Tour du Rwanda: “Twari dutekanye mu gihe hari havuzwe impungenge z’umutekano mu Rwanda“

Abasiganwa ku igare bitabiriye Tour du Rwanda yarangiye ku cyumweru babwiye BBC ko “bumvaga batekanye” nubwo bwose mbere y’iri siganwa uyu mwaka hari havuzwe impungenge ku mutekano.
Isiganwa ry’uyu mwaka ryaciye hafi y’umupaka wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo inshuro ebyiri, aho abasiganwa babaga bari ku ntera iri munsi ya 20km uvuye ku mijyi ya Goma na Bukavu ya DR Congo, ubu igenzurwa n’abarwanyi ba M23.
Ibi byatumye ikipe ya Soudal Quick-Step yo mu Bubiligi yivana mu isiganwa mbere y’uko ritangira.
Ariko Ryco Schutte ukinira ikipe ya Afurika y’Epfo yabwiye iki gitangazamakuru ati: “Nta gihe na kimwe nigeze numva ntatekanye”.
Kamiel Eeman Umubiligi w’ikipe ya Lotto Development we ati: “Rwose nkunda u Rwanda. Numva ntekanye. Nta kintu [kidasanzwe] nigeze mbona”.
‘Nta Plan B ihari’

Photo/GETTY IMAGES
U Rwanda rushinjwa na leta ya DR Congo na ONU ko rufasha umutwe wa M23 – ibyo leta y’u Rwanda n’abakuriye M23 bakahana.
Leta ya Congo ivuga ko abantu bagera ku 8,500 bishwe kuva imirwano yakomera mu kwezi kwa mbere. Kandi ko abantu ibihumbi amagana bahunze.
Ibi byatumye hari abasaba ko isiganwa ry’isi ku magare rya Road World Championships ryitezwe kubera mu Rwanda muri Nzeri(9) ryahagarikwa.
Mu cyumweru gishize, benshi mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi batoye basaba ko iryo siganwa rihagarikwa “niba u Rwanda rudahinduye imigirire”, nubwo urwo rwego nta bubasha rufite kuri iri siganwa.
Gusa, avugira i Kigali mbere ya Tour du Rwanda, David Lappartient ukuriye impuzamashyirahamwe y’amagare ku isi, Union Cycliste Internationale (UCI), yabwiye Cyclingnews ko “nta plan B ihari”.
U Rwanda rwitezwe kuba igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye iryo rushanwa ry’isi rifite amateka y’imyaka ijana.
Rwatoranyijwe kuryakira muri Nzeri 2021 mu nama rusange ya 190 ya UCI, aho Lappartient yatorewe kongera kuyobora uru rwego kuri manda ya kabiri.
Lappartient ati: “Nishimiye ko tugiye kujya i Kigali”.
‘Haratekanye hose ku bukerarugendo na business’
Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu 1988 nk’irushanwa ryo mu Rwanda gusa, mu 2009 nibwo UCI yaryemeje nk’isiganwa mpuzamahanga.
Iry’uyu mwaka ryari rifite intera (stages) zirindwi. Intera ya gatatu yasorejwe i Rubavu, hafi cyane y’umupaka na Goma, intera ya gatanu yatangiriye i Rusizi iruhande rwa Bukavu.
Tsgabu Grmay utoza ikipe ya Amani, wanasiganwe muri Tour du Rwanda ya 2010, abona ko intambara ivugwa muri Congo itagize ingaruka ku isiganwa ry’uyu mwaka.
Grmay ati: “Ibintu byose ni Tour du Rwanda nk’uko tuyizi na mbere.
“Mu by’ukuri, ku bwa njye, byose byari bitekanye. Nta kintu kigeze kimbwira ko ndi hafi y’intambara. Nta yo nabonye. Nta yo numvise”.
Mu itangazo ryo muri Mutarama(1), UCI yavuze ko “Mu Rwanda haratekanye hose ku bukerarugendo na business”.
Abanyarwanda benshi barebaga iri siganwa na bo ni ko babibona.

Isiganwa ry’uyu mwaka ryaciye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ku muhanda uzwi nka Kivu-Belt ku ntera ya Rubavu – Karongi mu burengerazuba bw’igihugu
“Nakwizeza buri wese uza mu Rwanda ko rutekanye” ni ko Kampire Ovrine wakoraga ibikorwa byo kwamamaza i Huye ku ntera ya gatanu avuga.
Ati: “Amakimbirane ari hariya ntabwo azakora kuri iki gihugu”.
Hakizimana utuye i Kigali, yabwiye BBC ati: “Kuri twe biriya ni amakuru y’amahanga. Dufite uburenganzira bwo kurinda imibibi zacu, kandi nk’uko ubibona, hano ibintu byose ni ibisanzwe.”
Abakuriye iri siganwa bavuga ko abasiganwa mu muhanda muri uyu mwaka bari barinzwe n’abapolisi 38, moto 10 n’imodoka enye za polisi.
Mussa Kaberika, wari ushinzwe umutekano w’inzira mu isiganwa, ati: “Muri rusange umutekano wifashe neza. Ijana ku ijana.
“I Rubavu n’i Rusizi, nta bibazo bihari”.
Ibirego bya ‘Sportswashing’
U Rwanda rwagiye rushinjwa gushora imari mu mikino ngo rukeshe isura yarwo imbere y’amahanga mu guhisha ibyo umuryango mpuzamahanga umwe wise “ibikorwa bibi cyane” ku burenganzira bwa muntu – imigirire izwi nka ‘sportswashing’.
“U Rwanda rufite ibibazo bikomeye byo guhonyora amategeko yarwo bwite cyangwa ibipimo mpuzamahanga”, ni ko Lewis Mudge ukuriye Human Rights Watch muri Afurika yo hagati yabwiye BBC Sport Africa ubwo u Rwanda rwatangazaga ko ruhatanira kwakira isiganwa rya Grand Prix ya Formula One.
Yongeyeho ati: “Dukomeza kubona kwiyongera ko gufunga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, n’ubwisanzure bwa politike bugenda bushonga”.
Leta y’u Rwanda yamagana ibirego nk’ibi, aho ukuriye ubukerarugendo, Irene Murerwa abyitwa “ibirangaza” mu kubona “ibikorwa bikomeye kandi ntangarugero igihugu cyagezeho”
Intera ya nyuma yarahagaritswe
Umufaransa Fabien Doubey ni we wegukanye Tour du Rwanda y’uyu mwaka nyuma y’uko intera ya nyuma yo ku cyumweru yaberaga i Kigali ihagaritswe kubera ikirere kibi.
Ubwo isiganwa ryahagarikwaga, itsinda ryari imbere ryari rigeze kuri 12.5km uvuye aho ryari gusorezwa. Iyi ntera ya karindwi ari na yo ya nyuma yagombaga guca mu nzira iteganyijwe kuzacamo Road World Championships.
Doubey w’ikipe ya Total Energie yahise atangazwa nk’uwatsinze haherewe ku ko byari byifashe ku ntera ya gatandatu.
Umukinnyi w’u Rwanda witwaye neza kurusha abandi ni Masengesho Vainqueur waje ku mwanya karindwi muri rusange, amasegonda 51 inyuma ya Doubey.
Henok Mulubrhan wo muri Eritrea ni we waje ku mwanya wa kabiri yasizwe amasegonda atandatu gusa na Doubey.
Amasiganwa yose muri World Championships muri Nzeri azabera i Kigali, muri 160km uvuye i Goma na 250km uvuye i Bukavu.
Fitsum Woldeab wo mu ishyirahamwe ry’amagare rya Ethiopia atekereza ko i Kigali nta bwoba na bucye hateye ukurikije intambara ivugwa muri Congo.
Yabwiye BBC Tigrinya ati: “Tumaze iminsi twumva amakimbirane hafi y’iyo mijyi. Ariko [mu Rwanda] nta kintu na kimwe twabonye. Ibintu byose byari amahoro, ibintu byose byari bigenzuwe.
“Ku mikino y’isi, ntekereza ko u Rwanda rwiteguye kuyakira kuko izanabera mu mujyi umwe gusa.”