Kenya: Umugabo yafatanywe ibice by’umurambo w’umugore we mu gikapu

Kenya: Umugabo yafatanywe ibice by’umurambo w’umugore we mu gikapu

Polisi ya Kenya yataye muri yombi umugabo wari utwaye umurambo wacagaguwemo ibice awutwaye mu gikapu cye cyo mu mugongo, amakuru avuga ko uwo mugabo yavuze ko ari uw’umugore we w’imyaka 19.

Abapolisi bahuye na John Kiama Wambua, w’imyaka 29, mbere yo mu rukerera rw’ejo ku wa gatatu ubwo bari barimo gukora irondo mu karere ka Huruma, kari mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Nairobi.

Mu gucyeka ko Wambua yari atwaye ikintu kinyuranyije n’amategeko, basatse igikapu cye cyo mu mugongo, nuko “batungurwa” no gusangamo ibice by’umubiri w’umuntu, nkuko itangazo ry’urwego rw’ubugenzacyaha bwa Kenya (DCI) ribivuga.

Ibi si ubwa mbere bibaye muri Kenya. Iki gihugu gifite kimwe mu bigero (ikigero) biri hejuru cyane by’abagore bicwa n’abagabo, cyangwa ubwicanyi bushingiye ku gitsina, muri Afurika.

Itangazo rya DCI rivuga ko nyuma yuko abapolisi bahase ibibazo Wambua, yababwiye ko ibyo bice by’umurambo ari iby’umugore we, Joy Fridah Munani.

Iryo tangazo ryavuze ko yagaragaye “adahangayikishijwe” n’ibyo abapolisi bari bamaze gutahura mu gikapu cye.

Nyuma yo guhatwa ibibazo, Wambua yajyanye abo bapolisi mu rugo rwe, aho basanze icyuma (imbugita mu Kirundi), imyenda yuzuyeho amaraso, n’ibindi bice by’umurambo munsi y’igitanda cye.

DCI yavuze ko iki ari igikorwa “cya kinyamaswa”. Urwo rwego rwongeyeho ko uwo ucyekwa azaregwa icyaha cy’ubwicanyi ubwo azaba agejejwe mu rukiko mu gihe kiri imbere.

Hagati ya Kanama (8) n’Ukwakira (10) kw’umwaka ushize, polisi ya Kenya ivuga ko abagore nibura 97 bishwe.

Mu Kuboza (12) kw’uwo mwaka, abagore babarirwa mu magana bakoze imyigaragambyo mu mihanda y’i Nairobi, bamagana inkubiri yari iherutse kuba y’abagore bicwa n’abagabo. Amakuru avuga ko abapolisi babamishijemo imyuka iryana mu maso.

Igihugu cya Kenya cyabayemo iyicwa ry’abagore benshi bazwi cyane. Muri Nzeri (9) mu mwaka wa 2024, Umunya-Ugandakazi Rebecca Cheptegei wasiganwaga ku maguru mu mikino ya Olempike, yishwe n’uwo bahoze bakundana.

Cheptegei, wari ufite imyaka 33, yapfuye hashize iminsi asutsweho lisansi (‘essence’) atwikirwa mu rugo rwe mu burengerazuba bwa Kenya.

Muri Nyakanga (7) mu mwaka ushize, polisi yataye muri yombi Collins Jumaisi Khalusha. Polisi yavuze ko yari “umwicanyi w’abantu benshi mu buryo bw’uruhererekane”, nyuma yuko isanze imirambo yacagaguwemo ibice y’abagore icyenda mu kirombe kitagikoreshwa.

Khalusha yatorotse kasho mu kwezi kwakurikiyeho ndetse bigaragara ko akihishahisha.

Mbere yaho muri uwo mwaka, mu bintu byateje uburakari bwinshi mu gihugu, umugore witwa Rita Waeni yishwe mu bugome mu icumbi ricumbikira abantu by’igihe gito. Polisi yavuze ko umurambo we wari wacagaguwemo ibice ushyirwa mu mufuka wa plastike.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *