Musanze: hafashwe icyemezo cyo kwica imbogo zari zatorotse Pariki
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, buvuga ko gufata icyemezo cyo kwica imbogo ebyiri zari zatorotse iyi Pariki, ari uko byagaragaraga ko ntakindi cyakorwa, kuko hari hageragejwe kuzisubizayo bikanga, kandi zashoboraga guteza ibyago ku buzima bw’abaturage.
Izi mbogo zishwe zirashwe kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025 nyuma yuko zari zatorotse Pariki y’Ibirunga ku wa Gatandatu, zikirara mu mirima y’abaturage bo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, ari na ho zarasiwe.
Mu bice byatambutse, inyamaswa nk’izi zagiye zitoroka Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, zikirara mu baturage, ndetse zikanabangiriza, aho zanatwaye ubuzima bwa bamwe muri bo.
Uwingeri Prosper usanzwe ari Umukozi w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) akaba n’Umuyobozi wa Pariki y’Ibirunga, yavuze ko hafashwe icyemezo cyo kwica izi nyamaswa, mu rwego rwo kwirinda ko zateza ibyago, kandi ko kuzisubiza muri Pariki byari byananiranye.
Yagize ati “Ziciwe mu Murenge wa Kinigi ariko nta buzima bw’abaturage zatwaye, zarasohotse zigera mu baturage cyane ku buryo kuzisubizayo biba bigoye ari na byo byatumye zicwa.”
Yakomeje asaba abaturage ko igihe babonye inyamaswa zatorotse Pariki muri ubu buryo, bajya bihutira kubimenyesha inzego kugira ngo zibabungabungire umutekano zitarateza ibyago ku buzima bwabo.
Nyuma yuko izi mbogo zishwe, zahise zishyingurwa nk’uko bisanzwe bigenda, aho ubuyobozi bwa Pariki buba buvuga ko haba hirindwa ko abaturage bazibaga bakarya inyama zazo kandi zishobora guteza ibibazo mu mubiri.