Bukavu: Abaturage bapfuye bazize bombe zabaturikanye bari mu nama yatumijwe na M23

Bukavu: Abaturage bapfuye bazize bombe zabaturikanye bari mu nama yatumijwe na M23

Abantu bataramenyekana umubare bapfuye abandi barakomereka mu ikoraniro ry’abantu benshi hagati mu mujyi wa Bukavu kuri uyu wa kane ubwo bari baje kumva umukuru w’umutwe wa AfC/M23 ugenzura uyu mujyi.

Umunyamakuru ukorera i Bukavu wariho akurikirana iyi nama yabwiye IMPURUZA ko abantu bashobora kuba barenga ibihumbi icumi bari bakoraniye aha hazwi nka Place du 24 (Place de l’Independance) kumva Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23.

Uyu munyamakuru avuga ko yumvise guturika kurenze kumwe, maze abantu bagakwirwa imishwaho birukira ahatandukanye.

Yemeza ko yabonye imirambo irenga itanu y’abantu bapfuye n’inkomere nyinshi.

Uruhande rwa M23 ruvuga ko ari bombe zatewe “zikica abantu benshi, abandi benshi bagakomereka b’abasivile”.

Imibare y’abapfuye muri uku guturika ishobora kwiyongera, nk’uko amakuru y’abahari atandukanye abivuga. Ishusho nyayo y’ibyabaye ntabwo irasobanuka.

Uwungirije Corneille Nangaa Bertrand Bisimwa, nawe wari muri iyi nama yatangaje ko ibyabaye i Bukavu ari “ubwicanyi bw’ubutegetsi bwa Tshisekedi”.

Bisimwa yanditse ubutumwa kuri X avuga ko ibyabaye ari “umugambi washyizwe mu bikorwa nyuma y’ibyatangajwe ejo ku mbuga nkoranyambaga byo kwibasira abaturage bazajya muri ‘meeting’ ya AFC/M23”.

Uruhande rwa leta ntacyo ruratangaza ku byabaye i Bukavu.

Uko guturika kwabaye inama irimo gusoza, nk’uko bivugwa n’uruhande rwa M23.

Amashusho ateye ubwoba agaragaza abantu bisa n’aho bapfuye hamwe n’abakomeretse yahise akwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ishusho y’ibimaze kuba kuri Place du 24 i Bukavu.

Muri iyi nama Corneille Nangaa yari amaze kubwira imbaga yari ihari ko umutwe akuriye uzakomeza ugafata umujyi wa Uvira ugakomeza na Fizi.

Yari amaze kuvuga kandi ko mu gihe cy’icyumweru, niba banki ziri mu duce bagenzura zidafunguye imiryango bazafata ibyemezo birimo kuba baha uburenganzira izindi banki.

Nangaa yari amaze kandi kubwira abaturage ba Bukavu ko mu masaha 48 baza kumenyeshwa abategetsi bashya b’intara ya Kivu y’Epfo uduce bagenzura  n’umujyi wa Bukavu.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *