Menya Abanyarwandakazi baje mu bagore 100 bavuga rikijyana muri Afurika

Menya Abanyarwandakazi baje mu bagore 100 bavuga rikijyana muri Afurika

Ikigo Avance Media cyashyize hanze urutonde rw’abagore 100 bavuga rikumvikana kurusha abandi ku Mugabane wa Afurika b’umwaka wa 2024, ruriho Abanyarwandakazi batanu, barimo Yvonne Makolo uyobora Sosiyete y’u Rwanda y’Indege ‘RwandAir’.

Iki kigo gisanzwe gikora intonde nk’izi z’abagore babera abandi urugero (most influential women), cyagiye gishyira aba bagore mu byiciro by’inzego babarizwamo aho aba babaye icyitegererezo mu mwaka wa 2024.

Mu cyiciro cy’urwego rw’Imiyoborere y’ubucuruzi, harimo Abanyarwandakazi babiri, ari bo Diane Karusisi usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali (BK/Bank of Kigali), ndetse na Yvonne Makolo uyobora Sosiyete y’Indege y’u Rwanda ya RwandAir.

Ni mu gihe mu bari mu cyiciro cya Dipolomasi, harimo Umunyarwandakazi Ambasaderi Valentine Sendanyoye Rugwabiza, usanzwe ari Intumwa yihariye ihagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bwo muri Repubulika ya Centrafrique.

Muri iki cyiciro kandi harimo undi Munyarwandakazi Monique Nsanzabaganwa usanzwe ari Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, wagiye anagira imyanya inyuranye mu nzego Nkuru z’u Rwanda, nko kuba yarabaye Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda BNR.

Muri iki cyiciro cy’urwego rwa Dipolomasi kandi harimo Umunya-Uganda, Winnie Byanyima usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Gahunda zihuriweho z’Umuryango w’Abibumbye zo kurwanya SIDA (UNAIDS), akaba n’umugore w’umunyapolitiki Dr. Kizza Besigye.

Mu bari mu cyiciro cya Siporo, harimo Umunyarwandakazi Claire Akamanzi uyobora ishami rya Shampiyona y’umupira wa Basketball y’Abanyamerika muri Afurika, NBA Africa.

Yvonne Makolo
Amb. Valentine Rugwabiza
Dr Diane Karusisi
Clare Akamanzi
Monique Nsanzabaganwa
DORE URUTONDE RWOSE

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *