Tour du Rwanda: Aldo Taillieu yatsinze agace kabanziriza

Tour du Rwanda: Aldo Taillieu yatsinze agace kabanziriza

Irushanwa rya Tour du Rwanda ry’uno mwaka ryuguririwe ku murwa mukuru w’Urwanda, Kigali.

Ryatangiriye kuri ku kibuga cya BK Arena ritangizwa na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Agace kazwi nka ” prologue” niko kabanziriza Tour du Rwanda, irishunwa ryo gusiganwa ku magare ritegurwa n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’uwo mukino UCI.

Ni agace gafite intera ya kilometero 3,4 aho buri mukinnyi mu bitabiriye irushanwa anyonga igare wenyine hakarebwa ibihe buri wese yakoresheje.

Umubiligi Aldo Taillieu niwe wakoresheje ibihe byiza kuko yakoresheje iminota 3′ n’amasegonda 48.

Aldo Taillieu na bagenziwe

Aldo Taillieu (uwa kabiri uvuye i bubamfu) yirutse Prologue (3.4km) mu 3′ 48”

Yarushije uwa kabiri, Umufaransa Fabien Doubey w’ikipe ya TotalEnergies, we wakoresheje iminota 3 n’amasegonda 51.

U Rwanda rufitemo amakipe 3, ikipe y’igihugu ndetse n’amakipe azwi nka Java innovotec Pro Team na Team Amani.

Ku rutonde rw’uyu munsi umunyarwanda waje hafi ni Vainqueur Masengesho wari ku mwanya wa 31 arushwa n’uwa mbere amasegonda 25.

Ryitabiriwe n’abakinnyi 69 baturuka mu makipe menshi yo ku mugabane w’Uburayi ndetse na Afrika. Azwi cyane ni y’ibihugu bya Eritrea na Afrika y’Epfo akurikirana ku rutonde rw’amakipe y’abanyonzi ahagaze neza muri Afrika, urutonde ruyobowe na Eritrea.

Abantu benshi mu mihanda ikikije Stade Amahoro gukurikira Prologue ibanziriza Tour du Rwanda
Ibikorwa by’ubucuruzi byari byahagaze mu gihe abantu benshi bari baje gukurikira agace ka Prologue

Kugeza muri 2008 isiganwa rya Tour du Rwanda ryitabirwaga n’amakipe arimo n’ayo mu karere nk’u Burundi, Uganda, Tanzania na Kenya. Ariko kuva muri 2009 ryashyizwe ku rundi rwego rwa 2.1 rijya no ku ngengabihe y’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare UCI.

Kuri uyu wa mbere, isiganwa rizerekera mu ntara, agace ka mbere nyirizina. Abasiganwa bazahaguruka Rukomo mu majyaruguru y’u Rwanda berekeza Kayonza mu burasirazuba hangana n’intera y’ibirometero 112,8.

Isiganwa ryose rifite ibirometero 840 rikazaba rigizwe n’uduce 8.

Tour du Rwanda ibaye mu gihe igihugu gituranye n’u Rwanda cya Congo gisaba ko Urwanda rwavanwa mu mikino mpuzamahanga kubera uruhare icyo gihugu gishinjwa mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa Congo.

Na cyane cyane reta ya Congo yasabye amakipe akomeye y’umupira w’amaguru y’i Burayi arimo Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, Bayern Munich yo mu Budagi na Arsenal yo mu Bwongereza kuvana ku myambaro y’abakinnyi bayo ikirango cy’umugambi wa Visit Rwanda ushingiye ku masezerano n’ayo makipe mu guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda.

Ayo makipe ntacyo arabivugaho.

Ikipe ya Lotto Development yo mu Bubiligi nayo hari hashize iminsi itangaje ko ishobora kutitabira iryo siganwa ku mpamvu yavugaga ko ari ”umutekano mucye” muri bimwe mu bice by’u Rwanda byegeranye na RD Congo isiganwa rizanyuramo nka Rusizi na Rubavu.

Kubera umwuka utari mwiza hagati ya Congo n’u Rwanda, Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino w’amagare UCI ryari ryasabwe guhindura gahunda y’irushanwa ry’isi ry’amagare riteganyijwe kubera mu Rwanda mu kwezi kwa 9.

Ariko ubwo Tour du Rwanda yatangizwaga, abakuriye UCI batangaje ko imyiteguro y’uko rizabera mu Rwanda ikomeje kandi igenda neza.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *