Trump yafatiye ibihano Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, avuga ko ‘rutemewe n’amategeko’

Trump yafatiye ibihano Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, avuga ko ‘rutemewe n’amategeko’

Perezida Donald Trump yasinye itegeko ryo guhana Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ruzwi nka ICC cyangwa CPI), arushinja ko “rutemewe n’amategeko hamwe n’ibikorwa byarwo byibasira Amerika n’inshuti yayo ya bugufi Israel”.

Iryo tegeko ririmo ibihano by’ubukungu no kwima visa bamwe mu bakozi ba ICC n’imiryango yabo bafasha ICC mu maperereza ku banyamerika cyangwa inshuti zabo.

Trump yasinye iryo tegeko mu gihe Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ari mu ruzinduko i Washington.

Mu Ugushyingo(11) gushize, ICC yasohoye inyandiko zo guta muri yombi Netanyahu akekwaho ibyaha by’intambara muri Gaza, ibyo Israel ihakana. ICC yanasohoye inyandiko nk’izo ku mukuru wa Hamas.

ICC ni urukiko mpuzamahanga rukorera i La Haye rufite ububasha bwo gukurikirana jenoside, ibyaha byibasira inyokomuntu, n’ibyaha by’intambara.

Ibihugu 125 byasinye amasezerano ashyiraho uru rukiko, u Rwanda ntabwo rubirimo, kandi mu 2016 Perezida Petero Nkurunziza yavanye u Burundi mu bihugu byemera uru rukiko, buba igihugu cya mbere kivanye ku masezerano ya Roma yo mu 1998 arushyiraho.

Abategetsi bamwe ba Afurika banenga uru rukiko ko rusa n’urwashyiriweho ibihugu bya Afurika gusa kuko amaperereza yarwo n’imanza nyinshi zarwo kugeza ubu byibanze kuri Abanyafurika.

Mu myaka ya vuba, ICC yatanze inyandiko zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin ku byaha akekwaho by’intambara muri Ukraine.

Ubuholandi – igihugu uru rukiko rukoreramo, bwatangaje ko “bubabajwe” n’icyemezo cya Trump.

Caspar Veldkamp, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubuholandi, yanditse kuri Twitter ati: “Akazi k’uru rukiko ni ingenzi mu kurwanya kudahana”.

Itegeko rya Trump rivuga ko ibikorwa biheruka bya ICC bishyira mu kaga Abanyamerika ribateza “kwibasirwa, kugirirwa nabi no gushobora gufungwa”.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntabwo ari umunyamuryango wa ICC kandi kenshi zagiye zanga imyanzuro y’uru rukiko ku bategetsi cyangwa abaturage ba Amerika.

Kuri manda ye ya mbere, Trump yashyizeho ibihano ku bakozi b’uru rukiko bakoraga iperereza niba ingabo za Amerika zarakoze ibyaha by’intambara muri Afghanistan.

Ibyo bihano byakuweho n’ubutegetsi bwa Joe Biden.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *