Umunyabugeni Munyemana aratanga impuruza ku biti avuga ko bibangamiwe na muntu

Umunyabugeni Munyemana aratanga impuruza ku biti avuga ko bibangamiwe na muntu

Umunyabugeni Albert Munyemana akora ibihangano bye mu bisigazwa by’ibiti (ibishyitsi) byasaruwe ariko bimaze gukura bihagije, avuga ko ibiti bigomba guhabwa amahirwe yo kubaho igihe kirekire aho kwangizwa n’abantu kandi bigira uruhare mu buzima bwabo.

Munyemana ni umunyabugeni w’imyaka 67. Ni umusaza w’ubwanwa bwinshi cyane, ariko nubwo akuze mu myaka agaragara nk’ugifite imbaraga n’ibigango.

Mu nzu atunganyirizamo ibihangano bye, Munyemana yifashishije ijisho ry’ubuhanzi aransobanurira ubwiza bw’igishyitsi kinini cyane yemeza ko gihishe ubukungu bwinshi.

“Urabona aha ni nk’ibitwi by’inzovu, aha wagira ngo ni umutonzi wayo, na ho hano wagira ngo ni ingagi”.

Kuba akora ibihangano mu bishyitsi bidahabwa agaciro, Munyemana avuga ko ari uburyo bwo kugaragaza ko igiti cyagirira akamaro abantu na nyuma y’urupfu rwacyo (gusarurwa ).

Mu bintu byinshi akora, narabutswemo n’ikimeza kinini yakoze mu gihimba cy’igigiti cyakuze cyane.

Kubera gukura, iki giti cyazanye umwobo munini mu nda yacyo. Munyemana yagikozemo ameza nta kindi agikozeho uretse gushyiraho ikirahure hejuru giterekwaho ibintu ariko kigatuma n’abantu bashobora kwitegereza imiterere yacyo.

Ati: “Turagenda dushyiraho ibyanya bito (parks ), hari ubusitani bugiye burimo ahantu bacururiza ikawa. Tekereza agakombe k’ikawa gateretse kuri aya meza”.

Imeza yakoze mu gishyitsi ashrako ikirahure

Munyemana avuga ko ibi bintu byashoboye kuboneka kubera ko ibiti bikomokaho byahawe amahirwe yo kubaho igihe kirekire, bitangijwe n’ibikorwa by’abantu.

Munyemana avuga ko ibi bisigazwa by’ibiti avuga ko ari byiza, byashoboye kubaho kubera ko byahawe amahirwe yo kubaho igihe kirekire, bidasagariwe n’ibikorwa bya muntu.

“Iki turakireba tukacyishimira kubera ko cyabonye amahirwe yo kuramba, abantu ntibagihohotere. Turebe ubu bwiza ariko twibuka kurinda ibiti bukomokaho”.

Kuri Munyemana, ibi bisigazwa by’ibiti henshi bidahabwa agaciro bishobora kugira akamaro ku mibereho y’abantu, bityo bikongera gutunga umuntu nk’uko igiti cyari kigafite kikiriho.

Agira ati: “Iyo ngikoze kirangaburira, aho kizajya muri Hoteli kizinjiza amafranga, abakozi bazahembwa. Cyongeye kutubeshaho mu bundi buryo kubera ko kitigeze kibangamirwa n’ibikorwa by’abantu”.

Ibishyitsi
 Albert MUNYEMANA akora ibihangano bye mu bisigazwa by’ibiti nk’ibi

Uretse uku kwegeranya ibishyitsi n’ibiti binini byashaje ahinduramo imitako atabihinduriye umwimerere, Munyemana akora n’ubundi bugeni nko gushushanya imitako yomekwa ku nkuta ariko byose akabikora ashaka kugaragaza imibereho y’Abanyarwanda bo hambere.

Umwihariko we ngo ni ugukusanya ibintu bidashobora kuboneka henshi kugira ngo ibinyejana bizaza bizagire amahirwe yo kumenya uko aba kera babagaho.

Impungenge ze ariko ni uko, kubera iterambere rigomba kubaho byanze bikunze, ibiti bitagihabwa amahirwe yo kuramba.

Ngo si henshi hasigaye hahariwe ibyanya by’amashyamba bikomye kandi n’ibiti biterwa bikaba bitari mu bwoko bw’ibikura ngo bizabe inganzamurumbo.


Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *