Perezida Macron yohereje intumwa kuganira na Tshisekedi na Kagame

Perezida Macron yohereje intumwa kuganira na Tshisekedi na Kagame

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa yaraye ageze i Kigali mu Rwanda aho yagiye kuganira na Perezida Paul Kagame ku kibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa DR Congo, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Jean-Noël Barrot yageze i Kigali avuye i Kinshasa aho yakiriwe na Perezida Félix Tshisekedi.

Radio mpuzamahanga y’Ubufaransa, RFI, ivuga ko Barrot yabwiye Tshisekedi uruhande rw’Ubufaransa busaba u Rwanda kuvana ingabo zarwo mu burasirazuba bwa DR Congo, no gusaba M23 kuva mu bice umaze gufata.

Ibiro bya perezida wa DR Congo bivuga ko ibiganiro bya Tshisekedi na Barrot byamaze isaha imwe, aho Tshisekedi “yamusobanuriye ibyo igihugu kirimo gucamo muri iki gihe”.

Mu mpera z’icyumweru gishize Perezida Emmanuel Macron yatangaje ko asaba u Rwanda kuvana ingabo zarwo mu burasirazuba bwa DR Congo no kureka gufasha M23.

Abategetsi b’u Rwanda bahakana gufasha umutwe wa M23, uyu mutwe na wo uvuga ko nta bufasha uhabwa n’u Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane muri imwe muri hoteli zikomeye i Goma, Corneille Nangaa ukuriye ihuriro Alliance Fleuve Congo ifite umutwe wa M23 yabwiye abanyamakuru ko batazasubira inyuma.

Yumvikanye agira ati: “Dusubira inyuma ngo tujye he? Hano turi ni iwacu…Urugamba rwacu rwo kubohora igihugu ruzakomeza kugeza i Kinshasa.”

Corneille Nangaa i Goma yabwiye abanyamakuru ko batazasubira inyuma

Photo/AFP

Corneille Nangaa i Goma yabwiye abanyamakuru ko batazasubira inyuma

Jean-Noël Barrot yaje i Kinshasa n’i Kigali nyuma y’uko Perezida Emmanuel Macron yavuganye kuri telephone na ba Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi, nk’uko bivugwa na AFP.

Mbere, Macron yagiye asaba ubutegetsi bw’u Rwanda kureka gufasha M23 n’ubwa DR Congo kureka gufasha umutwe wa FDLR urwanya Kigali.

RFI ivuga ko Jean-Noël Barrot ashobora kubonana na Perezida Paul Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.

Tshisekedi ‘yizeye umuryango mpuzamahanga’

Nyuma y’uko umutwe wa M23 ufashe umugi wa Goma, amakuru akavuga ko abarwanyi bawo baba bakomeje inzira basatira uwa Bukavu, ibihugu by’iburengerazuba – cyane iby’Iburayi byongereye igitutu ku Rwanda, bishinja gufasha M23.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Ububiligi, Ubudage n’Ubwongereza bivuga ko bishobora kongera gusuzuma inkunga bitera u Rwanda.

Abategetsi ba DR Congo bakomeje gusaba akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi gufatira u Rwanda ibihano, kandi bagaragaza ko bizeye ko amahanga ari yo azabafasha intambara bavuga ko batewe n’u Rwanda.

Nyuma ya Kinshasa Jean-Noël Barrot (iburyo) yerekeje i Kigali mu Rwanda

Photo/AFP

Nyuma ya Kinshasa Jean-Noël Barrot (iburyo) yerekeje i Kigali mu Rwanda

Perezida Tshisekedi nyuma yo kuganira n’abadepite bo mu ntara ya Kivu ya Ruguru ku wa kane, umwe muri bo Safari Nganizi Jacques asubirwamo n’ibiro bya perezida wa DR Congo avuga ibyo Perezida Tshisekedi yababwiye.

Safari Nganizi agira ati: “Umukuru w’igihugu yatwizeje ko umuhate wa dipolomasi urimo kugenda neza. Yizeye ko umuryango mpuzamahanga uzumva ijwi rya RDC kandi uzahatira u Rwanda gukurayo ingabo zarwo”.

Tshisekedi ariko mu ijambo rye ryo ku wa gatatu nijoro, yavuze ko yizeje Abanyecongo “kwivuna gukomeye kandi guteguye” ku bo yise “abaterabwoba n’ababafasha”.

Nyuma yo kuvuga ibyo barimo gukora mu kongerera imbaraga igisirikare no kugirashakira uburyo, yagize ati: “…Tuzarwana [kandi] tuzatsinda”, ahamagararira urubyiruko kujya mu gisirikare ari benshi.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *