Abasirikare ba SADC ‘bakomerekeye’ muri DR Congo batashye babundabunda

Abasirikare ba SADC ‘bakomerekeye’ muri DR Congo batashye babundabunda

Abasirikare hafi 200 bakeneye ubuvuzi barimo aba Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania bari muri DR Congo mu butumwa buzwi nka SAMIDRC bavuye i Goma bambuka umupaka binjira mu Rwanda bajya i Kigali gufata indege zibacyura.

Minisitiri w’ingabo wa Afurika y’Epfo mu mpera z’icyumweru gishize yatangaje ko abasirikare babo bakomerekeye mu mirwano na M23 muri DR Congo batangira gutahukanwa muri iki cyumweru.

Umwe mu baturage ba Rubavu wabonye imodoka zitwaye izi ngabo zivuye mu mupaka ku ruhande rw’u Rwanda, avuga ko bamaze amasaha menshi ku mupaka.

Mu gihe bageze ku mupaka hafi saa sita z’amanywa ku wa mbere, uyu mugabo ahamya ko basohotse mu mupaka nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ntibizwi neza icyatumye batinda mu mupaka.

Itangazamakuru i Goma umujyi ugenzurwa na M23  hamwe no mu Rwanda ryabujijwe gufotora cyangwa kuvugisha abo basirikare, nk’uko byagenze igihe abacanshuro bavaga i Goma basubira iwabo .

Itangazamakuru mu Rwanda ryagerageje gucukumbura rivuga ko abo basirikare, 129 ari aba Afurika y’Epfo, 40 ari aba Malawi, naho 25 bakaba aba Tanzania.

Umuryango w’iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), n’ibihugu izi ngabo zavuyemo ntacyo baratangaza ku icyurwa ry’izi ngabo bivugwa ko zikeneye kuvurwa.

Mu gitondo ku wa mbere imodoka z’ingabo za MONUSCO zagaragaye zivana abo basirikare mu kigo cyabo kiri ahazwi nko Mu Bambiro muri kilometero zigera kuri 20 uvuye mu mujyi wa Goma.

Ikinyamakuru SABC cya Afurika y’Epfo kivuga ko abasirikare b’icyo gihugu barimo gucyurwa ari abakomeretse bakeneye kuvurwa.

Mu mpera za 2023 Afurika y'Epfo yohereje ingabo zibarirwa mu bihumbi gufasha ingabo za leta ya DR Congo kurwanya umutwe wa M23

Photo/SAMIDRC

Mu mpera za 2023 Afurika y’Epfo yohereje ingabo zibarirwa mu bihumbi gufasha ingabo za leta ya DR Congo kurwanya umutwe wa M23

Abo basirikare bakomerekeye mu mirwano yabereye i Goma no mu nkengero zayo mu mpera z’ukwezi gushize, aho abasirikare bagera kuri 14 ba Afurika y’Epfo basize ubuzima, imirambo yabo yatahukanywe mbere muri uku kwezi.

SABC yo muri Afurika y’Epfo ivuga ko gucyura abasirikare b’iki gihugu boherejwe muri DR Congo byatinze kuko “inyeshyamba za M23 zivuga ko inzira yonyine ari uguca ku mupaka w’u Rwanda”

SABC ivuga ko Afurika y’Epfo yakomeje kwanga gukoresha iyo nzira ivuga ko bishoboka ko abo basirikare bakozwa isoni n’abategetsi mu Rwanda.

Abandi basirikare bikekwa ko barenga igihumbi bo mu butumwa bwa SAMIDRC baracyari i Goma nyuma y’uko bamanitse intwaro bakemera kureka kurwana na M23 ubwo yafatwaga na Goma.

Impamvu nyayo yo kuba ingabo za SAMIDRC zitarava muri Goma ntivugwaho rumwe. Mu gihe ikibuga cy’indege cya Goma cyo kigifunzwe.

Reuters ivuga ko Afurika y’Epfo yaba yarohereje abasirikare bagera ku 3,000 mu butumwa bwa SAMIDRC n’abasanzwe bariyo mu butumwa bwa MONUSCO.

Umwaka ushize umuvugizi wa leta ya Malawi yatangaje ko iki gihugu cyohereje batayo imwe mu butumwa bwa SAMIDRC. Umubare w’ingabo Tanzania yoherejeyo wo ntuzwi neza.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *