Perezida Kagame yagize icyo avuga ku mashusho y’urukozasoni amaze iminsi avugwa mu rubyiruko

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku mashusho y’urukozasoni amaze iminsi avugwa mu rubyiruko

Perezida Paul Kagame yagarutse ku kibazo cy’urubyiruko rwambara ubusa ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’iminsi hakwirakwira amashusho y’urukozasoni ya bamwe, asaba ko bihagarara kandi imiryango, amadini n’amatorero n’inzego za Leta bakabigiramo uruhare.

Ni ibikubiye mu butumwa yagejeje ku bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gushima Imana no gusabira Igihugu kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2024 muri Serena Hotel.

Aya masengesho azwi nka National Prayer Breakfast. Yitabiriwe n’Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye barimo abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, abahagarariye abikorera, urubyiruko, imiryango itari iya Leta ndetse n’abahagarariye Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda

Ni amasengesho afite insanganyamatsiko igira iti ‘Kwinjiza indangagaciro z’Ubumana mu miyoborere’.

Perezida Kagame yavuze ko akurikirana ibyo urubyiruko rwirirwamo ku mbuga nkoranyambaga, akomoza no ku bambara ubusa, kimwe mu bibazo bihangayikishije muri iki gihe.

Ati “Njya mbibona njye nkurikira ibintu no ku mbuga nkoranyambaga, intambara zirirwa ziriho z’abana bato bari aho bambara ubusa bakajya ku muhanda. Uwambara ubusa se ararata iki undi adafite? Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa. Nta muryango ubaho wo kwambara ubusa.”

Yakomeje agira ati “Ariko buriya kwambara ubusa, ntabwo ari bwa busa. Burya bambaye ubusa no mu mutwe. Ni ubusa buri mu mutwe ni cyo kibazo, ni ho bishingira. Mbwira rero ukuntu wakwemerera Umuryango Nyarwanda kubaho gutyo, ukibwira ko nubwo twicaye hano twebwe nk’Abayobozi mu nzego zitandukanye, inshingano tuzaba twuzuza ni izihe? Ni izambika ubusa Abanyarwanda? Ni uko abana tubarera?”

Yavuze ko buri wese afite inshingano zo kurwanya ibiyobyabwenge n’ubusinzi mu rubyiruko no mu bakuru, agaragaza ko izo ngeso ari zo sooko y’ibibazo by’amakimbirane bihora mu miryango.

Ati “Ariko bya biyobyabwenge ni byo bivamo ingaruka zindi z’imiryango guhora irwana buri munsi.”

Perezida Kagame yaboneyeho gukebura abayobozi mu nzego zinyuranye zirimo iza Leta n’amadini, kugira uruhare mu gukumira ibibazo biri mu muryango Nyarwanda.

Perezida Kagame kuri iki Cyumweru

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *