Umupasiteri arashinjwa gusambanya umwana arera abanje kumusinziriza

Umupasiteri arashinjwa gusambanya umwana arera abanje kumusinziriza

Umukozi w’Imana wo mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17, bikekwa ko byabaye ubwo umugore w’uyu Mupasiteri yari ari kwa muganga.

Amakuru dukesha Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, avuga ko uyu Pasiteri ukekwaho gusambanya umwana w’umukorwa wabaga mu rugo rwe ruherereye mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Gasaka.

Uyu mukozi w’Imana ubu ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe, akekwaho gukora iki cyaha muri Nzeri 2024, ubwo umugore we yari ari kwa muganga.

Ubushinjacyaha bugira buti “Icyo gihe, ubwo umugore we yari ari kwa muganga, Pasitoro yaje nijoro asambanya uyu mwana w’umukobwa nyuma yo kumuha jus yari amuzaniye agasinzira.”

Umwana wasambanyijwe, mu mabazwa ye, avuga ko nyuma yo gusambanywa na Pasiteri, yazanye agakoresho bapimisha inda (Test de Grossesse) amupimye asanga yarasamye, ubundi amubwira ko azamuha amafaranga akajya gukuramo iyo nda i Kigali.

Ni mu gihe uyu mukozi w’Imana uregwa gusambanya umwana w’umukobwa akanamutera inda, atemera icyaha akurikiranyweho.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

“Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1 º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2 º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3 º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *