DR Congo: M23 ‘irimo kwiyubaka’, Kinshasa irasaba ubufasha Washington, iherezo ry’iyi ntambara ni irihe?

DR Congo: M23 ‘irimo kwiyubaka’, Kinshasa irasaba ubufasha Washington, iherezo ry’iyi ntambara ni irihe?

Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’uruhande rwa leta yongeye kuvugwa mu mpera z’icyumweru gishize muri Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo. Mu gihe hari imihate yo gushaka amahoro hari n’ibimenyetso ko intambara ishobora gukomeza, nk’uko inzobere zibivuga.

Mu kwezi gushize hashyizweho abahuza batatu  Uhuru Kenyatta, Olusegun Obasanjo na Hailemariam Desalegn ngo bafashe gushaka amahoro biciye mu biganiro, ariko imirwano yongeye kubura nyuma y’agahenge k’ibyumweru bicye.

Ibinyamakuru muri DR Congo biremeza ko nyuma y’imirwano y’ejo ku cyumweru, umutwe wa M23 wafashe agace ka Nyabyondo muri teritwari ya Masisi hafi y’imbibi ihana na teritwari ya Walikare muri Kivu ya Ruguru, imirwano yatumye abaturage ibihumbi bava mu byabo.

Muri Kivu y’Epfo naho havuzwe imirwano mu bice bya teritwari ya Walungu hagati y’impande zombi.

Timothy J. Oloo, umwarimu wa siyansi politiki muri kaminuza zo muri Kenya na Tanzania, avuga ko ibimenyetso biriho ubu byerekana ko “amakimbirane muri Congo ntarimo kugana ku gisubizo” ahubwo ko “ibirimo kuba bitanga ishusho mbi”.

Amakuru avuga ko umutwe wa M23, Kinshasa na ONU bemeza ko ufashwa n’u Rwanda muri iki gihe uri mu bikorwa byo kwinjiza abarwanyi bashya, gutoza abo yafatiye ku rugamba n’abayiyunzeho, no gukomeza igisirikare cyawo.

Mu mpera z’iki cyumweru, umutwe w’inyeshyamba za Front Commun de la Résistance (FCR) zari mu ihuriro rya Wazalendo rifasha ingabo za FARDC, watangaje ko wiyunze kuri AFC/M23 mu rugamba irimo, ibyemejwe kandi n’umuvugizi wa M23.

Ku rundi ruhande, leta ya Kinshasa yatangaje gahunda zo kongerera imbaraga igisirikare mu buryo bw’amafaranga n’intwaro. Leta kandi yegereye Leta Zunze Ubumwe za Amerika isaba ubufasha mu ntambara irimo n’inyeshyamba zigenzura “10% by’ubutaka bwa RD Congo”, nk’uko Kinshasa ibivuga.

Mu mpera z’ukwezi gushize Kinshasa yasabye Amerika kuba yaza gushora imari mu “mu gihugu gifite hejuru ya tiriyari 24$ z’amabuye y’agaciro akomeye atarakorwaho”, amabuye “y’ingenzi mu gisirikare, ikoranabuhanga, n’ingufu”, nk’uko biri mu ibaruwa yashyizwe hanze y’uruhande rwa leta ya Kinshasa rwandikiye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika.

M23 igenzura ibice bitandukanye by'intara za Kivu ya Ruguru na Kivu y'Epfo za DR Congo
M23 igenzura ibice bitandukanye by’intara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo

Iyo baruwa, isaba ko Perezida Trump ubwe yaboneka mu biganiro by’iyo mikoranire, kandi ko “Inama hagati ya Perezida Trump na Perezida Tshisekedi yaba ari ingenzi” mu kugera kuri ubwo bufatanye.

Muri ubwo bufatanye leta ya Kinshasa irifuza guha kompanyi zo muri Amerika uburenganzira bwo gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro, nayo igasaba ubufatanye mu bya gisirikare, harimo gutoza, n’ibikoresho ku ngabo za Congo.

Leta ya Washington yatangaje ko ifunguye ku gukorana na leta DR Congo mu bijyanye n’amabuye y’agaciro, nk’uko umuvugizi w’ububanyi n’amahanga bwa Amerika yabitangarije ibiro ntaramakuru Reuters.

Timothy Oloo yabwiye BBC ko imihate yo kugera ku mahoro ibangamiwe n’ibikorwa by’impande zombi bikomeza kuganisha ku ntambara.

Ati: “Iyo urebye uburyo M23 irimo kwiyubaka, ukareba uburyo leta ya Kinshasa na yo irimo gushaka imbaraga, ubona ko atari ibimenyetso byiza ko aya makimbirane arimo agana ku gisubizo”.

Oloo avuga ko ubutegetsi bwa Donald Trump muri Amerika bwagaragaje ko bufite inyota yo gushakisha inyungu za Amerika “aho bwazibona hose ku kiguzi icyo ari cyo cyose”.

Yongeraho ati: “Nta kabuza ko Congo irimo kureshya Amerika kuko izi neza icyo Trump ashaka, kandi Amerika niramuka ije muri Congo ntabwo izaza nk’umuhuza w’amahoro ahubwo nk’umunyembaraga uje gushaka inyungu ze na we agatanga ikiguzi yasabwe”.

‘Umuti ntuzava i Washington cyangwa i Paris’

Amabuye y’agaciro ya DR Congo akurura kompanyi nyinshi zo mu bihugu biteye imbere mu ikoranabuhanga ari na zo ziyakoresha mu gutunganya ibikoresho bigezweho, kuva kuri za mudasobwa, telephone, intwaro, imodoka… kugera ku byogajuru.

Leta ya Kinshasa ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 rugamije kwigarurira ubutaka bwa DR Congo bukungahaye ku birombe by’amabuye y’agaciro ataboneka henshi akenewe na kompanyi zikomeye ku isi.

Asubiza kuri iyi ngingo yo gukorana kwa Amerika na DR Congo, Tina Salama umuvugizi wa Perezida Tshisekedi yanditse ku rubuga X ko Tshisekedi yatumiye Amerika “ifite kompanyi zigura” ibikoresho by’ibanze mu Rwanda, “biba byasahuwe muri DRC bikinjizwa mu Rwanda”, ko ubu barimo gusaba Amerika kubigura “kuri ba nyirabyo bemewe”.

Abategetsi b’u Rwanda bavuga ko amabuye y’agaciro ya DR Congo atari yo ntandaro y’amakimbirane muri Congo kandi ko “abayacukura n’abayabonamo inyungu” ari kompanyi zo mu bihugu by’iburengerazuba. U Rwanda kandi ruhakana gufasha M23.

Timothy Oloo abona ko amakimbirane muri DR Congo umuti wayo uzava muri Afurika.

Ati: “Birakwiye ko impande zishyamiranye zibona neza ko umuhate w’ibihugu by’akarere n’imiryango nka SADC na EAC ari wo ushobora kugeza ku gisubizo kirambye, umuti w’iki kibazo ntuzava i Washington cyangwa i Paris.”

Yongeraho ati: “Ikibazo cya Congo, kimwe n’ibibazo nk’ibiri muri Sudani, bishobora gukemuka twebwe nk’abanyafurika tugiriranye icyizere tukumva abahuza n’inararibonye za hano ku mugabane wacu”.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *