Leta ya Amerika yafatiye ibihano Kabarebe na Kanyuka wa M23

Ibiro bishinzwe kugenzura umutungo wo hanze Office of Foreign Assets Control (OFAC) bya Minisiteri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize James Kabare na Lawrence Kanyuka ku rutonde rw’abo byafatiye ibihano.
Itangazo rya Minisiteri y’Imari ya Amerika rivuga ko Kabarebe ari we “uri hagati y’ubufasha u Rwanda ruha M23”, umutwe ONU ishinja ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu, nk’uko iyo minisiteri ibivuga.
Kabarebe wahoze mu ngabo z’u Rwanda ku ipeti rya jenerali ubu ni Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, abwira Itangazamakuru yavuze ko ibihano nk’ibi bidashobora kuba umuti w’ikibazo kimaze imyaka myinshi.
Yagize aati: “Iyo ibihano biza kuba byakemura ikibazo kiri mu burasirazuba bwa RDC, mu karere twari kuba twarabonye amahoro mu myaka myinshi ishize.’
Kabarebe ni we mutegetsi wa mbere wo hejuru mu Rwanda ufatiwe ibihano na Amerika kubera intambara iri muri DR Congo muri iki gihe.
Amerika kandi yashyize Lawrence Kanyuka umuvugizi w’ihuriro AFC/M23 ku rutonde nk’urwo rw’abo yafatiye ibihano, “hamwe na kompanyi ze ebyiri zanditse mu Bwongereza no mu Bufaransa”, nk’uko iryo tangazo ribivuga.
James Kabarebe cyangwa Lawrence Kanyuka ntacyo baravuga ku byakozwe na leta ya Amerika.
Bradley T. Smith wo muri iyo Minisiteri ya Amerika yavuze ko ibihano byatangajwe uyu munsi “bishimangira ubushake bwacu bwo kuryoza abantu b’ingenzi n’abategetsi nka Kabarebe na Kanyuka, barimo gufasha RDF (igisirikare cy’u Rwanda) na M23 ibikorwa byo guhungabanya uburasirazuba bwa DR Congo”.
U Rwanda na ONU bashinja ingabo za FARDC gukorana n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bwa Kigali, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda akavuga ko icyo ari ikibazo amahanga adafata nk’igikomeye, ariko ko ku Rwanda ari ikibazo gikomeye.
Amerika ivuga ko Kabarebe ari we “ugenzura byinshi mu byinjizwa n’u Rwanda na M23 bivuye mu mabuye y’agaciro muri DR Congo”. Ko ari we ugenzura kuvana amabuye y’agaciro mu birombe bya DRC akagera mu Rwanda mbere yo koherezwa mu mahanga.
Ibirego byo gucuruza amabuye y’agaciro ya Congo abategetsi b’u Rwanda bagiye babihakana mbere, bavuga ko ari ibirego bihimbwa n’abategetsi ba Congo kuko bananiwe gucunga neza ubucukuzi bw’ibirombe ibibazo birimo bakabishinja abandi.
Leta ya Amerika ivuga ko ibi bihano yafashe bireba Kompanyi za Lawrence Kanyuka zitwa Kingston Fresh LTD itanga serivisi z’ibiribwa ikorera mu Bwongereza na Kingston Holding y’ibijyanye n’ubujyanama mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ikorera mu Bufaransa.
Ibi bihano bisobanuye iki?
Leta ya Amerika ivuga ko ibi bihano bivuze ko “imitungo yose hamwe n’inyungu” by’aba bantu biri muri Amerika, cyangwa se ari ibyabo ariko bigenzurwa n’abari muri Amerika, bifunzwe, kandi n’ibindi byabo bigomba kubwirwa biriya biro bya OFAC.
Si ubwa mbere Amerika cyangwa ibihugu by’i Burayi n’Ubumwe bw’Uburayi bifatiye ibihano abantu ku giti cyabo bibashinja uruhare mu bikorwa bitera umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.
Mu mwaka wa 2022 na 2023 Amerika yafatiye ibihano:
- Apollinaire Hakizimana wa FDLR
- Sebastian Uwimbabazi wa FDLR
- Ruvugayimikore Protogene wa FDLR
- Bernard Byamungu wa M23
- Colonel Salomon Tokolonga w’ingabo za FARDC
- Brig. Gen. Andrew Nyamvumba w’ingabo za RDF
- Col Michel Rukunda uzwi nka Makanika wa Twirwaneho
- Bertrand Bisimwa wa M23
- Corneille Nangaa wa M23
Abandi nka Sultani Makenga na Willy Ngoma na bo basanzwe barafatiwe ibihano na ONU cyangwa Ubumwe bw’Uburayi.
Ku kibazo cya DR Congo, ibihano by’ibihugu by’iburengerazuba byagiye bifatirwa abantu batandukanye mbere, umusaruro wabyo mu gukemura iki kibazo wagiye ushidikanywaho n’abasesenguzi batandukanye.
Leta ya Kinshasa yakomeje gusaba amahanga gufatira ibihano abategetsi b’u Rwanda kandi isaba amahanga guhagarika inkunga y’iterambere iha u Rwanda irushinja gutera RD Congo ruciye mu mutwe wa M23.
U Rwanda ruvuga ko kwibasira inyungu zarwo n’ubufatanye mu iterambere rufitanye n’ibihugu by’amahanga bidatanga umuti ku kibazo cy’umutekano mucye muri DR Congo.
Imiryango y’ibihugu by’akarere, EAC na SADC – yombi DR Congo irimo – isaba ko amakimbirane yo muri DR Congo akemurwa mu nzira z’ibiganiro by’amahoro bigashyirwamo n’umutwe wa M23.
Leta ya Kinshasa yavuze ko itazigera iganira n’umutwe wa M23.