Ishusho y’intambara iri kubera mu mujyi wa GOMA
Bamwe mu bari mu mujyi wa Goma baratangaza ko kuva mu ijoro ryacyeye kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri hatakiri kumvikana amasasu menshi nko ku wa mbere, ni nyuma y’imirwano yabaye ku wa mbere cyane cyane mu burasirazuba bw’uyu mujyi.
Biracyagoye kumenya neza ibice bigenzurwa n’ingabo za leta zigihanganye n’umutwe wa M23 winjiye mu mujyi wa Goma ugatangaza ko wawufashe.
Igisirikare cya Uruguay gifite ingabo ziri mu butumwa bwa MONUSCO cyasohoye itangazo rivuga ko “nyuma y’umuhate wa MONUSCO, impande ziri kurwana zumvikanye agahenge”, zivuga ko ako gahenge katangiye kubahirizwa saa moya z’ijoro i Goma.
MONUSCO, ingabo za leta, cyangwa M23 ntacyo baratangaza kuri ibi bivugwa n’ingabo za Uruguay.
Gallican Muheto ukorera ubucuruzi hagati mu mujyi wa Goma ari na ho atuye, yabwiye Itangazamakuru muri iki gitondo ko kuva nijoro hari agahenge, “nubwo hakiri amasasu macye twumvaga hano na hariya”.
Mu butumwa bwanditse yongeraho ati: “Gusa ibintu biracyameze nabi, nta muriro, nta mazi, nta bucuruzi, turi mu nzu, ni ugusohoka ugiye gushaka ahari moteri (generator) ngo ushyire umuriro muri telephone.”
Uruhande rwa leta ya Kinshasa rurimo kuvuga ko ingabo za FARDC zisubije ibice byinshi bya Goma byari byafashwe na M23, ibi ntacyo M23 irabivugaho, kandi biracyagoye kugenzura mu buryo bwigenga ugenzura ibice binini bya Goma.
Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko imirwano yo ku wa mbere i Goma yahitanye abasivile 17 naho abarenga 300 barakomereka.
Ibihugu by’iburengerazuba bikomeje gusaba ko imirwano ihagarara hagakomeza ibiganiro by’amahoro.
Marco Rubio, umukuru w’ububanyi n’amahanga bwa Amerika ku wa mbere mu kiganiro kuri telephone na Perezida Tshisekedi yamaganye ibitero bya M23, bivugwa ko Tshisekedi yemereye Rubio kongera kuganira n’u Rwanda.
Hagati aho DR Congo yasabye ko akanama gashinzwe umutekano ku isi muri ONU kongera guterana , isaba ko ubu noneho kafatira ibihano bikomeye u Rwanda. Kigali yo ikaba ikomeje guhakana gufasha umutwe wa M23.
Umunyamakuru wa IMPURUZA uri mu mujyi wa Rubavu waramutsemo imvura nyinshi avuga ko nyuma y’agahenge kabayeho nijoro mu gitondo hongeye kumvikana urusaku rw’amasasu n’ibisasu biremereye mu gice cya Goma cyegereye u Rwanda.
Ibisasu byarashwe bikagwa mu Rwanda ku wa mbere byishe abantu bagera kuri batanu hakomereka abagera kuri 35 nk’uko Umuvugizi wa RDF yabitangaje ejo hashize.
Igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko cyafashe ingamba zose zishoboka zo kwirinda harimo n’uburyo bwo gushwanyaguza ibisasu byarashwe bikiri hejuru, ibyo bamwe ku mbuga nkoranyambaga bavugaga ko ari ubuhanga bwa Iron Dome burimo gukoreshwa.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda yabwiye RBA ati: “Hari ibyo twagiye turasa, ibisasu byabo. Turimo kugerageza ibishoboka byose kugira ngo tuburizemo ibyo bisasu.”
Ijambo ryitezwe rya Tshisekedi
Mu ijoro ryacyeye Perezida Félix Tshisekedi yakoranyije inama y’abakuriye inzego nkuru z’ubutegetsi bwa DR Congo ngo “bige ku buryo ibintu byifashe mu burasirazuba bw’igihugu, by’umwihariko mu mujyi wa Goma”, nk’uko bivugwa na Vital Kamerhe ukuriye Inteko Ishinga amategeko wari muri iyo nama.
Kamerhe yavuze ko barebye uburyo i Goma hasubiraho ubutegetsi bwemewe na leta.
Kamerhe yavuze ko “nta byinshi batangaza” mu byaganiriwe muri iyi nama kuko “Perezida wa Repubulika ageza ijambo ku gihugu”.
Ntihazwi neza umunsi n’igihe Tshisekedi ageza ijambo ku gihugu ku ngingo zafashwe na leta akuriye ishinja u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23.
Hagati aho mu mijyi ya Bukavu mu ntara ya Kivu y’Epfo na Beni muri Kivu ya Ruguru, ku wa mbere habaye imyigaragambyo ikomeye y’abaturage yateguwe n’abo ku ruhande rwa leta, yo kwamagana umutwe wa M23 no kuvuga ko bashyigikiye ingabo zabo za FARDC.
‘Hakenewe agahenge’, Ibyo Ramaphosa na Kagame bumvikanye
Ibiro bya perezida wa Afurika y’Epfo byatangaje ko ba Perezida Cyril Ramaphosa w’icyo gihugu na Paul Kagame w’u Rwanda baganiriye kuri telephone ku buryo ibintu byifashe mu burasirazuba bwa DR Congo.
Afurika y’Epfo yapfushije abasirikare bagera ku 9 mu mirwano yabaye ku wa gatanu no ku wa gatandatu w’icyumweru gishize hafi ya Goma, ibyateye uburakari mu gihugu cyabo n’igitutu cy’abatavuga rumwe na leta ya Pretoria.
Ibiro bya Ramaphosa bivuga ko we na Kagame “bumvikanye ko hakenewe byihutirwa agahenge no kongera gutangira kw’ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zose zishyamiranye”.
Leta ya Kinshasa yahakanye ko itazigera ijya mu biganiro n’umutwe wa M23 ivuga ko ukoreshwa n’u Rwanda, ibyo ubutegetsi bwa Kigali bwakomeje guhakana.
Hagati aho Perezida William Ruto wa Kenya ku wa mbere yabwiye abanyamakuru i Nairobi ko abakuru b’ibihugu bigize EAC bazaterana ku wa gatatu ngo bige ku buryo ibintu bimeze nabi i Goma, hamwe n’umwuka mubi uri hagati ya Kinshasa na Kigali.
Iyo nama biteganyijwe ko izitabirwa na ba Perezida Tshisekedi na Paul Kagame, nubwo impande zabo zitaremeza kwitabira kwabo.