Musanze: Umubyeyi n’abahungu be bafunze bazira kwica nyirarume
Umugore n’abahungu be babiri bo mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, bari mu maboko y’ubutabera bakurikiranyweho kwica musaza w’uyu mugore akaba Nyirarume w’aba bahungu, aho bakekwaho gukora iki cyaha nyuma yuko uyu mugore abwiye abana be ko musaza we yamukubise, bagahita bajya kumwivugana.
Aba bantu uko ari batatu, bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze, aho baregwa icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.
Ni icyaha cyabereye mu Mudugudu wa Gahama mu Kagari ka Gakoro, mu Murenge wa Gacaca aho nyakwigendera (musaza w’uyu mugore uregwa hamwe n’abahungu be) yari atuye.
Ubushinjacyaha buvuga ko “ku mugoroba wo ku itariki ya 12 Mutarama 2025 nyina w’aba bahungu babiri yatashye yasinze ageze mu rugo avuga ko musaza we amukubise. Umwe muri abo bahungu be akibyumva yahise afata ishoka n’umuhoro ajya gutera mu rugo rwa nyirarume (musaza wa nyina).”
Ubushinjacyaha bugira buti “Ahageze yasanze nyirarume n’umugore we bagiye kwa musaza wa nyina mukuru. Yahise ajyayo atangira gutera amabuye ku nzu ababwira ngo nibasohoke abice. Murumuna we na we yaje kuhamusanga abisabwe na nyina. Nyiri urugo (nyirarume mukuru) yaje gusohoka baramufata bamujomba agahoro gasongoye bari bitwaje mu ijosi ahita agwa aho.”
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Iki cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake kiregwa aba bantu batatu, nikibahama, bazahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyi ngingo igira iti “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.