Abahanzi bazaririmba mu gitaramo ‘ Amor Valentine’s Gala’ barararikira ibyishimo bisesuye ku bazakitabira

Abahanzi bazaririmba mu gitaramo ‘ Amor Valentine’s Gala’ barararikira ibyishimo bisesuye ku bazakitabira

Abahanzi Kidumu, Alyn Sano na Ruti Joel bijeje abizihiza umunsi w’abakundana n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange kuzabaha ibyishimo  ku munsi wa St Valantin, tariki ya 14 Gashyantare 2024.

Ibi babigaragaje kuri uyu wa Kane tariki ya 13 mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura igitaramo bafite kuri uwo munsi w’abakundana bityo habeho no gutera amashyushyu abakunzi babo ku by’agaseke babahishiye.

Ni igitaramo cyiswe Amore Valentin’s Gala, cyateguwe n’umuhanzi Babu n’umuhanzi Babu urimo gutangira ibikorwa byo gutegura ibitaramo nk’ibi dore ko ari nacyo cya mbere ateguye yifashishije Muyoboke Alex ufite inararibonye mu itegurwa ry’ibikorwa nk’ibi akaba yaboneyeho gutangaza ko atewe ishema no kuba uyu muhanzikazi yaramugejejeho iki gitekerezo kandi ko yabyishimiye kubona yinjira mu bategura ibitaramo.

Muri iki gitaramo cyahurijwemo abahanzi bafite amazina akomeye mu ruhando rwa muzika, Muyoboke yavuze ko kubahuriza hamwe ari uko bafite ubushobozi kandi bizeye ko bazatanga ibyishimo.

Ati: “Alyn Sano ni umuhanzi umaze kubaka izina mu bakobwa bo mu Rwanda murabizi, Kidumu we nta bintu byinshi namuvugaho kuko amateka ye arivugira , abatangiranye n’indirimbo ze murabyibuka uko byari bimeze akunzwe muri Afurika yose; Ruti Joel ni umuhanzi muri iki gihugu ugiye gufunga imyaka itatu ari we wenyine uyoboye muri gakondo”.

Abahanzi uko ari 3 bazataramira abazitabira igitaramo bahawe akanya gato ko kugira icyo batangariza Itangazamakuru, Alyne Sano wababimburiye yisabira abakunzi babo kuzaza kare ibindi bakabibarekera.

Yagize ati: “Nkuko musanzwe mubimenyereye ahantu hose ndi gahunda aba ari gahunda nta mikino iba ihari, reka twisabire abakunzi bacu kuzubahiriza amasaha kandi bazitabira ku bwinshi batwereke ko bafitiye urukundo muzika nyarwanda”.

Ruti Joel yavuze ko umwihariko we n’ubwo umunsi wa St Valentin ari umunsi benshi bumvamo indirimbo z’urukundo we azanabavangiramo indirimbo z’umuco nyarwanda byo kuwubakumbuza.

Ati: “Ni indirimbo z’urukundo ariko njye by’umwihariko nzanashyiramo ak’iwacu i Rwanda”.

Kidumu Kibido, umuhanzi w’Umurundi umaze kugwiza uburambe bw’imyaka 50 mu muziki, yahamije ko nk’uko bisanzwe yiteguye gutanga ibyishimo bisendereye muri iki gitaramo ‘Amore Valentine’s Gala’.

Ati: “ Bahishiwe byinshi kuko hari udukoryo twinshi ibizatungurana ni byinshi, hari urwenya, hari n’ibindi bizigaragaza! Ni umunsi wo kwerekana urukundo, yaba njyewe cyangwa wowe dushobora gusangira urukundo, amaraso n’umubiri”.

Igitaramo AMOR VALENTINE’S GALA kizabera mu ihema rya Camp Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2025 ku isaha y’i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba , imiryango ikaba iza kuba ifunguye guhera saa kumi .

Kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 mu myanya isanzwe, ibuhumbi 20 (Amore VIP Ticket), Ibihumbi 80 kuri couple (Amore Couple ticket), ku meza y’abantu batandatu ni 300 000 (Gold Table of 6 People) n’andi meza ya 6 (Platinum Table of 6 People) ya Miliyoni 1 y’Amafaranga y’u Rwanda.

Abazitabira igitaramo barasabwa kuzaza bambaye imyenda imenyerewe kwambarwa kuri St Valentin.

Ab’igitsina gabo basabwe kuzaba bambaye amabara y’umukara mu gihe igitsina gore bo basabwa kwambara ay’umutuku kuko harimo n’agashya ko guhemba ‘couple’ yahize abandi mu kwambara neza igahabwa impano izaba ivuye mu iduka ry’umuhanzi Babu ricuruza imyenda, inkweto, amasakoshi n’ibindi akura mu gihugu cy’Ubudage.

igitaramo Amor Valentine’s Gala ntabwo cyateguriwe by’umwihariko abakundana gusa kuko n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange bahawe ikaze ndetse n’ababyeyi bafite abana bakunda bamwe mu bahanzi bazaririmba bakungurirwa kutazabasiga mu rugo.

Umuhanzi Babu akaba na Rwiyemezamirimo niwe wateguye igitaramo Amor Valentine’s Gala
Dj Sonia ari mu bazavanga imiziki

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *