Icyamamare muri Muzika ‘Dolly Parton’ yapfushije umugabo bari bamaranye imyaka 60

Icyamamare muri Muzika ‘Dolly Parton’ yapfushije umugabo bari bamaranye imyaka 60

Carl Dean, umugabo wa Dolly Parton icyamamare muri muzika ya ‘country’ yapfuye ku wa mbere afite imyaka 82.

Dean, wari uzwi cyane ko yaranzwe no kudashyira hanze ubuzima bwite bw’urushako rwe na Parton mu myaka hafi 60 babana, yapfiriye i Nashville muri leta ya Tennessee, nk’uko umugore we yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga.

Dolly Parton yanditse ati: “Njyewe na Carl twamaranye imyaka myinshi myiza. Amagambo ntiyasobanura urukundo twasangiye mu myaka irenga 60. Murakoze ku masengesho yanyu no kwifatanya”.

Dolly na Dean bahuriye hanze y’imesero rusange ku munsi wa mbere Dolly agera i Nashville akiri umuhanzi ukizamuka, afite imyaka 18 gusa.

Dolly Parton, ubu w’imyaka 79, yibuka bwa mbere bahura, ati: “Naratunguwe kandi nshimishwa n’igihe yariho amvugisha, yandebye mu maso (ikintu kitari gisanzwe kuri njye). Yasaga n’aho rwose ashishikajwe no kumenya uwo ndi we n’ibyo ndi mo.”

Hashize imyaka ibiri, tariki 30 Gicurasi (5) 1960, aba bombi barasezeranye mu muhango bwite wabereye i Ringgold muri leta ya Georgia.

Mu gihe cyose cyo kubana kwabo, mu gihe umugore we yari icyamamare, Dean ntiyakunze kwigaragaza muri rubanda, ahubwo yahisemo kwigumira muri business ye yo gushyira kaburimbo mu mihanda i Nashville.

Dolly Parton

Nubwo atakunze kugaragara, Dean yakomeje kugira umwanya mu kazi ka Dolly Parton, nko mu gutuma ahimba indirimbo yamamaye cyane yise “Jolene”.

Mu 2008, Dolly yabwiye ibinyamakuru muri Amerika ko iyo ndirimbo yavugaga umugore wakoraga muri banki wakunze Dean.

Ati: “Yagize urukundo rukomeye ku mugabo wanjye. Nawe agakunda kujya kuri iyo banki kuko yamwitagaho cyane.

“Byari nko gutebya guhoraho hagati yacu  iyo navugaga ngo, ‘Ariko urimo kumara umwanya munini kuri banki. Sinibaza ko dufite ayo mafaranga yose.’ Rero ni indirimbo itarimo umujinya muri rusange, gusa ishobora kumvikana nk’irimo akababaro”.

Urushako rwa Dolly na Dean rwakomeje kuba ibanga ryabo kugeza ubwo ibihuha bivuze ko Dean atabaho  ariko Dolly yabiteyemo urwenya.

Mu 1984 yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ati: “Abantu benshi baravuga ngo Carl Dean ntabaho, ko ari umuntu nahimbye gusa kugira ngo abandi bandeke”.

Dolly na Dean ntabwo bigeze babyarana.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *