Bugesera: Abaturage biringiye ‘icyumweru cy’umujyanama’ nk’inzira izabageza ku iterambere rirambye

Bugesera: Abaturage biringiye ‘icyumweru cy’umujyanama’ nk’inzira izabageza ku iterambere rirambye

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare 2025, abaturage b’Akarere ka Bugesera bafatanyije n’abayobozi babo, njyanama y’Akarere ndetse na Polise y’igihugu , bitabiriye umuganda rusange usoza ukwezi; ku rwego rw’Akarere wakorewe mu Murenge wa Mayange, Akagari ka Gakamba, ahatunganyijwe umuhanda ureshya na km 4 hanatangizwa icyumweru cy’umujyanama.

‘Icyumweru cy’umujyanama’ ni igihe benshi mu baturage baba bategerezanye amashyushyu nk’uko bamwe muri bo twaniriye babivuga, bagahamya ko ari umwanya mwiza wo kuganira n’abagize Njyanama y’Akarere ku bikorwa bikwiye gukorwa biganisha ku iterambere ryabo n’imibereho myiza muri rusange.

Nyirahitimana Belancille atuye mu Murenge wa Mayange, Akagari ka Kibirizi mu Mudugudu wa Gisenye; mu muganda ubwo twaganiraga kuri bimwe mu byifuzo afite yumva yazageza ku bajyanama b’Akarere igihe bazaba bamanutse kuganira n’abatuge, yavuze ko aho atuye bafite ibyifuzo nka 2 birimo icy’umutekano muke ndetse na bimwe mu bibazo bahura nabyo igihe bagiye kwivuza muri ‘Poste de sante’

Ati: “Urebye byishi mu byifuzo byacu byagiye bishakirwa umuti ariko hari ibintu nka 2 twazabagaragariza nabyo wenda bigashakirwa ibisubizo; cyane cyane mu masaha y’ijoro hari abasinzi barenza amasaha yagenwe ugasanga urusaku rwabo rwatubujije gusinzira, ikindi ni ikibazo duhura nacyo iyo twagiye kwivuza muri Poste de santé”.

Avuga ko nta rugendo bakora iyo bajya kwivuza ariko kuba bagenda bizinduye bakagaruka bugorobye kubera ikibazo cy’ubucucike bw’abarwayi nabyo abibonamo nk’imbogamizi cyane.

Ati : “ Kubera ubwinshi bw’abarwayi abaganga nabo ari mbarwa, bituma tugenda mu gitondo tukagaruka bwije ndetse na serivise umurwayi yagiye gushaka rimwe na rimwe agataha atazibonye; baramutse batwongereye abaganga byadufasha kuko usanga n’indembe ziharembera cyane bigatuma bamwe mu bafite ubusobozi bahitamo kwigira mu mavuriro yigenga ari uburyo bwo kwanga guhura n’izo mbogamizi”.

Umuhanda wakozwe mu muganda ugana ahari kubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera aho unyura mu tugari twa Kagenge, ugafata Gakamba ukagera no k’Umurenge wa Nyamata ukomeza ujya za Kabukuba, ubwo twaganiraga na Rutingingwa Jean Claude utuye mu Kagari ka Kibirizi, Umudugudu wa Gisenye, we avuga ko usibye ikibazo cy’umuhanda baturiye wangiritse ariko bafite n’ikibazo cyo kutagira amazi ndetse n’amashanyarazi kuri bamwe bigafatwa nko gusigara inyuma mu iterambere.

Yagize ati: “ ubwo ubuyobozi bwatekereje ku bibazo by’uyu muhanda wenda n’ikimenyetso cyiza ko nawo uzakorwa, gusa hari imwe mu midugudu idafite amazi n’amashanyariza usanga iri mu bwigunge nk’uwa Gisenye na Gacyamo iri mu Kagari ka Kibirizi, baramutse babonye ibyo bintu uko ari 2 iterambere baba barigezeho cyane”.

Rutingingwa avuga ko abaturage bakora urugendo runini bajya gushaka amazi, nabwo ari abafite imbaraga kuko abatabishoboye bayagura kandi abahenze kubera ko yavuye kure.

Ati: “ Reba kugirango umuturage wa Rond point aze kuvoma muri Mayange yazengurutse ni ikibazo gikomeye, iyo twayabuze hari aho tuyagura 100f ku ijerekani kubashoboye kuyizanira ndetse n’ahandi ikaba yagera kuri 500f kandi ubundi iyo yabonetse ijerekani aba ari 20F”.

Atangiza icyumweru cy’umujyanama, Perezida w’inama Njyanama y’Akarere , Faustin Munyazikwiye mu nama ya nyuma y’umuganda yashimiye abawitabiriye, agaragaza ibikorwa bizakorwa muri icyi cyumweru anasaba buri muturage wese kugira ubufatanye mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kwihutisha iterambere ( NST2).

Ubwo yasubizaga ku bibazo abaturage bagaragaje itangazamakuru birimo umutekano muke no kutagira ibikorwaremezo kwa hamwe mu duce tugize Akarere, Perezida wa Nyanama yavuze ko icyumweru cy’umujyanama ari umwanya mwiza wo kuzakusanya ibibazo by’abaturage bimwe bikemurwa ako kanya n’ibisigaye bikeneye ingengo y’imari bishyirwa mu by’ibanze Akarere n’abafatanyabikorwa bako bazaheraho.

Ati: “ Mu cyumweru cy’umujyanama duhura n’ubwoko bw’ibibazo 2 birimo ibikemurirwa aho ndetse n’ibizakenera kwifashisha ingengo y’imari. Nk’ibibazo by’umutekano muke, ubujura, … turebera hamwe icyakorwa nko nko kongera ingufu mu kwicungira umutekano, tukanareba ese gahunda zashyizweho zihagaze zite? Ese nta cyuho cyaba gihari ari nayo mpamvu umutekano wabaye muke? Icyo ni igice cya mbere cy’ibibazo bishobora gukemurirwa aho hagasigara ibibazo biremereye byerekeranye n’iterambere ry’umuturage”.

Perezida avuga ko mu bibazo biremereye nk’iby’imihanda, amashanyarazi , amazi , ibikorwa by’isuku n’isukura hakorwa ubuvugizi, avuga ko ibibazo nk’ibyo biba bisaba gukora ubukangurambaga bw’abaturage kugirango nabo babigiremo uruhare, ikindi binafatwe bishyirwe mu igenamigambi ry’Akarere. Niba inama njyanama ari yo yemeza igenamigambi ry’ibikorwa bizakorwa muri uwo mwaka ikaba ari nayo yemeza ingengo y’imari, ari amahirwe akomeye kuko haherwa kuri bya bindi abaturage bababwiye kurusha uko habaho gutekereza gusa umuturage atabigizemo uruhare.

Icyumweru cy’umujyanama cyatangirijwe mu Murenge wa Mayange kizamara igihe cy’iminsi 7 kuko cyatangijwe ku wa 21 Gashyantare 2025 kizasorezwe mu Murenge wa Nyamata tariki ya 28 Gashyantare, ku nsanganyamatsiko yayo igira iti: “Umuturage, Ishingiro ry’Imiyoborere myiza n’iterambere ryihuse “.

Amafoto:

Abaturage bifatanyije n’abayobozi batandukanye gutunganya umuhanda ujya ku kibuga cy’indege

Abagize Njyanama y”akarere ka Bugsera bari bitabiriye igikorwa cy’umuganda
Mutabazi Richard, Meya w’Akarere ka Bugesera yaboneyeho kwibutsa abaturage ko hanatangijwe umwaka wa Mituwere wa 2025-2026, abasaba kwihutira kwishyura umusanzu wayo, anabibutsa kwitabira kare igihembwe cy’ihinga cya 2025B

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *