Leta ya Kinshasa irashinja ingabo z’u Rwanda ubwicanyi i Goma

Leta ya Kinshasa irashinja ingabo z’u Rwanda ubwicanyi i Goma

Umuvugizi wa leta ya Kinshasa aterekanye ibihamya yatangaje ko mu mujyi wa Goma hari “imirambo irenga 2,000 ikeneye guhambwa”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu ijoro ryo ku wa mbere cyaciye kuri televiziyo y’igihugu, Patrick Muyaya yavuze ko ubwicanyi kuri abo bantu bwakozwe n’ingabo z’u Rwanda, RDF, avuga ko zohereje abasirikare bagera ku 10,000 binjiye i Goma.

Muyaya nta kimenyetso yatanze gishimangira ibyo avuga. Mbere leta ya Kinshasa yagiye ishinja abarwanyi ba M23 ivuga ko bafashwa n’u Rwanda  ubwicanyi ku basivile mu duce nka Kishishe. Ibyo M23 yagiye ihakana.

Uruhande rw’u Rwanda na M23 ntacyo baravuga kuri ibi birego bishya bya Kinshasa bije nyuma y’uko M23 ifashe umujyi wa Goma mu cyumweru gishize.

Ku wa mbere, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabajijwe na CNN niba ingabo z’u Rwanda ziri muri DR Congo yarasubije ati: “Simbizi. Ariko nushaka kumbaza, niba hari ikibazo muri Congo kireba u Rwanda, kandi niba u Rwanda rwakora icyo ari cyo cyose mu kwirinda. Navuga nti 100%”.

Kuri ibi birego, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jacquemain Shabani yongeyeho ko leta ibona ko “i Goma hari ibyobo byahambwemo abantu mu kivunge bikenewe gukorwa iperereza”. Na we nta gihamya yagaragaje y’ibyo avuga.

Kare ku wa mbere, ishami rya ONU rishinzwe ubutabazi OCHA ryatangaje ko abantu nibura 900 bishwe abandi bagera ku 2,880 bagakomereka mu mirwano iheruka i Goma no hafi yayo.

Itangazo rya OCHA rivuga ko imirambo myinshi ikinyanyagiye ku mihanda ya Goma.

Uruhande rwa M23 ruvuga ko umujyi wa Goma ubu urangwamo isuku, nyuma y’ibikorwa by’isuku rusange byakozwe ku wa gatandatu w’iki cyumweru.

Mu kugerageza guhamagarira “abaturage bose” ba RD Congo kurwanya M23, Minisitiri Shabani yagize ati:

“Kugeza uyu munsi, kugeza muri uyu mugoroba aho tuvugira, mu bice bimwe by’umujyi wa Goma tugomba kumenya ko ingabo zacu za FARDC n’intwari zacu Wazalendo bakomeje kurwana”.

Ibi bivugwa na Shabani nta gihamya yabyo yagaragaje kandi nta mirwano izwi irongera kuvugwa hagati ya M23 na FARDC mu mujyi wa Goma kuva wafatwa n’abo barwanyi.

Abanyamadini bahaye Tshisekedi ‘umushinga wo gusohoka mu kaga’

Abakuru ba Kiliziya Gatorika n’Abaporotestanti muri DRC Congo batangaje ko bashyikirije Perezida Félix Tshisekedi ‘umushinga wo gusohoka mu ngorane’ kandi ko yawakiriye neza.

“Twafashe iya mbere, nta bwo ari we wabidusabye, dutegura uyu mushinga none uyu munsi twaje kuwumushyikiriza kandi yawakiriye abyitayeho cyane”, ni ibyatangajwe na Musenyeri Donatien Nshole wo ku ruhande rw’inama nkuru gatolika ya RD Congo.

Perezida Tshisekedi yakiriye abakuru b'Abaporotestanti n'Abakuru b'Abagatolika muri DR Congo bamuzaniye 'umushinga wo gusohoka mu kaga'

Photo/ PRESIDENCE-RDC

Perezida Tshisekedi yakiriye abakuru b’Abaporotestanti n’Abakuru b’Abagatolika muri DR Congo bamuzaniye ‘umushinga wo gusohoka mu kaga’

Cardinal Ambongo yavuze ko “nk’abashumba” batewe impungenge kandi bahahangiyikishijwe “n’ibyo abavandimwe bacu babayemo mu burasirazuba bw’igihugu”.

Kiliziya Gatolika muri DR Congo yagiye inenga ukoubutegetsi bwa Kinshasa bukemura ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa Congo, Karidinali Ambongo yagiye yumvikana anenga guha intwaro abasivile n’imitwe yitwaje intwaro bise Wazalendo n’umutwe wa FDLR.

Ibi byatumye mu mwaka ushize Ambongo arebana nabi n’ubutegetsi kandi ubushinjacyaha buvuga ko agomba gukurikiranwa, mbere y’uko ahura na Perezida Tshisekedi maze akavuga ko baganiriye “ibintu bigasobanuka”.

Bamwe mu baturage barimo kureba mu gihe abakozi ba Croix-Rouge barimo guhamba imirambo mu irimbi i Goma ku wa mbere tariki 03 Gashyantare(2) 2025. Ishami rya ONU ry’ubutabazi rivuga ko abantu bagera kuri 900 bapfuye mu mirwano iheruka i Goma

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *