Hatagize igihinduka Prince Kid ubu ufungiye muri Amerika ashobora koherezwa mu gihugu akomokamo

Hatagize igihinduka Prince Kid ubu ufungiye muri Amerika ashobora koherezwa mu gihugu akomokamo

Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid wahoze ategura irushanwa rya Miss Rwanda akaza guhamywa ibyaha birimo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, ariko ntahite afungwa kuko ubwo hafatwaga icyemezo yari yaravuye mu Gihugu, amakuru aremeza ko yafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Amakuru dukesha Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri USA, avuga ko Prince Kid yafashwe mu ntangiro z’iki cyumweru tariki 03 Werurwe 2025, afatiwe muri Leta ya Texas mu Mujyi wa Fort Worth.

Uru rwego ruzwi nka ICE, rwatangaje ko uyu Munyarwanda Ishimwe Dieudonné, yari amaze igihe atuye muri uyu Mujyi yafatiwemo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nyuma yuko afatiwe muri iyi Leta ya Texas, ubu Prince Kid afungiye ahafungirwa abantu by’igihe gito, kugira ngo inzego zibanze zifate icyemezo ku kuba yakoherezwa mu Gihugu akomokamo.

Ifatwa rye kandi ryaje nyuma yuko bisabwe n’inzego z’ubutabera z’u Rwanda, aho Guverinoma ya USA yatangaje ko tariki 29 Ukwakira umwaka ushize wa 2024 Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwatanze impapuro zo kumufata, ari na zo zagendewe kugira ngo afatwe.

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wari usanzwe ayobora Kompanyi izwi nka Rwanda Inspiration Backup yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, yari yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu mu kwezi k’Ukwakira 2023 aho Urukoko Rukuru rwari rwamuhamije icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ndetse n’icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Ni ibyaha bishingiye ku ihohoterwa ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda, byaje no gutuma rihagarikwa kugeza ubu.

Ubwo Urukiko Rukuru rwasomaga icyemezo cyarwo, uregwa ntiyahise afatwa ngo afungwe dore ko yaburanaga adafunze, ndetse biza kuvugwa ko impamvu atahise afungwa ari uko inzego zitahise zimubona kuko atari ari mu Rwanda.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *