“ Tour du Rwanda irimo kugenda izamura urwego kandi ni nayo ntego dufite”- Min Mukazayire Nelly

“ Tour du Rwanda irimo kugenda izamura urwego kandi ni nayo ntego dufite”- Min Mukazayire Nelly

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye neza irushanwa ry’Isi ry’amagare ruzakira muri Nzeri 2025 ndetse ko n’isiganwa rizenguruka igihugu ryari riteguye nkuko iry’Isi riba riteguye.

Yabitangaje kuri iki cyumweru tariki 02 Werurwe 2025, ubwo hasozwaga isiganwa mpuzamahanga ry’amagare ryaberaga mu Rwanda.

Yavuze ati: “Abantu bo muri UCI batubwiye ko bimeze neza, batangajwe cyane n’uburyo twiteguye, ibyo barabitubwiye.

Aha twakoze nkuko bijya bikorwa ku rwego mpuzamahanga, ibi byose biragaragaza ko twiteguye.”

Minisitiri Mukazayire akomeza yavuze ko hari amasomo basigiwe n’imvura yaguye ndetse n’ikirere cyaje guhinduka ubwo habaga isiganwa kuri iki cyumweru.

Ati: “Ayo ni amasomo yandi tugiye gukuramo, ikindi nuko twitegura kurushaho ku buryo tuzakira ririya rushanwa mpuzamanga mu kwa Cyenda.”

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko atari ukwakira amarushanwa mpuzamahanga gusa ahubwo ko u Rwanda rwitegura kubaka ubushobozi bw’abakina imikino ngororamubiri n’amakipe yabo kujya bahatana bagatsinda.

Minisitiri Mukazayire yavuze ko nka Minisiteri ya Siporo yari yariteguye isiganwa ry’amagare mpuzamahanga rizenguruka igihugu, Tour du Rwanda, ifatanyije na FERWACY ndetse n’abakinnyi.

Isiganwa rya nyuma ryo kuri iki cyumweru ryanyuze ahantu hashya hagaragaza uburyo u Rwanda rukomeje kwitegura isiganwa ry’Isi rizabera mu Rwanda mu kwezi kwa Cyenda.

Minisiteri ya Siporo itangaza ko isiganwa ryagenze neza ahantu hose ndetse no mu buryo bwo guhatana.

Abakinnyi 70 baje, baturutse mu bihugu bigeze kuri 20.

Mukazayire agira ati: “Bigaragaza ko Tour du Rwanda irimo kugenda izamura urwego kandi ni nayo ntego dufite.

Ikipe yacu nayo yariteguye, bagize igihe cyabo cyo kwitegura, bahawe ibikoresho bishyashya, bagerageje no kugaragaza urundi rwego kuko baje mu 10 ba mbere, nubwo twifuzaga ibindi birenze.

Tubibona nk’amahirwe yo gushyigikira siporo, umukino w’amagare cyane cyane ariko no kwereka abantu ko twiteguye kwakira imikino mpuzamahanga n’abaza batugana mu Rwanda.”

Umufaransa Fabien Doubey ukinira ikipe ya Total Energies ni wegukanye Tour du Rwanda 2025 yakinwaga ku nshuro ya 17.

Muri iri siganwa habazwe ibihe by’uduce 6 kuko aka nyuma kahagaritswe katarangiye kubera imvura nyinshi yaguye mu Mujyi wa Kigali.

Irushanwa rya Tour du Rwanda 2025 ryatangiye ririmo abakinnyi 69 ryageze ku munsi wa nyuma risigayemo 64.

Abasiganwa bahagurukiye kuri Kigali Convention Centre bazenguruka mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *