihe] rwari rutandukanye cyane n’urwa none, nagize ibihe byiza bitangaje.”

Avuga ko icyo gihe habaye umuhango wo gusaba, ko se yashakiwe ‘umubyeyi’ w’Umunyarwanda akamusabira umugeni mu misango y’ubukwe.

Hilde avuga ko uyu muhango wo gusaba  ari na wo yaboneyemo bwa mbere imbyino gakondo z’Abanyarwanda, wamutangaje cyane.

Ati: “Byari ibintu byiza cyane guhura n’umuco w’u Rwanda muri ubwo bukwe, kandi gukunda u Rwanda n’imbyino zarwo byahereye icyo gihe bigenda bikura, kugeza amaherezo nimukiye hano kandi sinigeze mbyicuza kuko nkunda iki gihugu cyane.”

Nyuma yo kwimukira mu Rwanda, Hilde yabanje gufata amasomo yihariye yo kubyina kinyarwanda, amaze kubimenya atangira kubyina mu itorero Intayoberana, nyuma ajya mu itorero Inganzo Ngari, rimwe mu matorero y’imbyino gakondo manini mu Rwanda.

Ni uwuhe mwihariko w’imbyino z’Abanyarwanda?

Hari itandukaniro hagati y’imbyino zo mu Rwanda n’imbyino nyinshi zo munsi y’ubutayu bwa Sahara, nk’uko Hilde abivuga.

Ati: “Imbyino nyinshi zo munsi y’ubutayu bwa Sahara bakoresha amayunguyungu, nk’izo muri Uganda, muri Tanzania, muri Congo. Mu Rwanda bo babyina cyane cyane bakoresheje igice cyo hejuru, n’amaboko. Icyo ni kimwe mu itandukaniro.”

Hilde avuga ko imbyino nyinshi yize mbere ari izo mu burengerazuba bw’isi “zibanda cyane ku bice bimwe na bimwe by’umubiri”, ko icyo akundira izo muri Afurika ari uko nyinshi muri zo zikoresha “hafi umubiri wose”.

Hilde yeretse BBC intambwe ze mu gushayaya ambyina injyana gakondo nyarwanda
Mu kiganiro na Hilde ari iwe, yeretse umunyamakuru intambwe ze mu gushayaya ambyina injyana gakondo nyarwanda

Asobanura uburyo yakuruwe n’imbyino zo mu Rwanda, Hilde ati: “Mbona bwa mbere ababyinnyi gakondo, hari ikintu cy’uburyo ababyinnyi b’abagore bashayaya cyankuruye rwose, kuko numvaga birimo injyana n’ubugore (femininity), kandi numvaga bisa cyane n’imbyino imwe mu mbyino nakomeje kubyina imyaka myinshi nk’umunyamwuga.

“Iyo ni imbyino y’Abanyamisiri nayo ifitemo ubugore muri yo, nahise mbona no mu mbyino gakondo y’Abanyarwanda, icyo rero ni cyo ahanini cyankuruye.

“Ariko harimo n’injyana ubwayo, nayo narayikunze, buri gihe iyo numvise abaririmbyi numva ikintu cy’ikibatsi mu mutima wanjye gituma buri gihe numva ntwawe, kugeza n’ubu.”

Abanyarwanda bakiriye bate umuzungu ubyina nka bo?

Hilde ubu ni we muzungukazi wenyine uboneka abyina imbyino gakondo ari mu itorero ryo mu Rwanda. Abantu benshi baratangara iyo bamubonye ashayaya mu itorero Inganzo Ngari ubu arimo mu bikorwa bitandukanye ritumirwamo.

Hilde Cannoodt ari kumwe na bamwe mu babyinana na we mu itorero Inganzo Ngari

Photo/INGANZO NGARI

Hilde Cannoodt ari kumwe na bamwe mu babyinana na we mu itorero Inganzo Ngari

Hilade agira ati: “Nibaza ko babikunda [kumbona] kuko ntibaba babyiteze. Rimwe na rimwe iyo tuzamutse ku rubyiniro bahita babona ko mpari, kandi ukabyumva ko batangaye.

“Ariko umenya babanza bakagira amakenga, bakibaza bati ‘ese arabishobora?’ maze nabasha kugerageza kubyina neza, bikabashimisha cyane, bakampa amashyi, baranshimira, ntekereza ko babikunda.”

Yongeraho ati: “Kuri bo ni nko kwishimira umuco wabo, kuba umuntu w’i Burayi yaza hano akiga imbyino gakondo yabo, ntekereza ko bitanga ubutumwa ko uyu muco ari mwiza, nibaza ko [abanyrwanda] bibatera ishema iyo bambona nkora urwo rugendo.”

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *