“Tuzakora k’uburyo abasirikare bacu bagaruka imuhira” – Ramaphosa ku ngabo zabo ziri muri DR Congo

“Tuzakora k’uburyo abasirikare bacu bagaruka imuhira” – Ramaphosa ku ngabo zabo ziri muri DR Congo

Perezida Cyril Ramaphosa avuga ku ngabo za Afurika y’Epfo ziri mu burasirazuba bwa DR Congo yatangaje ko bazakora “ku buryo abahungu bacu, abasirikare bacu bagaruka imuhira”.

Mu ijambo yaraye agejeje ku gihugu, Ramaphosa – umaze iminsi ari ku gitutu mu gihugu cye kubera abasirikare bagera kuri 14 b’iki gihugu biciwe mu mirwano mu byumweru bishize – yavuze ko hagomba kuboneka igisubizo mu mahoro.

Afurika y’Epfo yohereje abasirikare barenga 1,000 mu ngabo z’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) gufasha ingabo za DR Congo kurwanya inyeshyamba za M23.

Yagize ati: “Turasaba impande zose kwakira neza umuhate uriho wa dipolomasi wo kubona igisubizo mu mahoro, harimo kubahiriza ibiganiro bya Luanda.”

Yemeje ko bazitabira inama ihuza imiryango ya EAC na SADC itangira kuri uyu wa gatanu igasoza ejo ku wa gatandatu i Dar es Salaam muri Tanzania.

Kuri iyo nama y’i Dar es Salaam Ramaphosa yagize ati: “Tuzasubiramo ko duhamagarira guhagarika imirwano no gusubukura kw’ibiganiro byo kugera ku gisubizo nyacyo kandi kirambye, kandi tuzakora ku buryo abahungu bacu, abasirikare bacu bagaruka imuhira”.

Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo muri iki cyumweru bumvikanye banenga icyemezo cyo kohereza ingabo z’iki gihugu muri DR Congo, no kuba kugeza ubwo yavugaga minisiteri y’ingabo yari itarashobora gucyura imirambo y’abasirikare biciweyo.

Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania ni byo bihugu byo muri SADC byohereje ingabo gufasha leta ya DR Congo. Ku wa gatatu, Perezida wa Malawi yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zigomba kwitegura gutaha.

‘Ubwoba’ i Bukavu

Hagati aho, amakuru atandukanye aremeza ko imirwano yakomeje ku wa kane hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za leta mu gace kegereye Katana muri teritwari ya Kalehe y’intara ya Kivu y’Epfo.

Katana iri ku ntera ya kilometero zigera ku 10 uvuye ku mujyi muto wa Kavumu ufite ikibuga cy’indege.

Kugeza ubu nta makuru yizewe aremeza niba M23 yafashe Katana, amashusho amwe yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’abaturage bavuga ko abasirikare ba leta bahunze Katana berekeza i Kavumu. Mu ntambara, ibintu bishobora guhinduka umwanya uwo ari wo wose kuri buri ruhande.

Hagati mu mujyi wa Bukavu

Photo/ MONUSCO

Hagati mu mujyi wa Bukavu

Hepfo ku ntera ya kilometero zisaga 50 uvuye aho, ni mu mujyi wa Bukavu, ahavugwa ubwoba muri rubanda kubera imirwano isa n’irimo gusatira uyu mujyi.

Amashuri makuru na kaminuza nibura ebyiri mu mujyi wa Bukavu zasohoye amatangazo ko zihagaritse amasomo kuva kuri uyu wa gatanu kubera uko ibintu byifashe.

Itangazo rya Université Evangélique en Afrique y’i Bukavu rivuga ko icyemezo cyo kuba bahagaritse amasomo gitewe “n’ubwoba ubu buri mu baturage”, isaba abanyeshuri bayo n’abakozi “gukurikirana uko ibintu bimeze bari iwabo”.

Indi batayo y’u Burundi ‘igiye koherezwa i Bukavu’

Radio mpuzamahanga y’Ubufaransa RFI ivuga ko hashize iminsi ibiri batayo ya 22 izwi nka TAFOK bivuze Task Force y’ingabo z’u Burundi irimo gukusanyirizwa i Gatumba hafi y’umupaka wa RDC, mbere yo koherezwa i Bukavu.

RFI ivuga ko iyi izahita ituma batayo z’ingabo z’u Burundi muri DR Congo ziba 16. ikagereranya ko abo ari abasirikare hagati ya 8,000 na 12,000.

Iyi radio ivuga ko batayo eshanu muri izo zisanzwe ziri mu misozi ya Fizi na Uvira aho zoherejwe kurwanya inyeshyamba za RED-Tabara.

Yongeraho ko igice kinini cy’ingabo z’u Burundi ubu cyashinzwe kurinda umujyi wa Bukavu ngo udafatwa na M23.

Ku makimbirane muri DRC, António Guterres yaraye atangaje ko iki ari igihe cyo gucecekesha imbunda

Photo/UN

Ku makimbirane muri DRC, António Guterres yaraye atangaje ko iki ari igihe cyo gucecekesha imbunda

Ingabo z’u Burundi ziri mu burasirazuba bwa DR Congo ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yumvikanyweho hagati y’abategetsi b’ibihugu byombi.

ONU na Kinshasa bivuga ko ufashwa n’ingabo z’u Rwanda, ibyo izo nyeshyamba n’u Rwanda bahakana – ONU isaba u Rwanda kuvana ingabo zarwo muri DR Congo.

Kuri aya makimbirane, umunyamabanga mukuru wa ONU, António Guterres, yaraye atangaje ko iki ari “igihe cyo gucecekesha imbunda”, “kubaha ubusugire bwa DR Congo”

Guterres yongeyeho ko “nta gisubizo cya gisirikare” kiriho kuri iyi ntambara, avuga ko ari igihe cy’uuhuza n’impande zose kubahiriza ibyo ziyemeje, ko ari “igihe cy’amahoro”.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *