Vuba aha Gen Omega wayobora FDLR arashyikirizwa u Rwanda

Vuba aha Gen Omega wayobora FDLR arashyikirizwa u Rwanda

Amakuru dukesha Imvahonshya ni avuga ko mu gihe gito kiri imbere ubuyobozi bwa AFC/M23 buri bushyikirize u Rwanda Gen Pacifique Ntawunguka wari Umuyobozi w’Ishami rya Gisirikare rya FDLR rizwi nka FOCA (Les Forces Combattantes Abacunguzi).

Uyu mugabo yamamaye ku izina rya ‘Omega’.

Bivugwa ko uyu musirikare ari bugezwe mu Rwanda hagati y’uyu munsi tariki 05 n’ejo tariki 06, Werurwe, 2025.

Mbere hari amakuru yari yaratangajwe ko uyu musirikare yarasiwe mu kibaya kiri hafi ya Goma, akaba yarapfuye.

Icyakora ntabwo yabitswe n’abo ku ruhande yari ayoboye, bikaba impamvu ikomeye yatumaga kwemeza urupfu rwe mu buryo budasubirwaho bitari ikintu cyo guhubukira.

Gen Omega wabarizwaga muri FDLR, umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Nagezwa mu Rwanda azaba akurikiye Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste n’abo ayoboye 13 bari muri FDLR  nabo bageze mu Rwanda mu mpera z’Icyumweru gishize boherejwe na M23.

Ntawunguka yari azwi ku yandi mazina nka Mulefu, Nzeri na Israël.

Yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami rya gisirikare rya FDLR rizwi nka FOCA (Les Forces Combattantes Abacunguzi).

Amakuru avuga ko Omega yafashwe na M23 nyuma yo kurasirwa hafi ya Goma ariko ntapfe.

Turakomeza  gukurikirana iby’iyi nkuru…

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *