Impunzi z’Abanyekongo zikomeje kwisuka ubutitsa mu Rwanda zihunga intambara

Impunzi z’Abanyekongo zikomeje kwisuka ubutitsa mu Rwanda zihunga intambara

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Mutarama 2025, Nibwo impunzi nyinshi z’Abakongomani zaje gushakira amahoro mu Rwanda zinjiriye mu Karere ka Rubavu zihunze imirwano iri kubera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Goma no ku kibuga cy’indege hagati y’Umutwe wa M23 n’ihuriro ry’imitwe ifatanya n’Ingabo za Leta ya Congo, FARDC. 

Izi mpunzi zije ziyongereye ku zindi zirenga 500 zakiriwe ku wa Mbere zinyuze ku mupaka munini (Grande Barrière) uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, DRC

Kugeza saa tanu imodoka zari zikizana impunzi zikomeje guhunga imirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo ririmo na FDLR mu Mujyi wa Goma.

Impunzi zinyura mu mupaka munini uzwi nka La Corniche, imodoka zateguwe zikabageza mu nkambi ya Rugerero.

Abagore, abana n’urubyiruko ni bo benshi mu bakomeje guhungira mu Rwanda. Bavuga ko mu Rwanda ariho bizeye umutekano mu gihe umujyi wose urimo kumvikanamo amasasu, kandi nta nzira yo gusohoka mu mujyi wa Goma uretse kuza mu Rwanda.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *