Ntabwo twatinya kuvuga ko uburasirazuba bwa Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwaba bugeze mu maboko ya M23 kuko iki nicyo kibuga kinini FARDC yari isigaranye iburasirazuba bw’iki gihugu nyuma yo gufata ikibuga cy’indege cya Goma muri Kivu y’Amajyaruguru.

                         Ikibuga cy’indege cya Kavumu

Mu itangazo, umuvugizi mu bya politiki mu ihuriro rya AFC/M23 Kanyuka Lauwrence yanyujije k’urubuga rwe rwa X, yahamije iby’aya makuru, aho yagize ati

Nk’uko tutahwemye kubibabwira, ikibazo twagikemuriye mu mizi, ikibuga cy’indege cya Kavumu cyari kiduteje impagarara, twe ndetse n’abaturage batuye mu duce twigaruriye, ubu tubabwira iki kibuga cy’indege cya Kavumu ndetse no mu nkengero zacyo biri mu maboko yacu.

  Intare za Sarambwe ziruhutsa ubwo zari zishoje ikivi

Ikindi kibuga cy’indege cy’ingenzi FARDC yari incungiyeho, ni ikubuga ikiri mu misozi miremire ya za Minembwe, nacyo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, cyiriweho isibaniro ry’imirwano hagati ya FARDC na Twirwaneho, nacyo bivugwa ko cyigaruriwe na Twirwaneho.

         Ikibuga cy’indege cya Minembwe

Ibi bibuga byombi, byari ingenzi cyane ku bijyanye no gufasha FARDC haba kubona umusaada waturuka nko mu gihugu cy’u Burundi ndetse na ziriya ngabo za Afurika y’Epfo zikambitse i Lubumbashi kuko zishaka gukoresha ikiyaga cya Tanganyika zerekeza mu misozi miremire aho zishaka gushinga ibirindo byazo no gukomeza ibikorwa by’imyiteguro y’intambara hamwe na FARDC n’ingabo z’u Burundi ndetse n’abandi bafatanyije.

Rero, kuba M23 ndetse na Twirwaneho byagiye byigarurira ahantu h’ingenzi, bamwe mu basesenguzi babisangamo imbaraga zikomeye kubera ko uburasirazuba bwose bwa Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, buzaba busa naho buri mu maboko ya M23 na Twirwaneho bityo ko intera ya Kinshasa n’uburasirazuba bwayo, bizagora Felix Tshisekedi n’ubwo atemera gutsindwa ngo agane inzira y’imishikirano.

Ikibuga cy’indege cya Kavumu, cyafashwe na M23,  kiri ku nkengero z’amajyepfo ashyira iburengerazuba bw’ikiyaga cya Kivu. M23, ngo yaba ifite umuvuduko udasubizwa inyuma kuko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, yarimo irwanira za Katana mu birometero 11 ujya Kavumu nk’uko byatangajwe na sosiyete sivile muri ako gace none ngo batangajwe no kumva na Kavumu yafashwe.