Leta ya Kinshasa yongeye kugaba ibitero i Minembwe ikoresheje indege

Indege y’intambara y’ingabo za leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR Congo) ku wa mbere yakoze ibitero mu gace ka Minembwe kagenzurwa n’abarwanyi ba Twirwaneho mu ntara ya Kivu y’Epfo, nk’uko abahatuye babivuga.
Eloge Nyamisore uri i Minembwe yabwiye itangazamakuru ko indege yatangiye kurasa muri ako gace mbere gato ya saa sita z’amanywa, igakora ibitero nibura inshuro ebyiri zitandukanye “irasa ibisasu biremereye”.
Ati: “Ibigaragara twe twabonye icyo yari igambiriye ahanini ni ugusenya inzira y’indege ku kibuga cy’indege cya hano mu Minembwe”.
Nta makuru yatangajwe niba hari abaturage bishwe n’ibi bitero. Nyamisore yavuze ko nta bantu azi bishwe n’ibi bitero gusa ko yumvise ko ahandi hari abakomeretse.
Umutwe wa Twirwaneho uvuga ko ibi bitero by’indege byibasiye kandi n’umusozi wa Kiziba uriho ibitaro bikuru mu Minembwe, University Eben-Ezer Minembwe izwi nka UEMI, amashuri abiri yisumbuye, n’urusengero rwa Méthodiste.
Twirwaneho, abatuye i Minembwe, n’abavugira Abanyamulenge bavuga ko ibi ari ibitero bigamije kwica abasivile bo mu bwoko bw’Abanyamulenge muri ako gace.
Itangazamakuru ryagerageje kuvugisha uruhande rw’ingabo za leta kuri ibi barushinja byo kwibasira abasivile ntibyashoboka kugeza ubu.
Bamwe mu bashyigikiye uruhande rwa leta bumvikanye mu binyamakuru byo muri DR Congo bavuga ko ibi bitero byari bigamije gusa gusenya ikibuga cy’indege cya Minembwe, n’ububiko bw’intwaro bwa Twirwaneho.
Ikibuga cy’indege cya Minembwe ni yo nzira ishobora guhuza abahatuye n’indi mijyi muri iyi ntara ya Kivu y’Epfo kuko amayira y’ubutaka yandi yose agenzurwa n’ingabo za leta (FARDC) n’abo mu mitwe ya Mai-Mai na Wazalendo, Abanyamulenge bashinja kubibasira.

Photo/Internet
Ibitero byo ku wa mbere byakurikiye ibitero byo ku butaka byabaye mu ntangiriro z’icyumweru gishize ku mihana itandukanye ituweho n’Abanyamulenge i Mikenke, i Bibokoboko, mu Minembwe n’ahandi.
Ibyo bitero, na byo Twirwaneho yavuze ko ari iby’ingabo za leta n’abafatanya na zo barimo Wazalendo, Mai-Mai Yakutumba, n’abandi byo “kwica abasivile b’Abanyamulenge”, ibyo uruhande rw’ingabo za leta rwahakanye.
Mu mpera z’ukwezi gushize, nyuma y’urupfu rwa Col Michel Rukunda uzwi nka Manika wari ukuriye Twirwaneho, abatuye i Minembwe batangaje ko hakurikiyeho ibitero byo mu kirere by’ingabo za leta n’imirwano yo ku butaka hagati ya Twirwaneho n’ingabo za leta.
Mu byumweru bibiri bishize, umutwe wa Twirwaneho bwa mbere watangaje ko wifatanyije na AFC/M23. Uyu mutwe wa M23 ntabwo uragera mu bice bigenzurwa na Twirwaneho.
Abarwanyi ba M23 ubu bavugwa mu bice bya teritwari ya Walungu mu gihe bivugwa ko bashobora gukomeza bagahura n’aba Twirwaneho bagenzura ibice bitandukanye muri teritwari za Fizi na Mwenga z’iyi ntara ya Kivu y’Epfo.
Abategetsi bavuga ko ingabo za leta na Wazalendo bashyize imbaraga mu kubuza M23 gukomeza yerekeza mu majyepfo ivuye mu bice bya Walungu na Kamanyola ngo isatire umujyi wa Uvira ubu ukoreramo ubutegetsi bw’intara ya Kivu y’Epfo bwirukanywe i Bukavu no gukomeza hepfo muri Fizi Baraka ugana mu mijyi nka Kalemie mu ntara ya Tanganyika.
Ibitero by’ingabo za leta ahagenzurwa na M23, cyangwa ahagenzurwa na Twirwaneho, kimwe n’ibitero bya M23 ku hagenzurwa n’ingabo za leta, bishobora kugira ingaruka ku basivile zirimo kwicwa hamwe n’ubuhunzi, nk’uko byabonetse kuva mu 2022 kugeza ubu mu mirwano yagiye ibashyamiranya.