Ese Leta ya Kinshasa na M23 kuba bagiye mu mishyikirano umuti ugeza ku mahoro waba ugiye kuboneka?

Ibiro bya perezida wa Angola byatangaje ko bigiye kuvugana n’umutwe wa M23 kugira ngo itsinda rya DR Congo n’irya M23 “bagirane ibiganiro bitaziguye”.
Tina Salama umuvugizi wa Perezida Tshisekedi ntiyemeje neza ibyatangajwe na Angola, ku rubuga X yavuze ko Angola “igiye gukora ibikorwa bigendanye n’ubuhuza”.
Tina yongeraho ati: “Dutegereje kureba ishyirwa mu ngiro ry’icyo gikorwa cy’ubuhuza bwa Angola”.
Ibi byatangajwe nyuma y’uruzinduko “rugufi” rwa Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo i Luanda aho yahuye “bonyine” na mugenzi we João Lourenço wa Angola.
Perezida Lourenço umaze imyaka igera kuri ine ari umuhuza mu kibazo cya DR Congo mu kwezi gushize yatangaje ko agiye guhagarika izo nshingano kugira ngo akore imirimo yo kuba umuyobozi w’Ubumwe bwa Afurika yari kwemezwaho.
Perezida Tshisekedi yumvikanye avuga ko “mu gihe cyose nkiri perezida wa DR Congo” ko atazigera aganira na M23, ko kuganira n’uyu mutwe yita uw’iterabwoba ari “umurongo utukura tutazigera turenga”.
Kutemera kuganira n’umutwe wa M23 byahagaritse inshuro zirenze imwe umuhate wo kugera ku masezerano y’amahoro mu biganiro by’i Luanda hagati ya DR Congo n’u Rwanda.
Perezida Tshisekedi, ONU, n’ibihugu bimwe by’iburengerazuba, bashinja leta y’u Rwanda gufasha umutwe wa M23, bagasaba ko u Rwanda rukura ingabo zarwo muri DR Congo.
Imiryango y’ibihugu byo mu karere nka EAC na SADC yombi DR Congo ibarizwamo yasabye ko “ingabo z’amahanga zitatumiwe” ziva muri DR Congo na leta ya DR Congo ikaganira n’umutwe wa M23.
Mu matangazo yawo atandukanye umutwe wa M23 wakomeje gusaba kuganira na leta ya Kinshasa ku bibazo uvuga byawuteye kongera gufata intwaro nyuma y’uko wari waratsinzwe mu 2012 abari bawugize bagahungira mu Rwanda no muri Uganda.
Umuti ugeza ku mahoro ugiye kuboneka?
Ibiro bya perezida wa Angola bivuga ko ibiganiro hagati ya DR Congo na M23 bizabera i Luanda “mu minsi ya vuba”, bigamije “kugeza ku mahoro”.
Niba ibi biganiro bibaye yaba ari intsinzi kuri Perezida Lourenço umaze imyaka agerageza ubuhuza muri iki kibazo.
Mu kwezi gushize Lourenço yabwiye ikinyamakuru Jeune Afrique ko yagiriye inama mugenzi we Tshisekedi yo kuganira na M23 nk’uburyo bwonyine bwo gukemura ikibazo.
Mu gihe hari ibyo impande zose zitavugaho rumwe, kuva kuri ONU, Ubumwe bwa Afurika, Ubumwe bw’Uburayi, n’imiryango y’ibihugu byo mu karere ihuriza ku kuba “nta gisubizo cya gisirikare” kizaboneka ku makimbirane mu burasirazuba bwa RDC.
Abategetsi b’u Rwanda bashinjwa gufasha M23, ibyo bakomeje guhakana bagiye basaba Kinshasa kuganira na M23.
Umutwe wa M23 wagiye uvuga ko utarebwaga n’ibiganiro bya Luanda n’ibya Nairobi, ibiganiro utatumiwemo.
Amasezerano y’agahenge yagiye yumvikanwaho i Luanda ntiyamaraga igihe atarahonyorwa, buri ruhande rugashinja urundi ko ari rwo rwatangije imirwano.
Mu gihe M23 yakwicarana ku meza y’ibiganiro na Kinshasa bisa n’ibyatanga ikizere ko agahenge gashobora kumvikanwaho kakubahirizwa.
Gusa nk’uko byagiye bigaragara mbere, kumvikana ku gahenge i Luanda no kukubahiriza i Masisi cyangwa ahandi ku rubuga rw’imirwano ni ibintu bitandukanye