Umujyi wa GOMA wafashwe, Ingabo za FARDC zishyira intwaro hasi
Inyeshyamba za M23 zatangaje ko zafashe umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru muri Repubukika ya Demokarasi ya Congo.
Uruhande rwa leta, kugeza ku cyumweru nijoro rwari rugisaba igisirikare kurwana kuri uyu mujyi ngo ntufatwe, ntacyo ruratangaza ku bivugwa na M23.
Abatuye uyu mujyi bagiye batangaza amashusho ku mbuga nkoranyambaga berekana abarwanyi ba M23 bagenzura imihanda y’ingenzi mu mujyi wa Goma nyuma y’imirwano yabaye ku cyumweru muri uyu mujyi.
Ntibirasobanuka neza niba M23 igenzura umujyi wose wa Goma cyangwa yafashe ibice bimwe na bimwe byawo.
BBC iracyagenzura mu buryo bwigenga niba M23 igenzura ikibuga cy’indege cya Goma, ikigo cya camp Katindo na ‘Mont Goma’ hafi yacyo, hamwe n’umupaka w’ubutaka uhuza uyu mujyi n’uwa Gisenyi mu Rwanda, nk’ibice by’ingenzi by’umujyi wa Goma.
Andi mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga abayatangaje bavuga ko ari ayo kuri uyu wa mbere, arerekana abasirikare ba FARDC na Wazalendo bari hamwe ari benshi hafi y’ikibuga cy’indege basa n’abahagaritse imirwano – BBC iracyagenzura umwimerere w’aya mashusho.
Gallican Muheto umuturage ukora ubucuruzi hafi ya Stade de l’Unité mu mujyi wa Goma yabwiye BBC ko abarwanyi ba M23 ari bo bagenzura agace atuyemo.
Mu butumwa bwanditse ati: “Ubu hari agahenge kuva mw’ijoro ryacyeye nubwo tucyumva amasasu hato na hato”.
Ingabo za Uruguay ziri mu butumwa bwa MONUSCO zatangaje amashusho zivuga ko ari abarwanyi ba FARDC barimo gushyira intwaro hasi ku kigo cy’izi ngabo cya Rusayo mu nkengero za Goma.
Uyu mujyi – utuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni – umaze iminsi itatu udafite amashanyarazi nk’ingaruka z’imirwano mu nkengero zawo, abawutuye benshi ubu ntibarimo kuva mu nzu zabo, nk’uko Robert Kito Muheshera yabibwiye BBC.
Mu butumwa yatwoherereje mu ijoro rishyira kuri uyu wa mbere, yagize ati: “Turi mu nzu kuwa uyu munsi mu gitondo, n’ubu nta gupfa gusohoka kuko amasasu aracyavuga, arimo n’imbunda ziremereye cyane.”
Gushyira intwaro hasi
Ingabo za Uruguay ziri muri MONUSCO zatangaje ko “nyuma y’imirwano yabaye nimugoroba (ku cyumweru) hagati y’abateye na FARDC, bamwe mu basirikare ba Congo bashyize intwaro hasi. Abarenga 100 ba FARDC baje gushaka ubuhungiro” ku kigo cy’izi ngabo cya Rusayo.
Izi ngabo zerekanye amashusho y’abo basirikare barimo kwandikwa no gushyira intwaro hasi.
Mu itangazo rivuga ko bafashe Goma, umuvugizi wa M23/AFC Lawrence Kanyuka, yavuze ko abasirikare ba FARDC bari muri uyu mujyi basabwe “gushyikiriza intwaro zabo MONUSCO zikabikwa”.
Iri tangazo rivuga ko “ibikorwa byose byo ku kiyaga” cya Kivu “bihagaritswe”, kandi rihamagarira abaturage ituze.
Mu ijoro ryacyeye, Perezida Felix Tshisekedi yakoranyije inama idasanzwe y’umutekano yigaga ku buryo ibintu byifashe muri Goma.
Ibi kandi byakurikiye inama y’akanama k’umutekano ku Isi ka ONU yateranye ejo i New York muri Amerika aho abayigize ahanini bamaganye ko u Rwanda rwohereje ingabo muri DRC gufasha umutwe wa M23. Abategetsi b’u Rwanda ruvuga ko Kinshasa ifasha umutwe wa FDLR urwanya Kigali.
Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba na wo watangaje ko Perezida w’u Rwanda n’uwa DR Congo bazahurira mu nama yihutirwa kuri aya makimbirane iteganyijwe ku wa kabiri.
Guterres yasabye M23 kurekura aho yafashe
Mu itangazo yacishije ku muvugizi we, umunyamabanga mukuru wa ONU, António Guterres, yaraye asabye u Rwanda “kureka gufasha M23 no kuvana ingabo zarwo ku butaka bwa DR Congo” na M23 ayisaba “guhagarika imirwano no kuva mu bice yafashe”.
Ibyo yabikoze nyuma y’uko abasirikare ba MONUSCO bagera kuri 13 biciwe mu mirwano bafasha ingabo za leta kurwana ku mujyi wa Goma ngo udafatwa.
Mu nama y’umutekano ya ONU yateranye ku cyumweru ibihugu nka Amerika, Ubwongereza, n’Ubufaransa byasabye u Rwanda kureka gufasha M23 no kuvana ingabo zarwo muri DR Congo.
Ambasaderi Ernest Rwamucyo wari uhagarariye u Rwanda muri iyo nama yavuze ko umuryango mpuzamahanga uhitamo kwamagana M23 ukirengagiza ko ingabo za leta ya DR Congo kandi ari zo zica amasezerano y’agahenge.
Rwamucyo yavuze kandi ko amahanga yirengagiza umuzi w’ikibazo urimo inyeshyamba za FDLR u Rwanda ruvuga ko zirimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda. Kigali hamwe na ONU bavuga ko FDLR ifashwa na Leta ya Kinshasa.
Amashusho atandukanye yagaragaje abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’aba ONU bahunga umujyi wa Goma binjira mu Rwanda bakoresheje umupaka uhuza Goma na Gisenyi.
Abaturage barenga 400,000 bavuye mu byabo kubera imirwano uri uyu mwaka gusa, benshi bahunze berekeza i Goma no hafi yayo, nk’uko ishami rya ONU rishinzwe impunzi ribivuga.