Umujyi wa Goma wafashwe bidasubirwaho n’ingabo za M23
Umutwe wa M23 hamwe n’amakuru atangwa n’inzobere mu by’umutekano baremeza ko umujyi wa Goma – umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru – wose wamaze gufatwa n’umutwe wa M23.
Ibi byarabaye no mu mpera za 2012, uyu mutwe – nabwo washinjwaga gufashwa n’u Rwanda – wafashe uyu mujyi – ariko ku gitutu cy’amahanga uwumaramo iminsi 10, uwuvamo.
Benshi baribaza ikigiye gukurikiraho, ese M23 irakomeza ifate n’indi mijyi nka Butembo, Lubero, Beni y’iyi ntara cyangwa Bukavu mu ntara ya Kivu y’Epfo?
Igitutu cy’amahanga se cyo gishobora gutuma ibyabaye mu 2012 byisubiramo nanone mu 2025?
Ni ibiki biriho ubu? – i Goma na Kivu ya Ruguru
Nyuma y’amashusho yo ku wa kabiri ku gicamunsi y’abarwanyi ba M23 hagati mu mujyi wa Goma, n’abaturage baje kubakira mu byishimo, ku murwa mukuru Kinshasa ho hari ibikorwa bikomeye by’imyigaragambyo, urugomo n’ubusahuzi kuri za ambasade z’ibihugu bitandukanye, bamagana ifatwa rya Goma.
Bertrand Bisimwa umwe mu bakuriye umutwe wa M23, yatangaje ko “ingabo zacu zigiye gucunga umutekano no kugarura amahoro asesuye ku batuye ibice twabohoye”.
Bisimwa, yavuze ko kuri Goma bagiye “kugarura vuba” amazi meza n’amashanyarazi uyu mujyi n’inkengero zawo bimaze hafi icyumweru ntabyo bafite.
Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu batuye umujyi wa Goma bagaragaje ko haramutse hari ituze.
Muri iki gitondo uruhande rwa M23 rwagaragaje amashusho y’abasirikare benshi ba FARDC na Wazalendo batsinzwe urugamba bagashyira intwaro hasi bashyizwe hamwe muri Stade de l’Unité mu mujyi wa Goma.
Gallican Muheto ukorera ubucuruzi hagati mu mujyi wa Goma ari na ho atuye, yabwiye BBC muri iki gitondo ati: “Haratuje, nta masasu tukirimo kumva, uyu munsi nabyutse njya gufungura iduka ryanjye no kureba uko ibintu byifashe. Hari ituze, umujyi urimo abasirikare benshi ba M23.”
Jean Claude Mwambutsa, umunyamakuru wa BBC uri ku mupaka wa Gisenyi na Goma, aravuga ko hakurya i Goma hatacyumvikana amasasu kandi ibice byegereye umupaka hari ituze.
Nyuma y’ifatwa rya Goma, M23 ubu iragenzura igice gisaga kimwe cya gatatu cy’intara ya Kivu ya Ruguru, ibice binini bya teritwari za Walikale, Lubero na Beni n’imijyi yaho ntabwo harafatwa na M23.
Mu ijoro ryacyeye, televiziyo y’igihugu muri DR Congo yatangaje ko Perezida Tshisekedi yashyizeho umutegetsi mushya w’intara ya Kivu ya Ruguru, uwo ni Général de Brigade Somo Kakule Evariste wahise uhabwa ipeti rya Général Major. Uyu yari asanzwe ari umukuru wa Brigade ya 31 y’ingabo zo mu mujyi wa Kindu mu ntara ya Maniema ihana imbibi na Kivu ya Ruguru.
I New York hari igitutu cy’amahanga
Ku nshuro ya kabiri mu cyumweru kimwe, akanama gashinzwe umutekano ku isi ka ONU karaye gateranye ku busabe bwa DR Congo.
Ibihugu by’iburengerazuba byunga mu rya DR Congo na ONU bihamya ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23.
Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubudage, Ubwongereza n’ibindi byasabye u Rwanda gukura ingabo zarwo muri DR Congo no gufasha M23, bisaba na M23 guhagarika ibitero byayo.
Ibiro ntaramakuru Belga bivuga ko ku wa kabiri Ubudage bwasubitse inama bwari kugirana n’u Rwanda ku nkunga butera iki gihugu, busaba u Rwanda na M23 kuvana ingabo zabo muri DR Congo.
Ububiligi bwatangaje ko bwahamagaje Ushinzwe Ibikorwa muri Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu “nyuma y’uko M23 n’ingabo z’u Rwanda bafashe Goma”. Ububiligi buvuga ko bukomeza gusaba u Rwanda kuvanayo ingabo zarwo no kureka gufasha M23.
Olivier Nduhungirehe ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda yavuze ko uwo Ububiligi bwahamagaje yasubiyemo aho u Rwanda ruhagaze ko Ububiligi bufite uruhare muri iki kibazo no kuba bubogamiye ku kwibasira u Rwanda.
I New York mu kanama k’umutekano ka ONU karaye gateranye, Thérèse Kayikwamba Wagner ukuriye ububanyi n’amahanga bwa DR Congo yasabye ko u Rwanda rufatirwa ibihano, kandi asaba aka kanama kugira icyo gakora.
Kayikwamba yagize ati: “Ni aha isi igomba gukemurira iki kibazo. Aka kanama nikananirwa umuhanda uzabyikemurira. Kandi nk’uko mubizi neza umuhanda nta tuze ugira cyangwa imyifatire.”
Kayikwamba yakangishije imyifatire yo mu muhanda nyuma y’imyigaragambyo yabayemo urugomo no gusahura yibasiye ambasade z’ibihugu bitandukanye i Kinshasa, aho abigaragambya bashinja ibyo bihugu kutagira icyo bikora ku bibera mu burasirazuba bwa DR Congo.
Kuri ibi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yasubije uyu mugenzi we ati: “Niyerekane inzira y’umuhanda, abandi bazamukurikira nta kabuza…”
Kayikwamba avuga ko “u Rwanda rwashoje intambara” ku gihugu cye, kandi batazakomeza kurebera. Gusa avuga ko leta yabo yamagana ibikorwa by’urugomo byabaye i Kinshasa.
Amerika ihangayikishijwe n’ifatwa rya Goma
Mu bihugu by’iburengerazuba, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu cy’ingufu n’ijambo rikomeye ku bibera muri aka karere, ntihakwirengagizwa ariko ingufu z’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Ubwongereza n’Ubudage, bimwe mu bihugu bitera inkunga u Rwanda mu buryo butandukanye.
Ibiro bya perezida w’u Rwanda byatangaje ko Marco Rubio ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika yagiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame “ku kuba hakenewe agahenge mu burasirazuba bwa DR Congo no gukemura burundu impamvu-muzi z’amakimbirane”.
Itangazo rya Tammy Bruce umuvugizi wa Marco Rubio rivuga ko yavuganye na Paul Kagame kuri telephone akamubwira ko Amerika “ihangayikishijwe no kumera nabi kw’ibintu mu burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko ifatwa rya Goma”
Bruce avuga ko Rubio yasabye “ihagarara ry’imirwano ako kanya, n’impande zose kubahiriza ubusugire bw’igihugu.”
Harakurikiraho iki? – Isesengura ry’umunyamakuru
Kimwe no mu mpera za 2012, aho ifatwa rya Goma ryakurikiwe n’igitutu cy’amahanga ku Rwanda hamwe n’uyu mutwe, birasa n’aho n’ubu ari cyo kigiye gukurikiraho mu gihe ibihugu by’iburengerazuba bibona ko u Rwanda arirwo rufasha umutwe wa M23.
Ibihugu byinshi ku mugabane wa Afurika byirinda kugaragaza uruhande bibogamiyeho, ndetse bimwe mu kanama ka ONU k’umutekano kw’isi byagiye byirinda gushinja u Rwanda gufasha M23, gusa ibihugu nka Angola na Kenya hamwe n’Ubumwe bwa Afurika byashyize umuhate mu kugerageza gukemura amakimbirane mu biganiro.
Itandukaniro ry’icyo gihe n’ubu ni uko ubutegetsi bwa Barack Obama muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika icyo gihe bwagaragaje gushyira imbaraga nyinshi kuri icyo kibazo n’igitutu ku Rwanda.
Inzobere zitandukanye zikeka ko ubutegetsi bushya bwa Donald Trump wamaze gutangaza ko Amerika itagomba kwivanga mu bibazo by’ibindi bihugu bushobora kudashyira igitutu kuri M23 n’ubutegetsi bw’u Rwanda nk’uko byabaye mu myaka 13 ishize.
Inzobere mu bya gisirikare zivuga ko nyuma yo gufata Goma M23 ishobora gufata igihe cyo kongera kwisuganya no kwinjiza abarwanyi bashya kuko nta gushidikanya ko na yo hari abo yatakarije mu mirwano ikomeye imaze iminsi.
Uyu mutwe ushobora kutihutira gukomereza i Bukavu mu majyepfo, cyangwa mu mijyi ya Lubero, Butembo na Beni mu majyaruguru mu gihe hari igitutu gikomeye cy’amahanga.
Gusa ingabo za leta zishobora kugaba ibitero byo kugerageza kwisubiza ibice M23 yafashe ziturutse muri Kivu y’Epfo cyangwa muri Lubero na Walikare.
Ni mu gihe hategerejwe cyane ijambo rya Perezida Felix Tshisekedi, mbere wigeze gutangaza ko ashobora gutangaza intambara ku Rwanda.
Haracyari kare kumenya niba ibyabaye mu 2012 bishobora kongera kuba, niba M23 ikomeza kugeraza gufata ibindi bice, cyangwa kumenya ikigiye gukorwa na Kinshasa n’ingabo zayo.