EAC: Kurandura burundu FDLR ni ingingo nyamukuru iza kwigwaho n’abaperezida

Uyu ukaba uri mu myanzuro yafatiwe mu nama ibanziriza iy’abaminisitiri b’ibyo bihugu yeteguraga imirongo migari iganirwaho n’aba bakuru b’Ibihugu. Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul KAGAME, yayitabiriye mu gihe uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi yakoresheje ikoranabuhanga rya video call.
Iyi ngingo yo kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDRL ukorera muri Congo, mu mwanzuro wayo muri iyo nama y’abaminisitiri, ibanziriza iya Abakuru b’Ibihugu, hifujwe ko hashyirwaho uburyo buhuriyeho bwa gahunda yo kurandura burundu uyu mutwe, ukomeje kuba ipfundo ry’ikibazo hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
U Rwanda, nti rwahwemye kugaragariza amahanga, impungenge rufite ku mikoranire y’igihugu cya Congo Kinshasa n’umutwe w’iterabwoba wa FDRL mu burasirazuba bwa Congo mu guhungabanya umutekano muri kano karere.
Bamwe mu basesenguza basanga, uyu mwanzuro uhawe agaciro muri iyi nama ihuje umuryango wa EAC n’uwa SADC biri mu byagarura amahoro, icyizere n’umutekano muri rusange mu baturage batuye Akarere k’Ibiyaga Bigari bahora mu bibazo byo kwica urubozo, guhohoterwa no kwamburwa ibyabo.
Izi mpuguke mu bya politiki n’umutekano, zishingira ko FDRL iri ku isonga mu gucengeza ingengabitekerezo ya jenoside muri kiriya gihugu cya Congo cya yicumbikiye, yimakaza urwango, amacakubili n’ihohoterwa ku banyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bazira uko baremwe.
Bamwe, mu baturage batuye mu karere ka Rubavu, gahana imbibe n’umujyi wa Goma, baganiriye n’ikinyamakuru Ingobyi., bemeza ko FDRL yagiye ihungabanya umutekano wabo, cyane mu mirenge uwa Busasamana ndetse na Cyanzarwe n’indi, aho uyu mutwe w’iterabwoba, wagabaga ibitero aho batuye ukabicira abantu, gusahura amatungo yabo bityo basanga kuwurandura, byaba ari igisubizo kirambye ku mutekano wabo n’imibanire myiza y’ibyo bihugu byombi u Rwanda na Congo.
Mu magambo, y’itangiza iyi nama ya EAC/ SADC abakuriye iyi miryango bagaragaje ubushake, bwo kwimakaza umutekano kuko abaturage banyotewe amahoro n’iterambere nk’uko byatangajwe na William Ruto wavuze ko ikibazo cya Congo cyoroshye ku kibonera umuti abantu baramutse bahuje.
Mugenzi we wa SADC, Perezida wa Zimbabwe Dr Emmerson Dambudzo Mnangagwa, we, yashimangiye ko igisubizo ku bibazo biri muri kano gace, byumwahiriko muri DRC, asanga kiri mu kwimakaza indangagaciro nyafurika kandi ko icyizere cyo kubaho kw’abaturage b’uyu mugabane kiri mu maboko yabo nk’Abakuru b’Ibihugu.
Iyi nama, abaturage banyuranye bavuga ko bayiteze amaso kandi bizeye ko igishyirwa imbere ari inyungu zabo k’uruta izindi zaba zihishe inyuma kuko ngo barambiwe intambara n’imirwano ihitana ubuzima bw’inzirakarengane.