Bugesera: Imiryango igera kuri itandatu yorojwewe inka mu isozwa ry’icyumweru cy’umujyanama

Bugesera: Imiryango igera kuri itandatu yorojwewe inka mu isozwa ry’icyumweru cy’umujyanama

Kuri Stade y’Akarere ka Bugesera , abaturage b’Umurenge wa Nyamata bitabiriye igikorwa cyo gusoza icyumweru cy’Umujyanama, kikaba kitabiriwe n’abagize inama Njyanama  y’Akarere ka Bugesera , Abajyanama b’Umurenge wa Nyamata, inzego z’umutekano ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu, tariki ya 28 Gashyantare 2025 ubwo hasozwaga icyumweru cy’umujyana, Abajyanama b’Akarere boroje inka imiryango 6 ndetse n’umupira w’amaguru wahuje abakora umwuga wo gutwa abantu ku magare n’abawukorera kuri moto bakorera mu karere ka Bugesera, aho warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2 bakizwa na Penaliti zahaye intsinzi ikipe y’abanyonzi.

Ubwo ababyeyi bahawe inka baganiraga n’itangazamakuru, bavuze  ko bajyaga bagorwa no kubona amata n’ifumbire, bishimira ko kuba bahawe inka zigiye kubafasha gukumura ibibazo bahuraga nabyo birimo n’igwingira ry’abana.

Izindi nkuru wasoma : http://www.impuruza.net/2025/02/23/bugesera-abaturage-biringiye-icyumweru-cyumujyanama-nkinzira-izabageza-ku-iterambere-rirambye/

 

Uwamariya Jeanne atuye mu Murenge wa Mayange , Akagali ka Mbyo, yavuze ko inka yahawe igiye kumufasha kuko yagorwaga cyane no kurera abana be,

Ati: “Mfite abana bane ariko kubona amata yabo byangoraga cyane! Ubwo Leta itworoje ubu umuntu agiye kujya ayabona bitamugoye kandi birinde n’abana bacu igwingira, ikindi kandi kubona ifumbire y’imborera nabyo byari ikibazo kuko twakoreshaga mvaruganda gusa”.

Mukakomeza Patricia wo mu Murenge wa Mayange nawe yagize ati: “ Iyi nka mpawe igiye kumfasha gutera imbere no kurwanya igwingira mu bana banjye”.

 

Perezida wa Njyanama y”Akarere, Bwana Munyazikwiye Faustin ubwo yavugaga ku bikorwa byaranze umunsi w’isozwa ry’icyumweru cy’umujyanama yavuze ko Abajyana b’Akarere n’abafatanyabikorwa bako batekereje kuri aba babyeyi n’imiryango yabo bituma hagira icyo babateganyiriza.

Ati: “ Uyu munsi ubwo twasozaga icyumweru cy’umujyanama twari twateganyije kugabira abaturage bagera kuri batandatu (6) dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu, umuhigo twawesheje, inka zagabiwe ni 6  zikaba kandi zose zihaka”.

Yakomeje avuga ko basabye imiryango yagabiwe kuzifata neza ntawe basiganiye, bakamenya ko ari izabo.

Ati: “ Twabasabye ko bagomba kuzifata neza, bakumva ko ari izabo ntibumve ko ari iz’ubuyobozi; bakazororera mu biraro, bakazishakira ubwatsi n’amazi, tubasezeranya ko tuzabasura tukareba uko bazifashe ndetse tunabasaba ko bazitura bagenzi babo igihe zizaba zabyaye”.

Izi nka zorojwe ababyeyi bayoboye ingo zatwaye amafaranga asaga miliyoni 6 frw, zikaba zitezweho guca indwara z’imirire mibi, gutanga ifumbire izafasha abahinzi kweza no kwihutisha iterambere ry’imiryango cyane cyane idafite amikoro .

Icyumweru cy’umujyanama cyatangijwe tariki ya 21 Gashyantare 2025 mu Murenge wa Mayange, gisozwa tariki ya 28 Gashyantare 2025; ni icyumweru abagize Njyanama y’Akarere bamanuka hasi mu baturage hagamijwe gukusanya ibitekerezo biganisha ku iterambere no gukemura bimwe mu bizabo bafite bibabangamiye bigakemurwa cyangwa se bigahabwa umurongo.

Inka zatanzwe zose hamwe ni 6 kandi zihaka

Nzariturande Rahabu atuye mu Kagari ka Kibirizi nawe yahawe inka , ashimira Leta yamuhaye amata
Igikorwa cyabimburiwe n’umupira w’amaguru watangijwe n’anagize Njyanama y’Akarere

Ikipe y’abashoferi b’amagare niyo yegukanye intsinzi

Amakipe yombi yahembwe

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *