‘Abakirisitu baratura ariko ntumenye irengero ryayo’ – Menya ibikubiye mu mabwiriza mashya ya RGB ku madini

Umukuru w’Urwego rushinzwe imiyoborere mu Rwanda avuga ko ayo mabwiriza yasohotse mu igazeti ya leta ku wa gatanu ushize, agamije ko haba “gukorera mu mucyo” mu buryo amafaranga abaturage batanga mu nsengero akoreshwa.
Ayo mabwiriza igazeti ivuga ko atangira kubahirizwa ku munsi yasohotseho agamije kandi kurwanya ibyaha birimo “iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi”, nk’uko biri mu igazeti akubiyemo.
Imiryango ishingiye ku kwemera n’amahuriro yayo mu Rwanda ntacyo iratangaza kumugaragaro kuri aya mabwiriza mashya.
Umwaka ushize leta yashyize imbaraga mu bikorwa byo guca akajagari mu miterere y’inzu zo gusengeramo, aho inzu zirenga 5,000 zafunzwe mbere y’uko zuzuza ibisabwa cyangwa zigafungwa burundu. Igikorwa kitavuzweho rumwe aho bamwe babishimye abandi bakanenga uko byakozwe.
Muri aya mabwiriza mashya, imiryango ishingiye ku myemerere mu byo isabwa harimo:
- Gukorerwa igenzura ku ihererekanywa ry’amafranga ashobora guteza ingaruka ikomeye
- Gutanga raporo ku bikorwa by’imari bicyemangwa
- Gucisha amafaranga kuri konti za banki n’ibigo by’imari byemewe n’amategeko
- Gukumira ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki
- No gukorerwa igezura ryigenga n’ababyemerewe, ryamenyeshejwe cyangwa ritunguranye
- Kwishyura leta miliyoni 2 FRW adasubizwa ku ishaka guhabwa ubuzimagatozi
Aya mabwiriza mashya asobanura ko buri mwaka imiryango ishingiye ku myemerere izajya ikorerwa igenzura ry’umutungo, rigakorwa n’abahanga bemewe “kugira ngo habeho umucyo mu mikoreshereze y’imari”.
Urwego rubishinzwe kandi – aha ni urwa leta – narwo “rushobora gukora isuzuma ryigenga rubanje kubimenyesha cyangwa kutabimenyesha”.
Bamwe mu batavugarumwe n’ubutegetsi banenze amabwiriza aheruka leta yahaye amadini bavuga ko yarimo “ku bangamira ubwisanzure mu by’ukwemera”.
Aya mabwiriza mashya ni impinduka ikomeye ku madini n’amatorero mu Rwanda asanganywe ubwisanzure ku ikoreshwa ry’imari ahabwa n’abayoboke bayo cyangwa abaterankunga.

Aya mabwiriza avuga ko umuryango ushingiye ku kwemera utanga raporo ijyanye n’amafaranga yakusanyijwe mu biterane, “n’inkunga wakira igihe cyose” irenze umubare wagenwe hashingiwe ku itegeko ryerekeye gukumira no guhana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi. Iryo tegeko mu bihano riteganya harimo ihazabu ihera kuri miliyoni 3 Frw kuzamura.
Doris Picard Uwicyeza ukuriye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (Rwanda Governance Board) ari na rwo rugenzura imiryango ishingiye ku kwemera yatangaje ko bashaka ko haba gukorera mu mucyo mu buryo ayo mafaranga y’abaturage akoreshwa.
Uwicyeza avuga ko basanze hari amatorero adafite konti, ati: “kandi ntabura gufata amaturo buri gihe bateranye. Ariko ayo mafaranga ntumenya aho agiye.”
Mu kiganiro kuri Televiziyo y’u Rwanda yagize ati: “Imiryango ishingiye ku myemerere ni rwo rwego rukoresha imitungo ya rubanda ariko idakurikiranwa.
“Hari abantu twagiye tubona bakoresha uwo mutungo bakawufata nkaho ari umutungo bwite, hakaba n’ibibazo by’iyezandonke…Hari abashinga insengero nka business.”
Yongeraho ati: “Abantu baratura, [ariko] ntumenya ngo amafaranga avuye he ajya he?”
Amadini n’amatorero mu Rwanda akunda kugaragaza ko akoresha amaturo yakira mu bikorwa bifasha Abanyarwanda mu uburezi, ubuvuzi, ubukangurambaga, n’ibindi bijyanye no gufasha abaturage mu mibereho.
Mu Rwanda hari amadini amwe afite amashuri, andi afite ibitaro, andi agira uruhare mu burezi bw’incuke n’ibindi bikorwa bitandukanye.