Ubwongereza bwatangaje ibihano bugiye gufatira u Rwanda

Ubwongereza bwatangaje ibihano bugiye gufatira u Rwanda

Ubwongereza bwatangaje urutonde rw’ibihano bugiye gufatira u Rwanda mu gihe hadatewe “intambwe igaragara” mu byo busaba harimo “kuvana ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa DR Congo”.

Ibyo bihano birimo;

  • Kutitabira ibikorwa byo ku rwego rwo hejuru byateguwe na leta y’u Rwanda
  • Kugabanya ibikorwa byo kwamamaza bakorana n’u Rwanda
  • Guhagarika inkunga y’imari ihabwa leta y’u Rwanda, uretse igenewe abakene cyane
  • Gukorana n’abafatanyabikorwa ku bihano bishya bishobora kugenwa
  • Guhagarika inkunga y’ahazaza mu myitozo ya gisirikare ku Rwanda
  • Gusubiramo uburenganzira bwo kugura hanze ku gisirikare cy’u Rwanda

Leta y’u Rwanda yatangaje ko Ubwongereza bweruye bukerekana uruhande buriho mu kibazo cya DR Congo kandi ko ibyo bihano bwatangaje “bibabaje”.

Ubwongereza ni kimwe mu bihugu biha leta y’u Rwanda inkunga nini y’iterambere, buvuga ko bumaze guha u Rwanda arenga miliyari imwe y’amapawundi (£) mu myaka igera kuri 25 ishize.

Ubwongereza buvuga ko “buhangayikishijwe” n’ibirimo kubera mu burasirazuba bwa DR Congo, aho ubu umutwe wa M23 ugenzura imijyi ya Bukavu na Goma. Ubwongereza buvuga ko “hafi miliyoni y’abantu vuba aha bavuye mu byabo”.

U Rwanda ruvuga ko ibihano byatangajwe n’Ubwongereza “nta kintu bifasha DR Congo, cyangwa ngo bifashe mu kugera ku gisubizo kirambye cya politike” muri aya makimbirane.

Si ubwa mbere Ubwongereza butangaje ibihano ku Rwanda, mu 2012 bwahagaritse inkunga bwari guha leta y’u Rwanda ubwo yashinjwaga nanone gufasha umutwe wa M23.

U Rwanda rushinjwa gufasha umutwe wa M23 ubu ugenzura imijyi ya Bukavu na Goma mu ntara za Kivu y'Epfo na Kivu ya Ruguru, ibyo abategetsi b'u Rwanda bagiye bahakana

Photo/GETTY IMAGES

U Rwanda rushinjwa gufasha umutwe wa M23 ubu ugenzura imijyi ya Bukavu na Goma mu ntara za Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru, ibyo abategetsi b’u Rwanda bagiye bahakana

Ku birego ko u Rwanda rwohereje ingabo gufasha umutwe wa M23, abategetsi b’u Rwanda bagiye babihakana bavuga ko hafashwe ingamba zo kurinda umutekano rwarwo ku mbibi.

Mu itangazo risubiza ku bihano byatangajwe n’Ubwongereza, u Rwanda ruvuga ko “nta shingiro bifite kwibaza ko” ruzashyira mu kaga umutekano warwo n’abaturage barwo.

Ubwongereza buvuga ko “U Rwanda rushobora kuba rufite impungenge z’umutekano ariko ntibyakwemerwa kuzikemura mu buryo bwa gisirikare”.

Ubwongereza bwongeraho ko aya makimbirane yakemurwa gusa mu nzira ya politike. Kandi busaba “DRC kuganira na M23”.

Ubwongereza bwatangaje ibi bihano nyuma y’iminsi micye David Lammy ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’iki gihugu asuye Kinshasa na Kigali akabonana na ba Perezida Tshisekedi na Kagame.

Ibi bihano bisobanuye iki ku Rwanda?

Ubwongereza butangaje ibihano ku Rwanda nyuma y’ibyatangajwe n’Ububiligi, hamwe na leta ya Amerika yafatiye ibihano bwite James Kabarebe minisitiri w’u Rwanda ushinzwe ubutwererane bw’akarere.

U Rwanda ruracyavana igice kitari gito cy’ingengo y’imari rukoresha ku nkunga z’amahanga, hamwe n’inguzanyo.

Mu ngengo y’imari yarwo ya 2024/2025 ya miliyari 5,030 z’amafaranga y’u Rwanda leta ivuga ko 63% by’iyo ngengo y’imari izava mu byo igihugu kivana imbere nk’imisoro n’ibindi, naho inkunga zo hanze zikaba 13% by’iyo ngengo y’imari.

Ubwongereza ni kimwe mu bihugu biha inkunga nini leta y’u Rwanda.

Kuva mu 1998 kugeza mu 2023, Leta y’Ubwongereza ivuga ko yahaye u Rwanda inkunga irenga miliyari imwe y’amapawundi yo kurufasha mu iterambere “yafashije kuvana abantu barenga miliyoni ebyiri mu bukene”.

Imibare itangwa na leta y’Ubwongereza itanga ishusho y’inkunga iki gihugu giha u Rwanda ubu igeramiwe no guhagarikwa kubera intambara muri DR Congo.

Iyi ni ishusho y’inkunga Ubwongereza bwahaye u Rwanda n’iteganyijwe, iba igenewe ibikorwa bitandukanye birimo;

  • Uburezi kuri bose: 2015 – 2023 – Miliyoni £88
  • Kuva mu bukene: 2019 – 2026 – Miliyoni £54
  • Uburezi bw’abakobwa 2023 – 2029 -Miliyoni £60
  • Gufasha leta gukomeza inzego zayo: 2018 – 2025 Miliyoni £18
  • Gufasha Trademark (East) Africa: 2017 – 2023 – Miliyoni £25

Hari impungenge ko inkunga Ubwongereza buha u Rwanda iramutse ihagaze bishobora kugora u Rwanda gukomeza bimwe mu bikorwa byakorwaga n’amafaranga y’iyo nkunga.

Perezida Paul Kagame aheruka kumvikana avuga ko ibihano “by’uwo ari we wese” bitazatuma u Rwanda rureka “uburenganzira” bwarwo bwo kurinda umutekano warwo.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *