Icyo Umuvugizi wa M23 avuga ku bihano America yamufatiye rimwe na Gen.(Rtd) Kabarebe

Icyo Umuvugizi wa M23 avuga ku bihano America yamufatiye rimwe na Gen.(Rtd) Kabarebe

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, avuga ko ibihano yafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za America kubera uruhare rwe mu ntambara M23 ihanganyemo na Leta ya Congo, ntacyo bivuze kuko urugamba arimo rutagira ikindi rungana, ku buryo hari icyo yarukangishwaho.

Lawrence Kanyuka yabitangarije mu mujyi wa Bukavu uherutse gufatwa na M23 ubwo herekanwaga intwaro 150 n’ibindi bikoresho bya gisirikare byari mu baturage, byagiye bikurwamo.

Kanyuka avuga ko impamvu barwana iyi ntambara ari ukugira ngo babone uburenganzira bwo kubaho mu Gihugu cyabo bisanzuye, bityo ko gufatirwa ibihano nka biriya ntacyo bivuze.

Ati “Urugamba ndimo ni urwo kurinda no kurwana ku baturage bicwa umunsi ku wundi n’ubutegetsi bwa Tshisekedi kandi sinzadohoka. Ndabisubiramo, umurava wanjye ndetse na bagenzi banjye ku kurinda no kurwana kuri bene wacu dusangiye Igihugu bicwa bakaribwa, nzawukomeza kugeza igihe imana izampamagarira.”

Abajijwe ku by’amakompanyi ye abiri yafatiriwe ndetse no ku kuba atatemberera mu Bihugu by’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za America, mu gisubizo cyihuse, Kanyuka yavuze ko iwabo muri Congo ari yo paradizo Imana yaremye, kandi hari byose ku buryo kuba yabuzwa kujya mu bindi Bihugu mu gihe yaba ari mu cyabo atekanye, ntacyo bivuze.

Yagize ati “Hano iwacu dufite ibitoki, dufite ibirayi, ibishyimbo, isombe, isamake isambaza, dufite byose mu mazi no ku butaka rero ibyo byose ntakibazo kibirimo.”

Lawrence Kanyuka aganira n’Itangazamakuru i Bukavu

Ibi bihano mu by’ubukungu byafatiwe Lawrence Kanyuka, byasohokeye rimwe n’ibyafatiwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, General (Rtd) James Kabarebe.

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibi bihano byafatiwe Kabarebe, ivuga ko bidafite ishingiro na busa, kuko ibyo yashinwe na America byo kuba ngo ari we uhuza Leta y’u Rwanda na M23, ari ibinyoma.

U Rwanda rwavuze ko iyo ibihano biza kuba bikemura ibibazo by’amakimbirane byakomeje kuba mu Burasirazuba bwa DRC, byari kuba byarabonewe umuti cyera.

Iki Gihugu cyavuze ko ahubwo hari ababangamiye umutekano w’u Rwanda bari banakwiye kubihererwa ibihano, ariko amahanga akabirenza ingohi, aho cyagaragaje ko ubwo imirwano yuburaga, uruhande rwa Leta ya Kinshasa, rugizwe na FARDC, Ingabo z’u Burundi, iza SAMDRC, umutwe w’abajenoside wa FDLR ndetse n’abacancuro.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *