Mu nama y’umutekano ku isi ya ONU: URwanda, RD Congo n’uBurundi bagize icyo bavuga

Inama ishinzwe umutekano ku isi ya ONU yaraye iteranye i New York ku ntambara mu burasirazuba bwa DR Congo aho abahagarariye ibihugu bavuze aho ibihugu byabo bihagaze mu gukemura ikibazo.
Thérèse Kayikwamba Wagner, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo yavuze ko ibiri mu gihugu cye ari umushinga w’u Rwanda wo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Uhagarariye u Rwanda yasubije ko ibibazo bya RD Congo bidakwiye kuryozwa u Rwanda ko ikirushishikaje ari umutekano warwo n’ikibazo cyawo kiri ku butaka bwa Congo.
‘Ni ingenzi ko M23 ishyirwa mu biganiro’ – u Burundi
Zéphyrin Maniratanga uhagarariye u Burundi muri ONU, yavuze ingingo igihugu cye gihagazeho mu gukemura amakimbirane muri DR Congo zirimo ibiganiro.
Muri izo ngingo, yavuze ko bikwiye ko “umuryango mpuzamahanga ushyira igitutu gikenewe ku bateye RDC bagahungabanya ubusugire bwayo”.
Avuga ko “niba nta gikozwe nonaha” aya makimbirane ashobora kuvamo ay’akarere “atibasira DRC gusa ahubwo n’akarere kose k’ibiyaga bigari.”
Maniratanga yavuze ko bikenewe “gusohoka nonaha muri RDC kw’ingabo zose zitatumiwe, “zirimo n’iz’u Rwanda” no gusenya imitwe yitwaje intwaro y’imbere muri Congo n’iyo hanze, irimo na FDLR.
Yongeraho ati: “Kuri M23, ni ingenzi ko uwo mutwe, niba uvuga ko ari uw’Abanyecongo, ushyirwa mu biganiro bihuza Abanyecongo biyoborwa na Uhuru Kenyatta, bagashaka ibibazo byabo ubwabo nta kubyivangamo kwo hanze.”

Photo/ internet
‘Iyi nteko irareba, iramagana, ariko ntacyo ikora’ – Kayikwamba
Thérèse Kayikwamba yashinje u Rwanda na M23 ubwicanyi ku bantu 4,000 i Goma “mu masaha 48” no gukomeretsa abarenga 4,000.
Yatanze ingero z’umuyobozi gakondo w’ahitwa Kiziba wicanywe n’umuryango we, umuhanzi Delcat Idengo, avuga ko hari n’ubundi bwicanyi batazi neza ariko bwabaye.
Yongeraho ati: “Buri munsi Croix Rouge na CICR bavana imirambo mu muhanda mu gihe iyo mirambo igenda iruta ubushobozi bwabo.”
Ati: “Ngibyo ibiba iyo umutwe w’iterabwoba ufashe umujyi ugashyiraho ubutegetsi bwawo bwo kwica iyi nteko [ya ONU] ireba, iyi nteko yamagana, ariko inteko itagira icyo ikora.”

Pho/ RDC_MINAFET
Mbere, umutwe wa M23 wahakanye ubwicanyi buvugwa na leta, wavuze ko abapfuye ari abasirikare na Wazalendo biciwe mu mirwano, abandi bapfuye nyuma ari ingaruka z’intwaro leta yatanze mu basivile. Kandi ukavuga ko ubuzima i Goma burimo gusubira ku murongo mu mutekano.
Kayikwamba yavuze ko akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi gakwiye gufatira ingamba zikomeye u Rwanda na M23 kuko ngo bashaka kuvanaho ubutegetsi “bwemewe bwatowe” muri RDC.
Yagize ati: “Iyi ntambara ni umushinga w’u Rwanda ruciye muri M23 ugamije kuvanaho ubutegetsi bwacu ku ngufu.
“M23 ifashijwe n’u Rwanda, irashaka gukoresha intwaro igashyiraho icyo amatora yanze ariko abaturage ba Congo baravuze ngo ‘hoya’, barashaka guhitamo abategetsi babo mu matora aho kuba ku rusaku rw’imbunda.”
“Hari amakuru menshi y’ibinyoma” – Rwamucyo
Ernest Rwamucyo uhagarariye u Rwanda muri ONU yavuze ko hari amakuru menshi y’ibinyoma atangazwa, ndetse n’atangazwa n’amashami ya ONU ku bibera muri DR Congo, nk’ubwicanyi ku bana buheruka kuvugwa i Bukavu.
Yagize ati: “Ubwo FARDC yahaga intwaro abasivile hamwe n’abana hano ntawabivuzeho, none ubu muravuga amakuru atari ukuri yo kwica abana, ndabisubiramo, leta guha intwaro imitwe yitwaje intwaro ni uguhembera akaga turimo kubona.”
Rwamucyo yavuze ko u Rwanda rutagomba gushinjwa ibibazo leta ya DR Congo “ubwayo yateje”.
Ati: “Icy’ingenzi cyane kuri twe kandi kizahora ari ingenzi ni umutekano w’imbibi zacu n’umutekano w’igihugu cyacu, twakomeje kubisubiramo ko muri Congo hari ikibazo ku mutekano wacu kandi tugifata nk’ikibazo gikomeye.”

Photo/ RWANDA GOV
Yavuze ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’imitwe myinshi yoherejwe hafi y’imipaka yarwo, “irimo n’ingabo z’u Burundi, zihuriye ku ngengabitekerezo na FDLR, SAMIDRC n’abacanshuro basigaye”.
Yongeraho ati: “Dutewe impungenge kandi no kuba Perezida Tshisekedi akomeje gushaka kuzana izindi ngabo zo hanze, ubu arimo gusaba ibindi bihugu bya Afurika. Izo ngabo zose zikwiye kuva muri DR Congo kuko zigeramiye umutekano w’u Rwanda.”
Yavuze ko ubwo umujyi wa Goma wafatwaga, “FARDC, Ingabo z’u Burundi, na FDLR batunze imbunda zabo mu Rwanda (bararasa) hapfa abasivile 16 hakomereka 177 n’ibyabo birangirika, ariko nta gihugu na kimwe cyamaganye ibi”.
Ati: “U Rwanda nta mahitamo rufite uretse gukaza ubwirinzi bwarwo, kandi ruzakomeza kubikora.”