Bivuze ko, ifatwa ry’uyu mujyi wa Goma, ryabaye muri iri joro ryo ku cyumweru bucya ari ku wa mbere n’ubwo urufaya rw’amasasu agikomeje kumvikana muri uyu mujyi utuye n’abaturage basaga Miliyoni ebyili, baturuka imihanda yose muri icyo gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu mujyi, ukomeye m’uburasirazuba bwa Congo Kinshasa, uniganjemo abanyamahanga barimo abakorera imiryango mpuzamahanga irimo n’umuryango w’abibumbye nka Monusco n’indi bo bamaze kuyabangira ingata dore ko bazanwa n’ibitaribike birimo gukoza agati mu ntozi babona byakomeye bagahunga mbere.
Ifatwa ry’uyu mujyi wa Goma, rishyimangirwa n’iryo tangazo ryatanzwe n’umuvuguzi wa AFC/M23 mu rwego rwa politiki, Kanyuka Lawrence, wemeza ko bari kwishimira uyu munsi udasanzwe w’ibohorwa ry’umujyi wa Goma bityo ko basaba Ingabo za Congo (FARDC) gutanga bidasubirwaho intwaro zose ndetse n’ibikoresho byose bya gisirikare kuri Monusco kugira ngo bishyirwe m’ububiko.
Abasirikare ba Congo, basabwe kandi ko bitarenze ku gicamunsi, isaha ya cyenda yo kuri uyu wa mbere kuba bishyikirije M23 kuri stade yitwa Unité. Byarenga ayo masaha umujyi wose uraba umaze kwigarurirwa n’intare za Sarambwe.
Uyu mutwe w’AFC/ M23, muri iryo tangazo, wahise uhagarika ibikorwa byose bikorerwa mu kiyaga cya Kivu muri Goma birimo ingendo, uburobyi n’ibindi, dore ko iyi nzira ariyo yonyine yari isigaye iri kwitabazwa n’ingabo za Congo zihungira i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo y’icyo gihugu no guhungisha ibikoresho nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu baturage batuye Goma, wemeza ko baraye mu masasu ijoro ryose, ubwoba ari bwose kandi ko bakiri mu gihirahiro cyo kumenya abafite umujyi wa Goma.
Intare za Sarambwe, zaboneyeho guhumuriza abaturage, zibasaba kugira ituze kuko ubu umujyi wa Goma uri mu maboko yawo bityo ko umutekano wabo n’ibyabo wizewe.
Ni mu gihe, urusaku rw’amasasu rukomeje kumvikana hirya no hino muri uwo murwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’abatuye mu mujyi wa Gisenyi uhana imbibe n’uwa Goma, barayumva. Hari abavuga ko bafite ubwoba n’ubwo bemeza ko bizeye Ingabo zabo, ko ntawapfa kuvogera ubusugire bw’Igihugu cyabo cy’u Rwanda.
Aba baturage bo mu karere ka Rubavu, umujyi wa Gisenyi, bemeza ko bakomeje guha ikaze no kwakira Abanyecongo bahunga kuko ngo uri mu byago utamutererana.
Baranenga imiryango mpuzamahanga kuba bagashoza ntambara no guteranya abanyafurika, babona bigeze iwandabaga, bagakuramo akabo karenge hanguma abavukana bagasigara bamarana. Bityo ko iyo politiki n’ubwo bugizi bwa nabi bwaba kavamahanga bugomba kwamaganwa na buri wese
Aba baturage ba Gisenyi baganiriye n’itangazamakuru, basabye Abanyecongo kunga ubumwe, guharanira amahoro kuri bose n’uburenganzira bwa kiremwamuntu.